Ishyaka CPC riri ku butegetsi mu Bushinwa ryiyemeje kunoza umubano na FPR
Ishyaka The Communist Party of China (CPC) ryo mu Bushinwa ryiyemeje ubufatanye n’umuryango FPR-Inkotanyi, hagamijwe kunoza ibirebana n’inshingano zabo.
Wang Qinfeng wungirije umuyobozi w’urwego rushinzwe gutegura gahunda muri CPC, yatangaje ibi kuri uyu wa kane tariki 20/12/2012, ubwo yahuraga n’umunyamabanga mukuru wa FPR, Francois NGARAMBE, mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 umuryango FPR umaze ubayeho.

Kuva ku wa kabiri tariki 18/12/2012 Wang Qinfeng n’itsinda yari ayoboye bagiranye ibiganiro n’abaminisitiri batandukanye, ndetse n’abayobozi batandukanye muri FPR; nk’uko Shanghai Daily dukesha iyi nkuru ibivuga.
Jean Noel Mugabo
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
Mwakosora nkuko baganzi banjye babivuze. Umunyamabanga mukuru wa RPF ni NGARAMBE Francois si KANIMBA Francois nkuko mwarimwabyanditse.
umunyamabanga mukuru wa RPF ntiyitwa Francois Kanimba ariko????????
ntabwo umunyamabanga wa FPR ari Kanimba ahubwo ni Ngarambe
secretary general wa RPF se yahindutse ryari? ko mbona uyu muvuze nta muzi.