Ishami rya Agaseke Bank ryibasiwe n’inkongi y’umuriro
Inkongi y’umuriro yibasiye Agaseke Bank, ishami rya Remera, aho abakozi n’abagenzi bagiye kubona bakabona umwotsi mwinshi uri gusohoka munzu.
Iyi banki yafashwe n’umuriro ahagana ku isaha ya saa cyenda z’amanywa zo kuri uyu wa 01 Ukwakira 2015, inzego zishinzwe kuzimya umuriro zahise zitabara ariko kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru umwotsi mwinshi wari ukigaragara.
Banki ya Agaseke Bank ikorera mu nyubako isanzwe izwi nka Land Star Hotel, iherereye hafi ya Stade Amahoro i Remera.





Turacyabakurikiranira iyi nkuru
Kigali Today
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
nonese ko njya numva ngo inkongi nyinshi ziterwa ni insinga za amashanyarazi!niriya nzu kweli installation yayo yaba idawitse?mutubarize
icyiza nuko ntamafaranga yahiye naho ubundi bari kuba bahombye cyane kabisa
Amafaranga arahiye wee!agaseke bank mwihangane
inkongi y’umuriro yibasira amazu iraterwa n’iki?ntibyoroshye ababishinzwe nibashake umuti w’iki kibazo.