Ishyirahamwe ry’abanyamakuru mu Rwanda ryabonye umuyobozi mushya

Colin Haba uyobora by’agateganyo ikinyamakuru The Newtimes niwe watorewe kuyobora Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Abanyamakuru (ARJ) ryari rimaze igihe kinini rikora nka baringa, mu matora yabaye kuri iki Cyumweru tariki 19/02/2012.

Haba asimbuye kuri uyu mwanya Safari Gaspard wari umaze imyaka igera kuri ine ayobora ARJ ariko nta kintu kigaragara rikora.

Mu bandi batowe harimo Chreophace Barore na Angelique Mukaneza bakora muri ORINFOR bagizwe ba Visi Perezida. Jeanne Uwimana ukora kuri Radio 10 yagizwe umunyamabanga.

Charles kwizera, umunyamakuru wa www.kigalitoday.com yatorewe kuba umubitsi, naho Justin Mugabo umuyobozi wa Radio Isango Star, Doreen Umutesi ukora muri The Newtimes na Muvunyi Fred ukora muri ORINFOR batorerwa kuba abajyanama.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka