Ishuri ryigisha gutanga serivisi nziza rigiye gutangira mu Rwanda

Kubufatanye n’ishuri mpuzamahanga ryigisha ibijyanye no gucunga amahoteli ryitwa “Les Roches”, mu Rwanda hazubakwa ishuri ryigisha gutanga servisi zinoze, rizaba rifite ubushobozi bwo kwakira abanyeshuri 1500.

Ingengo y’imari yo kubaka iryo shuri ihari kandi n’inyigo yaryo yamaze gukorwa; nk’uko byatangajwe mu kiganiro kigamije gusobanurira intumwa y’ishuli rya les Roches ryo mu Busuwisi, Primo Mazurczak, aho ibikorwa by’imyiteguro y’iryo shuri bigeze.

Ishuri “Les Roches” ryo mu Rwanda rizubakwa na Leta y’u Rwanda, ibe ari nayo irishyiramo ibikoresha byose bizakenerwa. Ishuri rya “Les Roches” ryo mu Busuwisi ryo rizigisha abarimu bazaryigishamo no gufasha gutegura gahunda y’amasomo azahabwa abaziga igihe kurenze umwaka; nk’uko byatangajwe mu kiganiro cyabaye tariki 14/03/2012.

Kugeza ubu mu Rwanda hatangijwe gahunda y’amasomo y’igihe gito y’ibijyanye no gutanga servisi nziza, ariko hariho gahunda yo gutegura amasomo y’igihe kirekire ndetse no gushaka imfasha nyigisho ku buryo iri shuri rizuzura byararangiye; nk’uko bisobanurwa na Munyanzeza Alexis, ushinzwe amahoteli mu mu kigo cy’igihugu cyita ku masomo ya tekiniki n’ubumenyingiro (WDA).

Abayobozi barebwa n'ishuri Les Roches mu kiganiro n'abanyamakuru
Abayobozi barebwa n’ishuri Les Roches mu kiganiro n’abanyamakuru

Abarimu bazigisha muri iryo shuri barateguwe kuko ubu hari abagera kuri 11 n’abandi 12 boherejwe kwiga mu gihugu cy’u Busuwisi.

Ishuri Les Roches mu Rwanda rizaba rigizwe nibice bitandukanye birimo hoteli igezweho, igice kijyanye n’ishuri, ibibuga by’imikino ngororangingo n’ibindi. Rizubakwa mu gihe cy’amezi 18, rikazatangira kwigirwamo mu mwaka w’amashuri w’2014.

Iri shuri rikorera no mu bindi bihugu byo mu karere nka Kenya; mu Rwanda rizubakwa mu karere ka Kicukiro iruhande rw’ishuri rikuru ryigisha imyuga rimenyerewe ku izina rya ETO-Kicukiro.

Marie Josée Ikibasumba

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka