Isambanywa ry’abana rikwiye kubabaza buri munyarwanda - Umwanditsi Ndahimana

Umwanditsi w’ibitabo, Jean Nepo Ndahimana Ruhumuriza, avuga ko isambanywa ry’abana ari ishyano ritagira gihanura kandi bikwiye kubabaza buri munyarwanda wese, bityo agafata ingamba zigamije kurirandura.

Yabitangaje tariki ya 07 Kamena 2021, mu kiganiro Ubyumva Ute gitambuka kuri KT Radio kikaba cyavugaga ku nsanganyamatsiko igira iti “Uruhare rwa buri muntu mu kurwanya isambanywa ry’abana.”

Umwanditsi w’igitabo cyitwa “Sigaho”, ari we Jean Nepo Ndahimana Ruhumuriza avuga ko isambanywa ry’abana ari ishyano ridafite gihanura kuko imibare igenda izamuka aho kugabanuka.

Avuga ko imibare yatanzwe na Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango hagati y’umwaka wa 2016-2018, yagaragaje ko abana 70,614 batewe inda muri bo 20.5% bakaba bari munsi y’imyaka 11 y’amavuko.

Hagendewe ku ntara, Iburasirazuba abana basambanyijwe ni 19,838 bangana na 36.1%, Amajyepfo bangana na 21%, Amajyaruguru 16.5%, Iburengerazuba bakaba 15.2% naho Umujyi wa Kigali bakaba 11.2%.

Avuga ko iyi mibare igaragaza ubukomere bw’ikibazo agereranya n’ishyano kuko byiswe ikibazo byaba byoroshye bityo bidakwiye kurebeshwa amaso ngo biharirwe Leta n’inzego zayo.

Ati “Gusambanya abana, guhohotera ni ishyano rikomeye, tudakwiriye kurebesha amaso gusa ngo dutegereze y’uko bizaharirwa Leta na Minisiteri y’Umuryango n’Ubutabera ndetse na RIB n’izindi nzego zikora kuri iki kibazo cyane cyane mu guhangana n’ababikora.”

Akomeza agira ati “Ariko hakwiye kubaho n’icyakorwa kindi na buri munyarwanda wese ubabazwa n’iki cyaha kuko uretse ababikora, abandi bose bakwiye kubabazwa n’iki cyaha.”

Jean Nepo Ndahimana Ruhumuriza avuga ko umusanzu we ari igitabo yanditse mu buryo bw’inkuru ishobora gufasha abarebwa n’iki kibazo by’umwihariko umuryango nyarwanda.

Avuga ko intego ye kwari ugutanga umusanzu mu rugamba rwo kurwanya ihohoterwa n’ibikorwa byose by’urukozasoni bikorerwa abana b’abakobwa ndetse n’abagore.

Mu gitabo cye harimo inkuru igaraza ibibazo bijyanye n’ihohoterwa muri rusange by’umwihariko ikibazo cyo gusambanya abana.

Kwita igitabo cye “Sigaho” yari agamije kubwira abakora icyo cyaha gusigaho ariko nanone ngo n’abarebera iki cyaha gikorwa na bo bakwiye gusigaho kugihishira.

Umukozi wa OXFARM ushinzwe imikoranire no guhuriza hamwe imiryango irengera umwana no gukora ubukangurambaga Vilgire Uzabumugabo avuga ko isambanywa ry’abana ari ikibazo cyugarije umuryango nyarwanda.

Avuga ko mu myaka ine mbere ya 2018 abana 80,000 babyaye, kuri we agasanga abasambanyijwe bose barenga ibihumbi 200.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Bamwe bavuga ko umuti ari ukwemerera Abangavu bakaboneza urubyaro.Byaba ari agahomamunwa.Ingaruka ya mbere,nuko ubusambanyi bwakiyongera.Nk’abakristu,dukwiye kwirinda ikintu cyose kijyana ku busambanyi.Umuti waba uwuhe?Mu idini nsengeramo,ababyeyi bigisha abana babo ijambo ry’Imana hakiri kare nkuko Imana ibidusaba muli Gutegeka 6:6,7.Bigatuma bakura bumvira Imana,bikabarinda ubusambanyi no kubyara.Abana bacu,muzababona bali kumwe n’ababyeyi babo mu nzira,babwiriza ijambo ry’Imana.

gatera yanditse ku itariki ya: 9-06-2021  →  Musubize

20.5 munsi Y’imyaka 11 . ?!! ibi birakabije.Leta ikwiye kugira icyo ikora byaba ngombwa hagakazwa ibihano.

Gahama yanditse ku itariki ya: 9-06-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka