Ishyaka PL rihangayikishijwe n’ubushomeri mu rubyiruko
Bamwe mu bayobozi b’ishyaka PL riharanira ukwishyira ukizana baragaragaza ko kuba urubyiruko rukomeza guhura n’ubushomeri, ari ikibazo gihangayikishije kibangamiye iterambere.
Abanyamuryango ba PL bari mu nzego z’ubuyobozi mu Ntara y’amajyepfo, bavuga ko kugira ngo igihugu gitere imbere bisaba ko urubyiruko ruba rwiteje imbere kugira ngo rurusheho gukunda igihugu.

Babitangarije mu mahugurwa y’abagize inzego z’ubuyobozi bw’ishyaka PL ku nsanganyamatsiko yo gukunda igihugu n’iterambere, yabereye hirya no hino mu gihugu kuri iki cyumweru tariki 22 Ukuboza 2015.
Hon. Depite Byabarumwanzi François yavuze ko hakigaragara urubyiruko rurangiza amashuri ntirubone akazi, rumwe rukaba rusa nk’urwihebye, ibyo abona bifite ingaruka ku iterambere ry’igihugu mu minsi iri imbere.
Yagize ati “Iyo nganiriye na rumwe mu rubyiruko numva baganya kubera kubura imirimo ndetse rumwe rugasa nk’urwihebye rukiburira icyizere, bikaba bigoye ngo rwisange mu iterambere ry’igihugu.”

Ambasaderi Nsengimana Joseph we asanga koko urubyiruko rufite ikibazo gikomeye cyo kubura akazi, kubera impamvu zitandukanye zirimo guhindura imico no guta indangagaciro Nyarwanda rukisanga rwiroshye mu biyobyabwenge.
Nsengimana avuga ko umuti ari ukongera gushakira urubyiruko umwanya wo kwitabwaho ku bufatanye bwa leta n’ababyeyi.
Ati “Biragoye ngo urubyiruko rwanyoye ibiyobyabwenge rutekereze icyo rukora, kandi urubyiruko rufite ikibazo cyo kwiga rutegereje kuzahabwa akazi aho guhera ku bikeya rufite.”

Hon. Mukabarisa Donatila, umuyobozi w’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite akaba na Visi Perezida wa mbere w’ishyaka PL agaragaza ko urubyiruko rufite amahirwe menshi mu gihugu arimo no kwiga imyuga, ariko ko hari aho rusa nk’uruyarangaraho.
Hon. Mukabarisa avuga ko u Rwanda ruzakomeza kwita ku rubyiruko ariko ko igihe rukijya mu mashuri rutegereje kuzahabwa akazi na Leta bikwiye kwibagirana kuko n’ubwo ngo kwiga amashuri bikenewe, igihe kigeze ngo abantu bige ibyo gukora byabateza imbere.
Ubushakashatsi bwa ACV 2015 bwakozwe ku iterambere bugaragaza ko ubukene bukabije buri kuri 2% mu cyaro naho mu mujyi bukaba bugeze ku 8%.
Ephrem Murindabigwi
Ibitekerezo ( 8 )
Ohereza igitekerezo
|
erega kwihangira imirimo ntawe ubyanze ,gutangira nicyo kibazo ,igishoro nihatari ngaho nimutworohereze tubone ayo gutangiza imishinga turyamanye murebeko tudakora
ngaho se ni mutange akazi mureke kwirirwa muririmba ngo birabahangayikishije
ngaho se ni mutange akazi mureke kwirirwa muririmba ngo birabahangayikishije
Maye se ko mwe mubayeho neza mwivugire.Nubundi imirimo muyitanga mubimenyane Rwanda rugufi tugashegeshwa n intimba.
Njye ibyo mu Rwand biranca! None se nkayo mafaranga yishwe nabi ategura iyo nama idafite umwanzuro igeraho yateza imbere urubyiruko rungana iki? Nimwicare murye igihugu ngo muri mu manama, abandi bicira isazi mu jisho!
UWAZANYE POLITIKE YO KWIGISHA BENSHI KANDI NTAKAZI GAHARI NIWE UDUKOZEHO TURI KURANGIZA TUKICUZA IGIHE TWATAYE NGO TURIGA ZA UR
muraho?njye mbona n’ikindi gituma urubyiruko tudatera imbere hari ubwo ugerageza gukoga agashinga gato maze imisoro nayo igatuma usubira inyuma bityo wasanga uhomba ugahitamo kubireka.
Ubushomeri bwo burembeje urubyiruko!ntawundi muti usibye uwo kwiga imyuga yo gufasha kwihangira akazi!nko kwiga gukora imigati,za gato zikoreshwa muminsi mikuru,decoration,gukora imisatsi,kudoda (ntawucyambara ibidodeshanyo)gushyira amashanyarazi mumazu no munganda,n’ibindi.byarangira leta ikaborohereza imikorere.BDF nayo ikwiye kuva mu ikinamico irimo ngo ishyigikira imishinga mito(kd ibeshya),WDA igahindura ingashyo mumyigishirize,urubyiruko rwiga rugakora ingendo-shuli uganda na kenya rubifashijwemo natwe bayobozi bibigo byigisha imyuga maze mukareba ko ubushomeri butagabanuka!bitaba ibyo ntagihugu dufite!