Ishyirahamwe Inyenyeri rizakomeza gufashwa guteza imbere ibikorwa by’ubwiyunge
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge, Dr Habyarimana, avuga ko ishyirahamwe Inyenyeri rikorera mu murenge wa Bugeshi akarere ka Rubavu rizakomeza gufashwa kwimakaza ibikorwa ryatangiye byo kubaka ubumwe n’ubwunge.
Dr Habyarimana asoza amahugurwa y’iminsi ibiri yagenewe iri shyirahamwe taliki 07/08/2013 mu kumenya gahunga za Leta ku bumwe n’ubwiyunge hamwe no kubafasha kwiyubaka mu byo bakora, yatangaje ko ishyirahamwe Inyenyeri ryabaye indashyikirwa ku rwego rw’igihugu kubera ibikorwa ryakoze birimo kubaka imibanire y’abagize umurenge wa Bugeshi.
Muri uyu murenge abangirijwe imitungo muri Jenoside ndetse bakicirwa ababo bababariye ababahemukiye bituma amafaranga agera kuri miliyoni zirenga 100 abagombaga kuyishyura bayagumana maze bunga ubumwe buzira urwicyekwe.
Mudenge uyobora ishyirahamwe Inyenyeri avuga ko ibyo bakoze babikesha indangagaciro z’Abanyarwanda ba kera kandi basanga kwishyuza ababangirije imitungo batagifite byabakenesha bakaba barahisemo kubaharira kugira ngo imiryango yabo ibane mu mahoro kuko ibintu ataribyo bigomba kubahuza ahubwo bagomba guhuriza hamwe biyubakira igihugu.

Mu gihe henshi mu gihugu haboneka imanza zo kwishyuza imitungo yangijwe mu gihe cya Jenoside mu murenge wa Bugeshi izi manza ntizaharanzwe, iki gikorwa cyatumye iri shyirahamwe rigenerwa igikomwe cy’ubumwe n’ubwiyunge mu mwaka wa 2012 bashyikirijwe na Perezida Kagame.
Abagize iri shyirahamwe bahizemo kwimakaza ibikorwa byabo mu mu yindi mirenge baturanye ndetse bakaba bifuza gukorera mu tundi turere kandi barifuza ubufasha butuma ibikorwa byabo birushaho gukomera.
Narcisse Kalisa, umukozi w’umushinga Search for Common Ground avuga ko nkuko bafatanyije na Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge mu gutegura amahugurwa yo kubongerera ubumenyi ngo niko bazakomeza kubaba hafi kugira ngo iri shyirahamwe rishobore kwimakaza amahoro n’ubumwe mu Banyarwanda bacyemura amakimbirane.
Umwe mu bagize iri shyirahamwe witwa Gahutu avuga ko bifuza ko ibikorwa batangiye bitaguma mu karere ka Rubavu ahubwo bishobotse byakwambuka bikagera no mu gihugu cya Congo baturanye ahakirangwa abantu bafite amakimbirane.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
ariko iri shyirahamwe na ibuka bahuriye hehe koko?urambwira ko miliyoni 100 zagombaga gusubizwa bene zo kuko bazambuwe none muti abacitse ku icumu ni nibayareke abaribaciye ho bakomeze bidejyembye bahage mu byabo,ese mbabaze?muravuga ko bose batakibifite?ese kuki hari abajyendera muri za v8 nizindi modoka zitandukanye ugasanga abana barokotse jenoside bagitikirira hasi hariya nyamara ababibakoreye ugasanga ari abacuruzi bakomeye none nawe ntiyishyure.ndasaba ko aba bashaka guphukirana indishyi ku bacitse ku icumu.
murakoze