Ishyaka rirengera abakozi mu Rwanda rirasaba ko umurimo wahesha agaciro uwukora

Ishyaka rya Gisosiyalisiti Rirengera Abakozi mu Rwanda (PSR) ryasohoye itangazo rigaragaza ko nubwo hari intambwe imaze guterwa mu Rwanda mu kwita ku bakozi no kunoza umurimo, hakiri ibikeneye kongerwamo ingufu.

Ubuyobozi bwa PSR bwagiranye ikiganiro n'itangazamakuru
Ubuyobozi bwa PSR bwagiranye ikiganiro n’itangazamakuru

Ni byo bikubiye mu itangazo rikurikira, ryashyizweho umukono n’Umuyobozi Mukuru w’Ishyaka PSR, Jean Baptiste Rucibigango.

Iryo tangazo riragira riti:

Kuri uyu munsi mpuzamahanga w’Umurimo, Komite Nyobozi y’ishyaka rya Gisosiyalisiti rirengera abakozi mu Rwanda (PSR) irashimira Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’abafatanyabikorwa bayo umuvuduko mu iterambere rusange kandi ridaheza bagaragaje.

Hagati y’umwaka wa 2000 n’uyu mwaka wa 2019, umubare w’imirimo itari iy’ubuhinzi gakondo wiyongera buri mwaka ku kigereranyo gisaga ibihumbi Magana abiri (200,000).

Muri icyo gihe nyine umusaruro w’abikorera n’abakozi ba Leta ukomeza wiyongera ku ijanisha ringana n’umunani ku ijana (8%), ijanisha ringana n’iryagaragajwe n’igihugu cy’u Buhinde muri uyu mwaka.

Kubera izo mpamvu abaturage b’u Rwanda bafite amahirwe yo kwivuza akabakaba ku ijanisha rya 90%, n’icyizere cyo kubaho kingana n’imyaka 68 cyiyongereyeho imyaka 18 kuva mu mwaka wa 2000 kugeza mu mwaka ushize wa 2018.

Haracyari ibibazo bikwiye gukemurwa
Nubwo hari ibyagezweho kandi byiza, Ishyaka rya Gisosiyalisiti Rirengera Abakozi mu Rwanda (PSR), risaba Leta y’Ubumwe, abakoresha, abikorera n’abakozi ibi bikurikira:

1. Guharanira ko umurimo ukorwa ku buryo bunoze kandi ukagirira akamaro abawukora, ukabahesha n’agaciro.

2. Hashingiwe ku bufatanye (Synergy) hagati ya Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’abafatanyabikorwa bayo, abakoresha, abikorera n’abakozi, gukemura bwangu ikibazo cy’ingutu cy’amacumbi y’abakozi, maze bakava mu bukode.

3. Gukangurira abakozi imisanzu y’ubwiteganyirize y’ubushake muri RSSB.

4. Gushyiraho urwego ruhagarariye abakozi mu nama y’ubuyobozi (Board) y’ikigo cy’ubwishingizi cya RSSB.

5. Gushakisha uburyo bwose bwakoreshwa kugira ngo ubushomeri burangwa ahanini mu rubyiruko bugabanuke cyangwa bucike burundu.

6. Guhuza imishahara y’Abakozi na za Pensiyo z’abageze mu zabukuru n’ihindagurika ry’ibiciro ku masoko.

Rucibigango Jean Baptiste uyobora ishyaka PSR
Rucibigango Jean Baptiste uyobora ishyaka PSR
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka