Ishuri rya Gisirikare rya Kenya riri kureba ibyo mu Rwanda ryakongera mu masomo ritanga

Abagize Ishuri rikuru rya gisirikare mu gihugu cya Kenya (Kenyan National Defense College), barimo gusura inzego za Leta, iza gisirikare, ubukerarugendo n’inganda byo mu Rwanda, mu rwego rwo kwiga uburyo ngo bajya kuvugurura amasomo batanga, nyuma yo kwegeranya ibyo bazabona mu bihugu byose bazageramo.

Mu ruzinduko ruzamara icyumweru, abo basirikare bakuru ngo bazasura Ministeri y’ingabo, Ikigo cy’imari cya Zigama CSS, ahakorera ubwishingizi bwa MMI, ibigo n’amashuri bya gisirikare, sosiyete y’ubwubatsi ya Horizon, Ministeri y’inganda n’inganda zitandukanye, nk’uko Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Joseph Nzabamwita yabisobanuye.

Ati: “Barangije kubonana n’Umugaba mukuru w’Ingabo zacu, Gen Patrick Nyamvumba, bazava aha bafite ishusho nyayo y’uburyo Igihugu kimaze gutera imbere, haba mu rwego rwa gisirikare no mu zindi nzego”.

Kenyan National Defense College, ni ishuri ryigamo abasirikare bakuru bava mu bihugu bitandukanye bya Afurika, ndetse ngo rikaba ari ryo riri ku rwego rw’ikirenga mu gihugu cya Kenya, mu kugenera Leta gahunda zijyanye n’igisirikare.

Ibyo abayobozi baryo bazakura mu ruzinduko bakorera mu Rwanda n’ahandi, ngo bizabafasha kugereranya uko buri gihugu gikora, kugirango bamenye amasomo mashya bakwigisha buri muntu badashingiye ku bikomoka mu gihugu kimwe gusa, nk’uko bitangazwa na Brig. Gen. D P Okwano uyoboye itsinda ryaje mu Rwanda.

Abasirikare bakuri bo muri Kenyan National Defense College, mu rugendoshuri mu Rwanda.
Abasirikare bakuri bo muri Kenyan National Defense College, mu rugendoshuri mu Rwanda.

Yagize ati: “Ntitwaje mu Rwanda gusa, iri tsinda ryahisemo kuza hano kureba aho igihugu kigeze nyuma y’ibyabaye mu 1994, hari abagiye muri Uganda kureba nabo aho bageze nyuma y’igihe kinini banyuze mu bibazo, hari n’abagiye mu gihugu cya Marocco kureba uko igihugu kitigeze kinyura mu ntambara gikora.”

Ibyo ngo nibyo bazegeranya bagakora raporo izahabwa Leta ya Kenya, bikayifasha kugena gahunda za gisirikare no kuzisangiza ibindi bihugu, nk’uko Brig. Gen. Okwano yasobanuye ko muri iryo shuri harimo n’abasirikare bakuru b’u Rwanda baryigamo.

Itsinda ry’abasirikare bakuru 14 bagize ubuyobozi bwa Kenyan National Defense College bava mu bihugu bya Misiri, Burundi, Botswana, Kenya, Namibia, Tanzania, Zimbabwe, Afurika y’epfo, Nigeria, Uganda n’ahandi, bakazasura inzego zitandukanye z’u Rwanda kuva tariki 07-15/12/2013.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka