Ishyaka PSD ryatangije umushinga wo kubaka ibiro

Ishyaka riharanira Demokarasi n’Imibereho myiza y’Abaturage(PSD) ryatangaje ko rigiye kubaka icyicaro cyaryo, rikaba ribaye irya kabiri rifite inyubako yaryo bwite rikoreramo nyuma y’umuryango wa FPR-Inkotanyi ufite inyubako yayo mu Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo.

Igishushanyombonera kigaragaza ahazajya habera inama
Igishushanyombonera kigaragaza ahazajya habera inama

Kuva mu 1991, PSD yakoreraga mu nzu ikodesha rwagati mu Mujyi wa Kigali, ariko ubu abayobozi b’iryo shyaka batangaje ko bagiye kuzimukira mu nyubako yabo izaba iherereye mu Murenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro , aho baguze ubutaka bungana na metero kare 13,700.

Dr Vincent Biruta,Umuyobozi wa PSD agira ati “Twamaze kugura ubutaka bufite agaciro ka miliyoni 200 z’amafaranga y’u Rwanda , twanatangiye gukora inyigo, harimo igishushanyombonera, kumenya amafaranga azakenerwa n’ibikoresho byose bizakoreshwa muri uwo mushinga wo kubaka ”.

Hari n'igice kizajya gikorerwamo ubucuruzi
Hari n’igice kizajya gikorerwamo ubucuruzi

Inyubako ya PSD izaba igizwe n’icyumba cy’inama cyakira abantu 1000, inzu y’ubucuruzi y’amagorofa ane. Amafaranga yo kubaka azaturuka mu banyamuryango b’iryo shyaka bazagura imigabane muri iyo nzu mbere y’uko itangira kubakwa mu ntangiriro z’umwaka w’2020.

Dr. Jean Chrisostome Ngabitsinze, Umunyamabanga mukuru wa PSD we yagize ati,“ Amafaranga tuzayakura mu banyamuryango, binyuze mu kugura imigabane, kandi ibyo bizashingira ku ngano y’amafaranga umushinga uzatwara muri rusange,ibyo ni byo bikinozwa , bikaba bigiye kurangira ku buryo kubaka bizatangira muri 2020”.

Mu nama ya PSD yateranye ku wa 6 Mutarama 2019, hashyizweho komite y’abantu batanu bashinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’uwo mushinga wo kubaka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka