Ishyamba si ryeru mu ishyaka rya Rwanda National Congress (RNC)
Ishyaka rya Rwanda National Congress (RNC) ryashinzwe na Kayumba Nyamwasa ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwo mu Rwanda rikomeje kubura abayoboke. Rimaze iminsi ritumiza inama nyinshi mu Burayi ariko hakabura uzitabira.
Dr Theogene Rudasingwa ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa bya RNC yagiye mu Burayi mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Kane ashaka guhura n’indi mitwe itavuga rumwe na Leta y’u Rwanda ihakorera ariko ntibyamuhiriye nk’uko yari yabiteganyije.
Bimwe mu byo biteguraga gukora ni uguhakana ukwibuka ku nshuro ya 18 Jenoside yakorewe Abatutsi, bavuga ko yari intambara hagati y’abanyagihugu. Dr Rudasingwa yagiye mu Bufaransa gukorayo inama akurikizaho muri Denmark, ariko amakuru aturuka muri ibyo bihugu avuga ko abantu bacye cyane aribo bagiye bazitabira bitandukanye n’uko byari byitezwe.
Byari biteganyijwe kandi ko inama Dr Rudasingwa yagombaga kugirana n’abayobozi bakuru ba RNC i Brussels tariki 21 uku kwezi yagomabaga kumara iminsi itatu, yamaze igice cy’umunsi nyuma y’ubwumvikane bucye bwayiranze; nk’uko byatangajwe n’ibiro ntaramakuru Rwanda News Agency.
Rumwe mu mbuga za internet ziyemeje gushyira ahagaragara amabanga y’abanyapolitiki, The Exposer, ruvuga ko icyatumye batumvikana ari uko abari bayitabiriye basabwe kwishyura. Uru rubuga rukomeza ruvuga ko mu bantu 150 bari bategerejwe haje abatarenze 25 gusa.
Muri iyi nama kandi Dr. Rudasingwa yagaragaje uburakari ku bari bashinzwe gutegura iyo nama kubera bananiwe gukangurira abantu kwitabira. Yaba yaranabise “Abasinzi”, anababwira ko iri shyaka rishobora kuzima kuko ritagikurura abantu.
Ishyaka RNC ryavutse ku basirikare bakuru biyomoye ku butegetsi bwa Perezida Kagame, bizera ko bazakora umutwe ukomeye uzabangamira Guverinoma ya Kigali. Byari binitezweho ko imitwe myinshi ya politiki itarakomera yagombaga kurikurikira.
Ariko nyuma y’imyaka ibiri gusa, bamwe mu bari bamaze kurijyamo nka Paul Rusesabagina bahise barivamo bivuga ko yaba atarabashije kugaragarizwa uko amafaranga mu ishyaka yakoreshwaga.
Hari n’ababonaga ko iri shyaka hari amasano ryaba rifitanye na FPR Inkotanyi, nk’uko Faustin Twagiramungu wahoze ari Minisitiri w’Intebe na Emmanual BEM Habyarimana wahoze ari Minisitiri w’Ingabo babitangaje.
Abandi bagize ishyaka RNC ni Col Patrick Karegeya wahoze akuriye urwego rw’ubutasi mu Rwanda na Gerald Gahima wahoze ari umushinjacyaha mukuru.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Ndabizi ko kitagomba gutambuka kuko kirimo ukuri kandi ntabwo mushaka kumva ukuri kuko mukorera mu kwaha kwa kagame ariko uwanze kumva yumva amaso yatukuye. Muzumvishwa n’amateka nigihe. Ko muvuga ko ubwisanzure ari bwose ni kuki munigana abantu ibitekerezo byabo?Amaherezo yanyu muzarimbukana niyo ngoma yanyu mpotozi!
Rwanda ni urw’abanyarwanda bose, ubwicanyi bwibasiye abanyarwanda bose iyo mibare yimihimbano niba abayobozi b’ubu babona bashobora kuyisobanura niberekane buri karere abatutsi bari batuyemo mbere yintambara berekane n’abapfuye mu ntambara naho kwicara nta perereza ryabaye ngo bapfudhije millioni kandi abatutsi batarigeze barenga ibihumbi 600 uko byagenda kose imyaka yikinyoma izageraho ishire bamariye abantu mu magereza abandi bamarira muri congo iryo hora niryo rigiye koreka abanyarwanda. Njye sinibaza nicyo abashyigikiye ingoma y’abicanyi bibaza utarapfa azabona kuko ibinnyi by’amaraso biramwibikiye ok mukanguke.
aba bantu ntabwenge bagira sinz’uko mumitwe yabo batekereza bareba hafi hatarenga amazuru yabo barahakana genocide se nibo U N kandi ko nayo yayemeje abo nabasazi bo mumutwe barwanye ubutegetsi ariko bamenyeko u Rwanda ubu rutakiri ya nsina ngufi bazaze ntago tubatinya urubyiruko rw’urwanda tuzitanga ntidukeneye abapfu nkabo batazi icyo bakina nacyo.Perezida wacu yaduhesheje agaciro ubu turaryama nta nduru turigha neza......ntawe dutinya muribo bazaze.barabashuka.