Ishyirwaho ry’intumwa z’abakozi rirareba ibigo byose by’abikorera- MIFOTRA

Minisiteri y’abakozi ba Leta n’umurimo (MIFOTRA) itarangaza ko amatora y’intumwa z’abakozi bahagarariye abandi n’abagize komite zishinzwe ubuzima n’umutekano mu kazi ateganyijwe gutangira tariki 31/03/2015 areba ibigo byose by’abikorera mu Rwanda.

Umukozi ushinzwe ubuzima n’umutekano mu kazi muri MIFOTRA, Kananga Patrick avuga ko nta kigo na kimwe cy’abikorera kigomba kunyuranya n’itegeko rishyiraho intumwa z’abakozi mu bigo bajyaho binyuze mu matora.

Uyu mukozi yatangarije Kigali Today ko biteganwa n’itegeko kandi hari n’ibihano bikomeye ku bakoresha bazabyirengangiza ntibakoreshe amatora ashyiraho intumwa z’abakozi mu bigo babereye abayobozi.

Kananga avuga ko ibigo by'abikorera byose bigomba gushyiraho intumwa zihagarariye abakozi.
Kananga avuga ko ibigo by’abikorera byose bigomba gushyiraho intumwa zihagarariye abakozi.

Icyakora akomeza avuga ko nta mpamvu yo kudashyiraho izo ntumwa z’abakozi mu bigo by’abikorera kuko bizarushaho guteza umurimo imbere no kwikemurira ibibazo byavutse hatabayeho kujya imbere y’umugenzuzi w’umurimo mu karere cyangwa mu nkiko ziburanisha imanza z’umurimo.

Abivuga atya: “Ikibazo cyose kizajya kivuka hagati y’umukozi n’umukoresha kizajya kibaza kunyura imbere y’intumwa y’abakozi batoye mu kigo, nibinanirana nibwo bizajya bijya ku mugenzuzi w’umurimo mu karere. Ariko hari ubwo bizajya bikemukira mu kigo bitarinze gufata iyo ntera”.

Ishyirwaho ry’izi ntumwa z’abakozi mu bigo by’abikorera ryamaze kwemezwa n’inama y’abaminisitiri, ubu hari icyizere ko nta kigo kizabirengaho ngo cyange amatora y’intumwa zihagarariye abakozi.

Abakozi bo mu Karere ka Nyanza bishimiye ishyirwaho ry'intumwa zibahagarariye mu bigo by'abikorera.
Abakozi bo mu Karere ka Nyanza bishimiye ishyirwaho ry’intumwa zibahagarariye mu bigo by’abikorera.

Umwe mu bakozi b’imwe mu mahoteri yo mu Karere ka Nyanza yatangaje ko hari byinshi bategereje ku ntumwa z’abakozi zigiye gutorwa.

Aragira ati: “Hari nk’uburenganizra bwacu bw’ibanze abakoresha batwima kubera ko tudafite umuntu ukerebutse washyizweho na bagenzi be ngo abavuganire. Intumwa y’abakozi nicyo cya mbere cy’ibanze izaba ishinzwe cyo guhuza umukozi n’umukoresha”.

Uyu mukozi akomeza avuga ko MIFOTRA yarebye kure mu gushyiraho intumwa y’abakozi mu bigo by’abikorera.

Jean Pierre Twizeyeyezu

Ibitekerezo   ( 5 )

iziyigihe kbs kananga nakomeze

jpl yanditse ku itariki ya: 18-03-2015  →  Musubize

MIFOTRA n’uyu mukozi Kananga turabashyigikiye rwose kuko kiriya gikorwa ni cyiza cyane. kuko uburenganzira bw’abakozi bugiye kujya bwubahirizwa tudatinya ngo baratwirukana tubure umugati.

NSANZU yanditse ku itariki ya: 18-03-2015  →  Musubize

Iyi gahunda ya Mifotra iziye igihe kuko abenshi mubakozi babuze ubuvugiro kubera gutinya ko bavuze bakwirukanwa mukazi bakabura umugati kubera ko akazi kagoye kukabona ugahitamo kurenganywa ngo bucye kabiri.Ahubwo biratinze.

ndinnovo yanditse ku itariki ya: 17-03-2015  →  Musubize

Iyi gahunda ya Mifotra iziye igihe kuko abenshi mubakozi babuze ubuvugiro kubera gutinya ko bavuze bakwirukanwa mukazi bakabura umugati kubera ko akazi kagoye kukabona ugahitamo kurenganywa ngo bucye kabiri.Ahubwo biratinze.

ndinnovo yanditse ku itariki ya: 17-03-2015  →  Musubize

ariko ibi bintu ni byiza kuko bizatuma abakozi bagira aba bahagarariye kandi babavugira mu nzego zo hejuru

Rutayisire yanditse ku itariki ya: 16-03-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka