Ishingiro ryo kwibohora ni umuturage - Minisitiri Shyaka Anastase

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Prof Shyaka Anastase, avuga ko urugendo rwo kwibohora na gahunda zose zijyanye n’icyo gikorwa zishingiye ku muturage kuko yazigizemo uruhare kandi n’ubu agikomeje.

Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Prof. Shyaka Anastase
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase

Ibyo abivuga mu gihe u Rwanda kuri uyu wa mbere tariki 29 Kamena 2020 rwatangiye icyumweru cyo kwibohora, kizasozwa ku itariki ya 4 Nyakanga 2020, kikaba kizarangwa n’ibiganiro bitandukanye bizaca ku bitangazamakuru binyuranye no ku mbuga nkoranyambaga.

Minisitiri Shyaka avuga ko mu rugamba rwo kubohora igihugu, abasirikare b’Inkotanyi babaga bari kumwe n’abaturage muri rusange, bashyiraho umusanzu wabo.

Agira ati “Uruhare ry’umuturage mu rugamba rwo kubohora igihugu rwatangiye ku ikubitiro, umusirikare umwe w’Inkotanyi yabaga ari imbere y’abaturage ibihumbi kubera ko uwo mushinga wo kubohora igihugu bari bawusangiye n’Abanyarwanda. Bivuze ko abaturage na bo kwibohora babyibonagamo, ni ikintu gikomeye”.

Ati “Muri uru rugendo tumazemo imyaka, ishingiro ry’Umuryango FPR Inkotanyi n’irya Politiki na gahunda za Leta ni umuturage. Ni ngombwa rero nk’uko tubyifuza, ko umuturage akomeza kugira uruhare muri gahunda zose zimukorerwa, zirimo imibereho myiza, umutekano n’ibindi, uruhare rw’umuturage ni ipfundo rya byose”.

Yongeraho ko mu gihe igihugu kigezemo, ubu uruhare rwa mbere rw’umuturage ari ukwishakamo ibisubizo, kuko Abanyarwanda bataragera iyo bajya mu rugendo rw’iterambere rugamije gusezerera ubukene bukabije.

Gen Maj Bayingana Emmanuel warwanye urugamba rwo kwibohora, na we yemeza ko nyuma y’urugamba rw’amasasu hakurikiraho iterambere ry’umuturage ku bufatanye n’Ingabo.

Ati “Mu gitekerezo nyirizina cy’Inkotanyi, urugamba rw’amasasu ni imbanzirizamushinga y’urugamba rukomeye rwo gutuma Umunyarwanda wese abaho uko yifuza. Ni yo mpamvu n’uyu munsi Ingabo z’u Rwanda ziba zirimo zigisha abaturage, zisana ndetse zubaka imihanda mishya, zubaka ibiraro, amashuri, mu buhinzi zirwanya isuri n’ibindi”.

Ati “Ubajije nk’uwari mu ngabo za Habyarimana, ntiyakumva ukuntu umusirikare yubaka amashuri, yagira ati ibyo si akazi ka gisirikare. Ariko Inkotanyi si ko bimeze, kuri zo Ingabo ni izishyigikira Abanyarwanda, ni yo mpamvu Ikintu cyose gituma Umunyarwanda abaho neza, Ingabo zigomba kugikora, kwibohora ni cyo bisobanura”.

Akomeza avuga ko kwibohora ahanini ari mu bitekerezo no mu mutima, ari byo bituma Umunyarwanda yumva ko byose bishoboka, ko ashobora gukora agatera imbere, agakira.

Umuturage witwa Uwimana Immaculée wo mu karere ka Gisagara, na we avuga ko mu gihe gishize yari umukene ariko kubera ubuyobozi bwiza n’umutekano, ubu ngo ameze neza.

Ati “Mbere nari umuturage w’umukene nta kintu mfite, ariko kubera ubuyobozi bwiza nishyize hamwe n’abandi mu kimina dutanga ijana, kimaze gukura ukeneye amafaranga bakamuguriza. Byatumye ntangira guhinga urutoki ariko mbona nkeneye ifumbire ni ko kwisakasaka ngura inka imwe ya gakondo”.

Ati “Nakomeje gukora, nyuma nko muri 2002 ngura inka imwe y’inzungu kugira ngo mbone n’umukamo, ubu mfite inka esheshatu n’inyana zazo eshanu. Ibyo mbikesha kwibohora kuko mbere ya 1994 ubuyobozi bwariho bwavanguraga ntitwisanzure ngo dukore, bitandukanye n’ubuhari ubu buduha umudendezo tugakora tukiteza imbere kubera umutekano dufite”.

Kwizihiza umunsi ngarukamwaka wo kwibohora mu Rwanda uba ku 4 Nyakanga, ntibizakorwa nk’uko bisanzwe kubera icyorezo cya Coronavirus kidatuma abantu bateranira hamwe ari benshi, ariko ngo ntibizabuza ko abantu bazirikana uwo munsi ufite insanganyamatsiko igira iti “Kwibohora twubaka u Rwanda twifuza”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka