Ishyaka PDI ryamaganye imigambi mibisha ya Congo ku Rwanda

Ishyaka Ntangarugero muri Demokarasi (PDI), ryamaganye imigambi mibi icurwa na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) n’abafatanyabikorwa bayo barimo ingabo z’u Burundi n’izindi zo mu bihugu bya SADC n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR urimo abazise bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Ni bimwe mu byatangarijwe mu nama ya Biro Politiki yayo yateraniye i Kigali ku cyumweru tariki 16 Gashyantare, ikaganira ku kibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bwa DRC n’ingaruka zacyo ku Rwanda.

Abarwanashyaka ba PDI bamaganye ubufatanye bwa DRC, u Burundina bimwe mu bihugu bya SADC bukomeza gutuma FDLR ikorana n’ingabo z’ibyo bihugu muri gahunda yo guhungabanya umutekano n’ubusugire bw’u Rwanda.

PDI yanamaganye bimwe mu bihugu by’Uburayi bikomeje gufatira u Rwanda ibihano mu gihe bikomeje guceceka bikirengagiza ikibazo cy’ibihugu bikorana na FDLR, nk’umwe mu mitwe y’iterabwoba ku bwicanyi buganisha kuri Jenoside bukorerwa Abanyekongo b’Abatutsi bavuga i Kinyarwanda mu bice by’Amajyaruguru n’Amajyepfo ya Kivu.

Ku rundi ruhande ariko bashimiye Perezida Paul Kagame kuri Politiki ihamye, yubatse inzego z’umutekano z’u Rwanda harimo n’ingabo z’Igihugu (RDF), zabaye iz’umwuga kandi zubakiwe ubushobozi bukwiye.

Abarwanashyaka ba PDI banashimiye ubuhanga n’ubushobozi RDF yagaragaje mu gukumira ibyago byari byagambiriye gusenya u Rwanda biturutse muri DRC, bakaba bashyigikiye byimazeyo ingamba z’ubwirinzi zafashwe na Leta y’u Rwanda, ikanasaba Abanyarwanda bose aho bari, gukomeza kwamagana abifuriza u Rwanda inabi, himakazwa umuco wo kwihesha agaciro.

Abarwanashyaka ba PDI bavuga ko bari kumwe na Perezida Paul Kagame, Abanyarwanda bose bibonamo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka