Ishimwe rya Vumiliya, wahawe ubufasha na Leta ubu akaba yifashije

Vumiliya Gratia warihirirwaga ubwisungane mu kwivuza guhera mu mwaka wa 2015, yongera guhabwa ubufasha na Leta nk’uwabyaye adafite amikoro, akuramo umushinga watumye ava mu kiciro cy’abishyurirwa ubwisungane mu kwivuza ndetse akaba afite intumbero zo kurushaho kwiteza imbere.

Vumiliya yabashije kwikura mu bukene kubera inkunga ya Leta
Vumiliya yabashije kwikura mu bukene kubera inkunga ya Leta

Uyu mubyeyi w’imyaka 32 y’amavuko afite abana batatu akaba atuye mu Mudugudu wa Tetero, Akagari ka Kagenge, Umurenge wa Mayange Akarere ka Bugesera.

Vumiliya avuga ko yakuze ari impfubyi ndetse ashakana n’umugabo nawe w’impfubyi ndetse nta n’indi mitungo bari bafite ku buryo babayeho mu buryo bwo gushakisha rimwe na rimwe no kubona icyo kurya bikaba ikibazo.

Mu mwaka wa 2015 nibwo Leta yatangiye kubishyurira ubwisungane mu kwivuza kubera kutishobora.

Muri gahunda yo kurwanya igwingira ry’abana, muri Gicurasi 2021, yatangiye guhabwa ibimufasha kumurera neza, mu gihembwe agahabwa amafaranga y’u Rwanda 30,000.

Ati “Batangiye kumpa ayo mafaranga muri gahunda ya Shisha kibondo, nayafashe neza mbasha gukuramo umushinga w’ubworozi bw’ingurube nkazitunga amezi atatu nkongera nkazigurisha, inyungu mbonyemo nkayikuramo ibindi nkeneye ariko nkongera nkagura izindi ngo umushinga udahagarara.”

Avuga ko ingurube imwe ayigura amafaranga 25,000 akayigurisha amafaranga atari munsi ya 50,000 mu gihe cy’amezi atatu cyangwa ane.

Ibi ngo nibyo byamufashije kwikura mu kiciro cy’abishyurirwaga ubwisungane mu kwivuza na Leta kuko kuri we yumva yarateye imbere.

Yagize ati “Kugeza ubu turirihira ubwisungane mu kwivuza. Nicyo nshatse kuvuga ngo nta mafaranga macye abaho, nta n’ubufasha buba bucyeya kuko burya niyo wafata amafaranga 10,000 ukagura inkoko ntiza ari imwe kandi iyo ihageze irabyara. Ubufasha n’ubwo bwaba bucye bugira aho bukuvana n’aho bukugeza.”

Yishimira ko abana be batigeze barwara indwara ziterwa n’imirire mibi kandi nawe akaba hari byinshi yakemuye byari ngombwa mu rugo rwe. Mu bindi yagezeho ni uko ubu yabashije gukodesha ubutaka bungana na ½ cya Hegitari ubu akaba aribwo agiye gutangira kubuhingaho afatanyije n’umugabo we.

Avuga ko nk’umuryango bihaye intego ko nibura mu myaka itanu iri imbere bazaba bamaze kugera kuri byinshi ku buryo n’inzu babamo bazaba barayivuguruye imeze neza.

Mu byatumye babasha kwikura mu kiciro cy’abafashwa na Leta harimo kuba yumvikana neza n’uwo bashakanye ndetse bakaba banafatanya imirimo yose.
Asaba abagifashwa na Leta kubyaza umusaruro inkunga bahabwa nabo bakiteza imbere kuko bishoboka mu gihe icunzwe neza.

Cyakora muri iyi minsi ngo yahuye n’ibibazo kuko yabuze musaza we bituma agurisha ku ngurube yari atunze ubu akaba asigaranye ebyiri kuri zirindwi yari amaze kugeza ndetse n’inkoko zikaba zarishwe n’umurararamo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka