Ishyirwa mu bikorwa ry’ibyifuzo by’abaturage ntirizagirwa ubwiru- Prof Shyaka

Ministiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase asaba inzego z’ibanze kugaragariza abaturage uburyo ibyifuzo batanze byashyizwe mu bikorwa.

 Ministiri Prof Shyaka Anastase yakiriye ibyifuzo by'abaturage b'umurenge wa Bukure mu karere ka Gacumbi, bikaba bizashyirwa mu mihigo y'umwaka wa 2019/2020
Ministiri Prof Shyaka Anastase yakiriye ibyifuzo by’abaturage b’umurenge wa Bukure mu karere ka Gacumbi, bikaba bizashyirwa mu mihigo y’umwaka wa 2019/2020

Ku wa kabiri tariki 13 Ugushyingo 2018, imidugudu yose mu Rwanda yahurije hamwe abaturage bayigize, bakaba baratanze ibyifuzo bizashyirwa mu igenamigambi rya Leta ryo mu mwaka wa 2019/2020.

Ministiri Prof Shyaka yakiriye ibyifuzo by’abatuye umurenge wa Bukure mu karere ka Gicumbi, aho basabye ivuriro, amashuri, amarerero y’abana, aho abagore bakwigira imyuga.

Hari n’abasabye amashanyarazi n’imihanda irimo uwa kaburimbo uhuza umurenge wa Bukure n’uwa Kiramuruzi mu karere ka Gatsibo, ndetse no gutunganya inkengero z’ikiyaga cya Muhazi kugira ngo hakorerwe imirimo inyuranye y’iterambere.

Uwitwa Hategekimana agira ati:”Duturiye Muhazi, Muhazi ni ikirezi, dukeneye igishushanyombonera kugira ngo hatunganywe, ba mukerarugendo batangire kutugana”.

Akomeza agira ati:“Hari ikibazo cy’uko urubyiruko rwishora mu biyobyabwenge, uburangare n’uburaya, biraterwa n’uko nta mikino rugira, twagiraga ikipe zikina basket, athletisme ndetse n’abasore beza bazi koga, dukeneye imikino”.

Ministiri Prof Shyaka Anastase wagiye i Gicumbi ari kumwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Imari n’Igenamigambi, Dr Uwera Claudine, bombi bizeza ko gutunganya ahegereye Muhazi bigomba gukorwa vuba.

Prof Shyaka akomeza abaza abaturage ati:”Ese ibyo mwari mwifuje byashyizwe mu bikorwa hari uwabibabwiye? Turagira ngo bajye bababwira”.

Avuga ko mu byifuzo 16 byari byatanzwe n’abanya Bukure mu mwaka ushize, ibyashyizwe mu bikorwa byabaye birindwi.

Ministiri Prof Shyaka avuga ko mu “bitekerezo bingana n’ibihumbi byatanzwe n’abaturage mu gihugu hose, hazatoranywamo ibijyanwa muri Ministeri y’Imari n’Igenamigambi”, akaba ari byo Leta izatangaho ingengo y’imari.

Akomeza asaba abaturage kugaragaza uruhare rwabo mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za Leta, cyane cyane ibisaba imirimo y’amaboko.

Ministiri Prof Shyaka yanasabye abaturage bishoboye gufasha bagenzi babo bakennye, ariko ko abantu bafashwa nabo ngo badakwiriye kwifuza guhora bahabwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka