Isesengura: Abanyamakuru baracyafite akazi ko kwigisha abaturage kwikingiza Covid-19

Abanyamakuru basesengura ibijyanye n’uruhare rw’itangazamakuru ku kurwanya icyorezo cya Covid-19 baratangaza ko urugendo rwo kwigisha no gutanga amakuru kuri Covid-19 rugikomeje. Basanga kandi inzego bireba zikwiye kwemera ko itangazamakuru rifite ijambo rikomeye mu guhangana na Covid-19.

Ibyo abanyamakuru babigarutseho mu kiganiro cya Mastercard Foundation cyatambutse kuri KT Radio kuri uyu wa 10 Mutarama 2022, aho bagaragaje ko icyorezo kigitangira wasangaga umunyamakuru ari we uhanzwe amaso ngo abaturage bamenye uko bitwara by’umwihariko mu gihe cya gahunda za Guma mu Rugo.

Abanyamakuru bagaragaza ko hari uruhare itangazamakuru ryagize mu guhangana na Covid-19 babagezaho amakuru yizewe ku ngamba zigenda zifatwa n’inzego za Leta, no kubigisha uko bitwara kuri izo ngamba hagamijwe kwirinda Covid-19 n’ubwo bitari byoroshye.

Umunyamakuru wa RBA, Jean Pierre Kagabo, wari umutumirwa muri icyo kiganiro, yagaragaje ko inzego z’ubuyobozi zari zitagifite ubushobozi bwo guhura n’abaturage, ahubwo ko hari hasigaye gusa umunyamakuru utari unatewe ubwoba n’imikorere itari yoroshye mu kubona amakuru.

Agira ati “Mu bihe by’amage, itangazamakuru riba riri ku rwego rumwe n’amafunguro. Ushobora no kutagira icyo urya mbere y’uko umenya icyavuzwe n’itangazamakuru. Icyo gihe rero, itangazamakuru ryagiye ku gitutu cyo kugira icyo ribwira abantu".

Jean Pierre Kagabo, Umunyamakuru wa RBA
Jean Pierre Kagabo, Umunyamakuru wa RBA

Kagabo yongeraho ko abayobozi batandukanye batangaga amakuru kuri Covid-19 na bo basaga n’abavuga ibintu batahagazeho cyangwa bafitiye ubumenyi, kugeza ubwo inzego nyinshi zabujijwe kuvuga hagashyirwaho abantu bamwe bashinzwe kugira icyo bavuga kuri Covid-19, bakaba ari na bo bazavuga ibyahindutse ku cyari cyavuzwe.

Agira ati “Nk’aho nkorera, twakiraga abayobozi baje gutangaza ibyemezo bimwe na bimwe ariko iyo nabarebaga, na bo wabonaga ari ibintu batiyumvisha, nibwo nabonye ko itangazamakuru rifite akamaro gakomeye cyane. Icyo gihe umunyamakuru ni we wari ufite ijambo”.

Umunyamakuru wa Intego News, Marie Louise Uwizeyimana, we agaragaza ko itangazamakuru ryagaragaje igikwiye ngo Abanyarwanda bamenye amakuru kuri Covid-19 cyane cyane ko ritari rinafite ubwinyagamburiro buhagije mu gutara amakuru kubera ingamba z’ubwirinzi zari zashyizweho bikagira ingaruka ku kugera ku nkuru.

Agira ati, “COVID-19 imaze kugera no mu Rwanda ndetse Leta igafata ingamba, nk’abanyamakuru byari bigoye kuba wabona uko ujya gutara inkuru kubera ingamba zari zafashwe nka gahunda ya Guma mu Rugo".

Hari aho itangazamakuru ryari rigiye kugwa mu marangamutima y’abaturage

Abanyamakuru bagaragaza ko Igihugu cy’u Rwanda kiri ku mwanya mwiza mu gukingira abaturage icyorezo cya Covid-19, ariko uko ingamba zakazwaga ari nako hari bamwe mu banyamakuru bagwaga mu marangamutima y’abaturage.

Kagabo agaragaza ko hari abanyamakuru bagendeye ku myumvire y’abashakaga kuyobya abaturage bifashishije zimwe mu mbuga nkoranyambaga zabo bagashaka no kumvisha abaturage ko badakwiye kugendera ku ngamba zari zihari kubera ibyo bumvaga ahandi.

Icyakora ngo hari n’aho inzego zifata ibyemezo zagiye zibura uburyo bunoze bwo kugaragariza itangazamakuru inzira ryakwifashisha mu kugeza amakuru ku baturage n’ubwo nyuma y’amezi make icyorezo cyadutse hari ibyahindutse abanyamakuru bagahabwa urubuga mu guherekeza gahunda zose zo kurwanya Covid-19 mu gihugu.

Abanyamakuru baracyafite akazi kuko icyorezo kiracyahari

Abanyamakuru bagaragaza ko n’ubwo Covid-19 yabaye nk’ikibazo gisaba ubushakashatsi n’ubwitonzi mu kugitangazaho amakuru, abanyamakuru ngo baracyafite akazi gakomeye nko gufasha abaturage kumva ko bakwiye kwikingiza n’ubwo atari itegeko.

Kagabo avuga ko kurwanya Covid-19 byabayeho mu buryo butandukanye burimo nko kuguma mu rugo no gufunga ibikorwa mu bice byihariye kubera ubukana bw’icyorezo, hakaba hari hanategerejwe inkingo nk’uburyo burambye bwo guhangana na Covid-19.

Nyuma y’uko inkingo zimaze kuboneka ubu u Rwanda ruri kuri 70% byo kuba nibura buri muturage afite urukingo rumwe rwa Covid-19, ari nako hari abakomeza kwanga kwikingiza ari na bo bateje ikibazo n’ubwo ari bake cyane, aho hakaba ari ho itangazamakuru risigaje kwibanda.

Agira ati, “Hakenewe ibiganiro mpaka ku bijyanye n’inkingo, kuko icyitwa ko atari itegeko kwikingiza, risa nk’itegeko kuko utarikingije hari uburenganzira yamburwa burimo nko kugendana n’abandi mu modoka zitwara abantu rusange, no kwinjira hamwe mu hahurira abantu benshi, hari n’aho abantu birukanwa ku kazi cyangwa bagasezera”.

Avuga ko abantu bakwiye kwigishwa akamaro ko kwikingiza n’aho umuntu utarumva akamaro ko kwikingiza kugira ngo ahindure imyumvire hakanifashishwa inzira bahuriramo ari benshi nko mu matorereo n’amadini, kugira ngo ibyiza byo kwikingiza bigere no ku bandi hagamijwe kumurinda ingaruka zishobora kuzamugeraho.

Umunyamakuru wa Intego News, Marie Louise Uwizeyimana
Umunyamakuru wa Intego News, Marie Louise Uwizeyimana

Louise Uwizeyimana avuga ko nta makuru menshi yigeze ahabwa ku nkingo ariko asanga nk’umuntu wikingije, umunyamakuru adakwiye guheza inguni mu gutuma umuturage atikingiza ahubwo akaba yagaragaza ibyiza by’inkingo by’umwihariko iza Covid-19.

Agira ati “Umunyamakuru nta mwanzuro ashobora gufata ariko akwiye guha umwanya inzego z’ubuzima zikagira icyo zitangariza abaturage. Ntabwo umunyamakuru akwiye guheza inguni ngo atume abantu batikingiza cyangwa ngo aheze inguni mu kumubwira ko akwiye kwikingiza kuko hari imyumvire itandukanye ku nkingo”.

Isesengura ku ruhare rw’itangazamakuru mu kurwanya no guhangana n’icyorezo cya Covid-19 rigaragaza ko hari amakuru anyuranye yagiye ashyira ibitekerezo by’abaturage mu rujijo, kuko wasangaga amakuru menshi atangazwa, akaza kuvuguruzwa n’izindi nzego.

Ibyo byose rero ngo ni byo bituma umunyamakuru w’umwuga agomba kubisesengurana ubushishozi mbere yo kubigeza ku baturage, kugira ngo umuturage abashe kumenya icyo akora ngo ingamba zishyirwaho zimugirire akamaro.

Reba ikiganiro cyose HANO

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka