“ISCO”, icunga umutekano, yatashye igorofa yayo
Kompanyi ya ISCO icunga umutekano yujuje igorofa y’icyicaro gikuru cyayo, ikaba ihamya ko ari mu rwego rwo guha serivisi nziza abakiriya bayo.

Iyo nyubako iri i Gikondo mu Mujyi wa Kigali, ifite parikingi yakira ibinyabiziga 70, ikanagira camera zireba ibibera kuri buri ruhande rw’iyo nyubako.
Ngo izakorerwamo n’indi mirimo, nko gufasha amabanki gupanga amafaranga bakurikije agaciro k’inoti kuko bazanye icyuma kibikora cyitwa ”Cash-processing centre.”
Icyo cyuma gitondeka amafaranga ku buryo usanga inoto za magatanu ukwazo, iz’igihumbi ukwazo, iza bibiri ukwazo ndetse n’iza bitanu ukwazo. Kugeza ubu, ISCO ikaba ari yo sosiyete ya mbere itanga izo serivisi mu Rwanda.
Gatete Vincent, Umuyobozi mukuru wa ISCO, avuga ko icyo cyuma bakizanye bagamije gufasha amabanki kubahiriza amabwiriza ya BNR.
Agira ati “Icyo cyuma kizafasha cyane amabanki y’ubucuruzi kuko kibafasha kubara amafaranga, gupanga inoti ndetse no kuzitondeka hakurikijwe amabwiriza ya BNR. ”
Banki Nkuru y’Igihugu na yo ihamya ko gutondeka amafaranga hakurikijwe amabwiriza yayo ari kimwe mu bikigora amabanki mu Rwanda, bitewe n’uko bitwara imbaraga nyishi n’umwanya munini.
Mu Kiganiro na Kigali Today, Vincent Gatate, Umuyobozi wa ISCO, avuga ko bazanye icyo cyuma bagamije gufasha abakiliya babo (amabanki) gukemura iki kibazo cyatumaga BNR ibahana kandi bagacungura umwanya bakoreshaga mu gupanga amafaranga.
byatumaga amabanki ahanwa. bityo akavuga ko ISCO yazanye icyo cyuma igamije gukemura icyo kibazo.
Akomeza avuga ko guhera m’Ukwakira 2015, ISCO yiyemeje guhindura imikorere, aho yahinduye izina rya “Intersec Security Guards” yambaraga impuzankano (uniform) z’amabara y’umuhondo n’umukara, ubu yitwa ISCO ikaba yambara, imyenda irimo amabara y’ubururu, umweru n’umutuku.
Ibitekerezo ( 10 )
Ohereza igitekerezo
|
Mwaramutse nez nabazaga ESe gahunda agezehe ya yokuza mumahugurwa bimez gute mudusobanturire
kotwabony ibyagobwa ko mutduhamagara murakoze 0798757512
Muraho ibyangombwa twarabibonye n 0782135166
Nitwa irambona silas love bienvenu ndimuntara y’iburengerazuba nyamasheke, muzatubarize abayobozi bwa ISCO impamvu batanga amatangazo y’uko bashaka abakozi badusaba ibyangombwa tukabizana bakatwandika kuntonde ariko tugategerezako baduhamagara tugaheba icyombaza niki bakurikiza? murakoze.
Muraho nez nitwa Muhire fidele nuye nyamagabe ese kotumaze imisitwiyandikishije nitwame igihe muhamaragarira mutubwire murakoze
Murakoze nifuje ku injira muri campany ya isco arko imyaka ibaye2 ndiyandikisha ariko simpamagagwa kuberako mfite ubushake mfiteA2 muramutse mu nyemereye mwampamagara kuri 0783825935 murakoze mu gire akazikeza ndasaba akazi ko kwinjira muri isco.
Murakoze nifuje ku injira muri campany ya isco arko imyaka ibaye2 ndiyandikisha ariko simpamagagwa kuberako mfite ubushake mfiteA2 muramutse mu nyemereye mwampamagara kuri 0783825935 murakoze mu gire akazikeza ndasaba akazi ko kwinjira muri isco.
Nifuzabumukozi wa lsco
Twifuza kuba abakozi banyu.
ISCO SECURITY COMPANY LIMITED irakomeye cyane ahubwo twifuza kuba abakozi bayo nimudufashe murakoze.