Ishuri rikuru rya gisirikare rigiye gutangira kwigisha isomo ku makuru y’ibihuha

Ubuyobozi bukuru bw’Ishuri rikuru rya gisirikare riri i Nyakinama mu Karere ka Musanze (RDFSCSC), bwatangaje ko bugiye gutangira kujya bwigisha isomo ryerekeranye n’amakuru y’ibihuha (Fake news) aba ku mbuga nkoranyambanga, nk’isomo ryihariye.

Ni inama yize ku ngingo zinyuranye ku kunoza umutekano
Ni inama yize ku ngingo zinyuranye ku kunoza umutekano

Nubwo iri somo ryari risanzwe ryigishwa, ariko ngo byari mu buryo bwo guhamagara umuntu agatanga ikiganiro mu ncamake, ariko ubu rikaba rigiye gushyirwa mu nteganyanyigisho y’amasomo abiga muri RDFSCSC bazajya bakurikirana nk’isomo ryihariye.

Ni bimwe mu byatangajwe ku wa Kane tariki 24 Nyakanga 2025, ubwo i Kigali hazozwaga amahugurwa ya 18 y’iminsi itatu y’abayobozi bakuru b’amashuri ya gisirikare muri Afurika, yari agamije guhamya ubufatanye mu bya gisirikare no kuzamura urwego rw’imyigishirize n’ubunyamwuga, mu masomo atangwa mu mashuri makuru ya gisirikare ku mugabane w’Afurika.

Bimwe mu byo abayobozi b’amashuri makuru ya gisirikare bitabiriye aya mahugurwa bunguranyeho ibitekerezo mu minsi itatu bamaze i Kigali, harimo ibintu by’inzanduka amashuri amwe n’amwe atarashyira muri puroguramu zabo, hatangwa amabwiriza ko byakwinjizwa mu nteganyanyigisho, kugira bibafashe gushobora guhangana n’ibibazo by’umutekano n’amahoro bihari ku Isi.

Harimo amasomo ajyanye n’uburyo barwanya iterabwoba, abimukira, ihindagurika ry’ikirere, ibijyanye n’iterambere risigaye ririho mu mirwanire igezweho, hashakwa uburyo byose byashyirwa mu masomo abanyeshuri biga bikazafafasha kubishyira mu bikorwa mu kazi kabo ka buri munsi.

Ikindi aya mahugurwa aba agamije ni ukugira ngo harebwe uko barushaho guhererekanya abanyeshuri n’abarimu (Exchange Programs), mu rwego rwo kwishakamo ibisubizo by’ibibazo byugarije umugabane w’Afurika.

Umuyobozi wungirije wa RDFSCSC, Brig Gen Jean Chrysostome Ngendahimana, avuga ko ikigiye gukurikiraho ari uko bagiye gushyira mu bikorwa ibyo bemeranyijeho bagatangira kubyigisha abanyeshuri.

Ati “Ubu rero ibyo twemeranyijeho tutari dusanzwe dufite turabishyira mu bikorwa, uretse ko twebwe nk’u Rwanda ibyinshi twari dusanzwe tubifite, ni ikintu kimwe gusa kijyanye n’ibintu by’ibihuha (Fake news) biba ku mbuga nkoranyambaga, uburyo twahangana nabyo.”

Arongera ati “Ntabwo twabyigishaga nk’isomo, twabyigishaga nk’amasomo duhamagara umuntu akaza agatanga ikiganiro, ariko twumvikanye ko twese tuzajya tubiha amasomo n’igihe gihagije kugira ngo abanyeshuri bacu babyumve neza, bumve n’uruhare bigira mu guteza umutekano muke n’ingamba twafata tubikemura. Ni wo mugambi dufite tujyanye nyuma y’iyi nama.”

Brig Gen David Chesire umuyobozi w’ishuri rya gisirikare rya Kenya, avuga iminsi itatu bamaze mu mahugurwa yari ingirakamaro kuko yatanze umusaruro ku buryo barushaho guhererekanya abanyeshuri n’abarimu.

Ati “Twanaganiriye ku bibazo byugarije umutekano n’amahoro tugomba gushyira mu nteganyanyigisho yacu, kugira ngo twongere ubumenyi n’ubushobozi bw’abanyeshuri bacu mu guhangana n’ibibazi by’umutekano muri Afurika.”

Aya mahugurwa yari yitabiriwe n’abantu 38 baturuka mu bihugu 18 byo hirya no hino ku mugabane wa Afurika, birimo u Rwanda, Misiri, Marocco, Libya, Guinea, Ghana, Nigeria, Cameroon, Ethiopia, Sudan y’Epfo, Kenya, Uganda, Tanzania, Botswana, Zambia, Zimbabwe na Malawi

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka