Ishoramari ry’u Bubiligi rirenze inkunga yari gutangwa n’icyo gihugu - Mushikiwabo

U Rwanda ngo rwishimiye ko u Bubiligi bwiyemeje gushora imari mu Rwanda kuruta uko bwazana inkunga gusa. Nubwo hashize iminsi u Bubiligi buhagaritse inkunga ya miliyoni 40 z’Amayero bwagombaga guha u Rwanda ngo bwiyemeje kongera ishoramari mu Rwanda.

Mu kiganiro bahaye abanyamakuru kuri uyu wa 08/01/2015, Ministiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo n’Abaministiri b’Intebe bungirije b’u Bubiligi, Didier Reunders ushinzwe ububanyi n’amahanga na Alexander De Croo ushinzwe ubutwererane; yishimiye ko u Bubiligi bwiyemeje gushora imari mu Rwanda.

Ministiri Mushikiwabo yavuze ko amafaranga agera kuri miliyoni 40 z’amayero yari gutangwa n’igihugu cy’u Bubiligi, atari yo ngo agomba gutuma umubano uhagarara cyangwa ngo atume u Rwanda ruta umurongo wa politiki rwiyemeje, ahubwo ko ishoramari ry’ababiligi rigiye kuza mu Rwanda, ngo rirenze gupfa guhabwa inkunga iva mu misoro y’abandi baturage.

“Icyemezo cy’u Bubiligi nticyatubuza gukomeza umubano, cyane ko ayo mafaranga atari mu masezerano y’inkunga yemejwe; niyo mpamvu twaganiriye ku ishoramari n’ubucuruzi, birenze inkunga; naho ibijyanye n’ubwisanzure bw’itangazamakuru, nabaye Ministiri urishinzwe igihe kirekire, nkaba mbona ko hari byinshi byagezweho”, Ministiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda.

Abaministiri b'u Bubiligi n'uw'u Rwanda ushinzwe ububanyi n'amahanga, mu kiganiro n'abanyamakuru kuri uyu wa kane.
Abaministiri b’u Bubiligi n’uw’u Rwanda ushinzwe ububanyi n’amahanga, mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa kane.

Yavuze ko niba ari ibijyanye n’ubwisanzure bw’itangazamakuru bwatumye u Bubiligi budatanga inkunga y’inyongera ya miliyoni 40€, u Rwanda ngo rwakoze ibishoboka kugira ngo itangazamakuru ritere imbere, haba mu mubare munini w’amaradiyo, iterambere ry’imbuga nkoranyambaga za internet, kandi ko ngo hakiri byinshi birimo kugerwaho nko kubaka imiyoboro y’itumanaho.

Ku ruhande rw’u Bubiligi, ngo hari ibintu byinshi byari byashingiweho kugira ngo amafaranga yari yemejwe atangwe, ariko ibyo bintu ngo bikaba bitakiri ngombwa [kugira ngo ayo mafaranga abashe gutangwa], kandi bikaba bitaranakozwe, nk’uko byasobanuwe na Ministiri Alexander De Croo, wasubije ikijyanye n’inkunga ya miliyoni 40 z’amayero u Bubiligi bwagombaga kuba bwarahaye u Rwanda.

Mugenzi we Ministiri Didier Reunders, yashimangiye ko intego y’urugendo rwabo yari iyo kunoza ibiganiro mu bijyanye na politiki hagati y’igihugu byombi, guteza imbere ishoramari, ndetse mu byo yijeje hakaba harimo ubufatanye mu gufata neza inzu y’amateka ya Jenoside ku rwibutso ruri ku Gisozi, hamwe no kubika amakuru mu buryo bw’ikoranabuhanga.

“Twasanze u Rwanda rufite amahirwe ku bashoramari haba mu by’ingufu, gutanga amazi n’isukura, mu burezi n’ibindi; tukaba tuzategura abashoramari bazaza mu Rwanda muri uyu mwaka, ariko tukaba tugomba no gukomeza ibiganiro mu bijyanye no kwagura urubuga rwa politiki n’uburenganzira bwa muntu”, Didier Reunders w’u Bubiligi.

Ikiganiro n'abanyamakuru baturutse mu Rwanda no mu Bubiligi, cyitabiriwe n'abandi bayobozi mu nzego nkuru z'u Rwanda.
Ikiganiro n’abanyamakuru baturutse mu Rwanda no mu Bubiligi, cyitabiriwe n’abandi bayobozi mu nzego nkuru z’u Rwanda.

Mugenzi we w’u Rwanda yavuze ko ibyaganiriweho mu rwego rwa politiki, hashobora kubamo ibyo ibihugu byombi bitumva kimwe, ndetse ku buryo bukomeye ariko ngo ntibyabuza gukomeza guteza imbere umubano n’ubutwererane.

Impande zombi kandi zemeranyijwe gushyira igitutu ku bihugu bishinzwe guhashya imitwe yitwaje intwaro muri Kongo, kugirango ingufu za gisirikare zikoreshwe kuri yo, harimo na FDLR igizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Ministiri Mushikiwabo yasobanuye ko muri rusange umubano w’u Rwanda n’u Bubiligi wifashe neza, kandi ngo ni ko wahoze kuva mu myaka 20 ishize; “usibye ahagaragaye agatotsi mu gutinza za visa no gufunga za konti z’ibihugu byombi”.

Abaministiri b’u Bubiligi bari bamaze iminsi basura ibikorwa bitandukanye biterwa inkunga n’igihugu cyabo mu Rwanda no mu Burundi, ndetse bakaba baranasuye abashoramari b’iwabo barimo uruganda rwenga inzoga rwa Skol.

Simon Kamuzinzi

Ibitekerezo   ( 1 )

Ibyo nyakubahwa Minister avuga nukuri Imana Yacu twizeye kandi tubona igenda ikora ibitangaza izakomeza idufashe ndifuriza abanyaarwanda bose gukomeza gukorera hamwe kandi duharanira kwiyubaka twiteza imbere tudategereje imfashanyo .courage

ISMAEL yanditse ku itariki ya: 9-01-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka