Ishavu ry’abagore n’urubyiruko bashaririwe no kuba muri FDLR

Abagore n’urubyiruko biganjemo abahoze mu mutwe wa FDLR ubarizwa mu mashyamba yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, bagaruka ku buzima bahozemo bw’intambara, kwica no gusahura; aho bemeza ko byageze ubwo batagishoboye kubwihanganira bagafata icyemezo cyo kwitandukanya n’uwo mutwe batahuka mu gihugu ngo bafatanye n’abanyarwanda mu bikorwa by’iterambere.

Ntamitondero Grace wari ufite ipeti rya Solda ubwo yari muri FDLR yibuka uburyo ubwo yageraga mu mashyamba yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo yaburanye n’ababyeyi be afite imyaka itanu, biba ngombwa ko arerwa n’abamutoraguye kugeza akuze.

Uyu yaje gushaka umugabo wabaga mu mutwe wa FDLR ariko batigeze bamarana kabiri kuko yishwe na bagenzi be kuko batishimiye iby’umugambi yari afite wo gutahuka.

Ubuzima bwakurikiyeho bwa Ntamitondero nyuma y’uko uwo mugabo we yishwe, ngo bwarushijeho kumubera bubi dore ko nta babyeyi yagiraga kandi n’abari baramureze ngo yari yarakuze bamufata nk’umucakara no kumutoteza, ntiyigera na rimwe atekereza ibyo kuba yasubira kubayo.

Ntamitondero washavuriye mu buzima bwo mu mashyamba yo DRC ashishikariza abakiriyo gutaha
Ntamitondero washavuriye mu buzima bwo mu mashyamba yo DRC ashishikariza abakiriyo gutaha

Ati: “Ubwo njye n’uwo mugabo wanjye twamaraga kumenya ko mu Rwanda ari amahoro twatangiye gupanga uburyo twataha kuko we yari afite amahirwe yo kumenya agace k’iwabo dore ko bari bamaze n’iminsi bamuhamagara bahamurangira ari nako bamusaba gutahuka. Ubwo rero mu kunoza iyo gahunda, bamwe twarabibabwiraga, bakaduca intege bakatwemeza buryo ki umuntu utahutse agera mu Rwanda bakamwambika ibyuma mu mutwe bakamupima ubwenge n’intego afite barangiza bakamwica”.

Nyamara ngo abo babwiraga umugabo we ibyo bagamije kumutera ubwoba ariko bakomeje kubona atava ku izima baba ari na bo bamwica.

Abatahutse bava mu mashyamba ya DRC
Abatahutse bava mu mashyamba ya DRC

Abagore n’urubyiruko bashorwa mu bwambuzi ubusahuzi no gutata

Nyuma yo gupfusha umugabo, na we yinjiye mur FDLR, aho yakoreshwaga nk’intasi, gusahura no kwiba ku gahato.

Ati: “Abarwanyi iyo babaga bakeneye nk’imiti yo kwivurisha mu gihe babaga barwaye cyangwa bakomeretse ni twe boherezaga ku mavuriro tukajya kuyisahura. Bakenera nk’ibyo guteka bakadushora kujya kubyiba mu ngo z’abaturage cyangwa mu mirima yabo, kandi aho hose babaga babanje koherezayo ababanekera ngo babanze bamenye uko byifashe”.

“Kenshi badufatiraga muri ubwo bujura tugakubitwa tugafungwa, kandi ahanini n’ibyo twabaga twasahuye abadukuriye ni bo babyikubiraga twe tugasigarira aho tubateze amaboko tutagira icyo twambara utabasha no kubona agasabuni ko gukaraba cyangwa kumesa umwambaro. Natekereje ko amaherezo ubwo buzima buzampitana, nigira inama yo gushakisha uko ntoroka nkatahuka batabizi mu kwirinda ko nanjye bazanyica nk’uko babigenje ku mugabo wanjye”.

Abakiri mu mashyamba bahozwa ku cyizere cy’uko bazafata u Rwanda
Mu ntambara za hato na hato uyu mutwe wa FDLR uba uhanganyemo n’indi mitwe itandukanye yo mu mashyamba ya DRC harimo na M23, abagore n’urubyiruko bo muri FDLR usanga ari bo bashorwa imbere y’abandi ku rugamba, aho ababakuriye baba babizeza ko barwanira ukuri kandi ko amaherezo bazagera aho bakigarurira u Rwanda.

Ati: “Ni uguhora abantu birukanka mu mashyamba y’inzitane barasana amasasu, bicana kandi abagore n’urubyiruko bakaba ari nabo bapfa cyane kuko baba babashyize mu rugamba.

Ntawe uba yitaye ngo uyu aracyari muto cyangwa ngo ni iki cyo kugirira impuhwe ibyo ntibibayo. Icyo bashyira imbere ni uko wapfa cyangwa ukica, gusahura ibiri mu mazu n’imirima by’abaturage kandi muri ibyo byose abategetsi bakuriye FDLR baba bemeza abarwanyi buryo ki ari vuba bagafata u Rwanda”.

Uyu mugore iyo abara iby’ubuzima bwe yabayemo akiri mu mashyamba ya Kongo, ashengurwa n’uburyo yari umubyeyi w’abana batanu, batatu muri bo b’abahungu yari atezeho kuzakura bakamubeshaho, bakaba baraje gupfa bakurikiye se, bazize icyorezo cy’indwara y’iseru cyabafatiye icyarimwe bakakirwara mu gihe kitarenga ukwezi kumwe ubwo bari mu mashyamba.

Imvune n’intimba avuga ko yatewe n’ubwo buzima, bisa n’ibyatangiye kumushiramo nyuma yo kugera mu Rwanda muri Kamena 2023, agasanga igihugu cyariyubatse.

Ibyishimo byari byinshi ku bitandukanyije n'imitwe yitwara gisirikari bongeye kwibona mu rwababyeye
Ibyishimo byari byinshi ku bitandukanyije n’imitwe yitwara gisirikari bongeye kwibona mu rwababyeye

Ashima Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ukomeje kwirengagiza ibibi abarwanya Leta y’u Rwanda bakomeje gukorera mu mashyamba ya kongo bagerageza guhungabanya umutekano w’u Rwanda, akabacyirana umutima w’impuhwe.

Ati: “U Rwanda nasanze rwarabaye ibuzungu, rwuzuye ama etage abarutuye bateye imbere, aho bakomeje gushishikarira umurimo bigaragarira buri wese rwose ko FDLR nta mbaraga na nkeya yagira zo gufata u Rwanda nk’uko babihoza mu magambo yo mu kirere”.
“Perezida Kagame ndamushimira ko yatwakiriye atitaye ku migambi y’ibibi twari tumufiteho.

Ibibi twagiye dukorera igihugu yarabyirengagije atwakira neza atwereka uko igihugu kibayeho n’uko natwe twabyitwaramo ngo dukomereze aho abandi bageze binyuze muri aya masomo twigiye ahangaha. Nk’uko mubyirebera, ndacyari mutoya kandi mfite imbaraga n’ishyaka byo kuzagera mu muryango nanjye nkashyiraho akanjye, nkiteza imbere nkazagera kuri byinshi”.

Ubuyobozi bwagaragaje uko ubumwe n’ubudaheranwa byafashije abanyarwanda kwiyubaka
Mu gusoza icyiciro cya 70 cy’amasomo yitabiriwe n’abitandukanyije n’imitwe yitwara gisirikari bagera kuri 84 bigiraga mu kigo cy’I Mutobo mu Karere ka Musanze Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu Kayisire Marie Solange yabagaragarije ko aho u Rwanda rugeze rwiyubaka rubikesha gukomera ku bumwe.

Ati: “Ubwo bumwe n’ubudaheranwa by’abanyarwanda byabafashije kurenga ibibazo by’amacakubiri yari yaragisenye igihugu kirongera kiriyubaka kandi nibwo butugejeje kuri ibi byiza mwagisanzemo. Tubifuriza ko aho muzaba muri hose mubuhorana ku mutima, mukabugira intego y’ibanze mugomba kubakiraho mu buzima busanzwe bwa buri munsi kugira ngo muzabashe kugira icyo mwimarira ”.

Minisitiri Kayisire yizera neza ko abasoje aya masomo bazaba intangarugero mu kubyaza umusaruro amahirwe ahari.

Kayisire Marie Solange yagaragaje ko u Rwanda rwubakiye ku bumwe n'ubudaheranwa rwigobotora amacakubiri
Kayisire Marie Solange yagaragaje ko u Rwanda rwubakiye ku bumwe n’ubudaheranwa rwigobotora amacakubiri

Ati: “Mu gihe muzaba muri mu miryango, ntitwifuza kumva abishoye mu bibazo by’amakimbirane cyangwa ibindi byahungabanya iterambere n’umutekano w’ingo. Aho mugiye muzahasanga amahirwe y’umurimo uburezi n’ubuvuzi. Ayo yose arabakinguriwe. Nimugende muyabyaze umusaruro abana bige, mwitabire gukora kandi n’aho muzagira ikibazo ubuyobozi bwiteguye kubacyira mukabijyaho inama no kubishakira umuti”.

Perezida wa Komisiyo y’Igihugu yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abasirikari, Nyirahabineza Valerie yavuze ko aba basezerewe nyuma yo guhabwa inyigisho zabafashije kureka imyumvire bahoranye ubwo bari bakiri mu mashyamba ya DRC, aho ubu bitezweho gushishikariza abakiri muri ayo mashyamba kurambika intwaro hasi bagatahuka mu Rwanda kuko rwiteguye kububakira ubushobozi mu buryo bwose bushoboka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka