Ishimwe rya Uwacu Julienne wasimbuwe ku buyobozi bwa MINISPOC
Uwacu Julienne wari umaze imyaka itatu ari Minisitiri wa Siporo n’Umuco, yashimiye Perezida Kagame ku cyizere yamugiriye amuha kuyobora iyi Minisiteri.

Ni nyuma y’uko ku mugoroba wo kuri uyu wa kane tariki ya 18 Ukwakira 2018, Perezida Kagame mu bubasha ahabwa n’amategeko yaraye avuguruye Guverinoma, agasimbuza Uwacu Julienne muri iyi Minisiteri hagashyirwamo Min Nyirasafari Esperance wari Min w’Uburinganire n’iterambere ry’umuryango.
Ashimira Perezida Kagame, Uwacu yagize ati” Ndabashimiye Nyakubahwa Perezida wa Repuburika Paul Kagame, ku cyizere n’amahirwe mwampaye yo gukorera igihugu ndi umwe mubagize guverinoma muri iyi myaka ishize. Ndabizeza gukomeza gukorera igihugu cyacu aho nzaba ndi hose mu bushobozi bwanjye.”

Mu bandi batagaragaye muri Guverinoma nshya harimo, Gen Kabarebe James wari Minisitiri w’Ingabo wagizwe Umujyanama wa Perezida Kagame mu by’umutekano, agasimburwa na Gen Maj Albert Murasira.

Harimo kandi Francis Kaboneka wari Min w’Ubutegetsi bw’igihugu, wasimbuwe na Prof Shyaka Anastase wari umuyobozi w’urwego rw’igihugu rw’imiyoborere RGB.
Rurangirwa Jean de Dieu wari Minisitiri w’Ikoranabuhanga n’itumanaho, yasimbuwe na Ingabire Paula, na Minisiteri ihita ihindurirwa izina yitwa Minisiteri y’Ikoranabuhanga mu Itumanaho na Inovasiyo.

Munyeshyaka Vincent wari Minisitiri w’Ubucuruzi nawe yasimbuwe kuri iyi Minisiteri, hashyirwamo Hakuziyaremye Soraya.

Muri izi mpinduka hanagaragayemo Minisitiri Mushya w’Uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Madamu Nyirahabimana Solina, wasimbuye Nyirasafari wagiye muri MINISPOC.

Madamu Kamayirese Germaine wari umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo ushinzwe ibijyanye n’ingufu, yagizwe , Minisitiri ushinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi.

Muri izi mpinduka kandi hakaba hatagaragayemo Minisiteri yari ishinzwe Ubutaka n’Amashyamba ( MINILAF).
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Ariko nukuri tujye tugira umuco wo kuvugisha ukuri no gushima ibyagezweho.kuko njye mbona kuva bamuha iyi minisiteri yarayikozemo akazi gikomeye pe.turebye neza twasanga imikino yarateye imbere kuko muri manda ye nibwo twagize ikipe yageze kure mumikino nyafrica. Noneho ntitwirengagize ibyamagare uhuryo urwego rwayo rwakomeje kuzamuka. Kugeza naho uwayoboraga ishyirahamwe ryimikino umpamagare namuhaye AKAZI murwego mpuzamahanga.rwose njye mbona harakozwe byinshi abagiyeho bazakomerezaho mukuzamura urwanda rwacu
warushoboye kwitabira ibirorigusa.ntakindi wamariye iriya ministeri baguhembaga ayubusa genda