Ishyaka PSD ryasabye imbabazi kubera abayoboke baryo bakoze Jenoside

Ishyaka PSD ryitandukanyije n’abari abayoboke baryo bagize uruhare muri Jenoside riboneraho no gusaba imbabazi Abanyarwanda bose muri rusange n’abakorewe Janoside by’umwihariko.

Uyu ni umwe mu myanzuro yafatiwe mu nama ya Biro Politike y’ishyaka riharanira demokarasi n’imibereho myiza y’abaturage (PSD) yateranye tariki 21/12/2013 iyobowe na Perezida wayo, Dr Vincent Biruta.

Mu yindi myanzuro yafatiwe muri iyo nama harimo kwiyemeza gukomeza ibiganiro kuri gahunda ya “ndi Umunyarwanda” mu mwiherero wihariye no kuyigeza ku bayoboke ba PSD mu nzego z’ibanze.

Hari kandi Kugira gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” iyabo kuko ngo ari gahunda nziza ihuza Abanyarwanda bose mu nzira y’ubumwe n’ubwiyunge.

Abagize Biro Polikike ya PSD kandi bishimiye uko amatora y’abadepite yabaye muri Nzeri 2013 yagenze banishimira umusaruro ishyaka PSD ryabonye; nk’uko itangazo ryashyizweho umukono na Perezida wa PSD ribigaragaza.

Kigali Today

Ibitekerezo   ( 2 )

ndi umunyarwanda siyo gusaba imbabazi cyangwa kuzitanga ahubwo harihakwiye kuzirikanwa ko igihu aricyabose,abana bahabwa bourse,V 8 ZIVUYE MUMISORO YABANYARWANDA bihagarikwa ahubwo bakavana abanrda mubukene kuko niyosoko yumwiryane waose,harenganurwa barengana bose iyo bava bakagera,harwanywa abakomeje kwiharira amasoko,akazi,ibyiza byigihugu,....!abababye bose bahabwa ijambo aho guheranwa nagahinda kuko baba bagenda bashira tubwizanije ukuri!!harakwiye kumva kandi hakitabwaho ibitekerezo bitandukanye aho kugirango abanyepolitike baze babwira batutage ngo mukore mutya!!!!!nko muri genocide kweli!mwidutekerereza ahubwo mutubaze icyo dutekereza!MURAKOZE

kamegeli yanditse ku itariki ya: 23-12-2013  →  Musubize

N’andi mashyaka abonereho afashe abanyarwanda n’abarwandashyaka babo kwitabira

gasore yanditse ku itariki ya: 23-12-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka