Isaha yo gutangira amasomo ku banyeshuri n’akazi ku bakozi mu Rwanda yahindutse
Inama y’Abaminisitiri yateranye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Ugushyingo 2022, yemeje amasaha y’amasomo mu mashuri n’amasaha y’akazi ku bakozi bo mu Rwanda, hagamijwe guteza imbere ireme ry’uburezi.

Ni nyuma y’inama yateraniye muri Village Urugwiro iyobowe na Perezida Paul Kagame.
Iryo tangazo rigaragara mu myanzuro y’Inama y’Abaminisitiri rivuga ko amasaha y’amasomo mu mashuri n’amasaha y’akazi ku bakozi bo mu Rwanda yahindutse, hagamijwe guteza imbere ireme ry’uburezi, kongera umusaruro ukomoka ku kazi no kunoza imibereho myiza y’umuryango.
Ibyo bigizwe no kuba mu mashuri, amasomo azajya atangira saa mbiri n’igice za mu gitondo (8:30AM) ageze saa kumi n’imwe za nimugoroba (5:00PM).
Ni mu gihe ku bakozi, amasaha y’akazi ku munsi ari umunani, guhera saa tatu za mu gitondo (9:00AM) kugeza saa kumi n’imwe z’umugoroba (5:00AM), hatabariwemo isaha imwe y’ikiruhuko. Hagati ya saa mbiri na saa tatu za mu gitondo, abakozi bashobora gukora bifashishije ikoranabuhanga, cyangwa bakitabira akazi aho bakorera mu gihe hari impamvu yihutirwa.
Ubusanzwe abanyeshuri batangiraga amasomo saa moya na cumi n’itanu (7:15AM), Abakozi bo bagatangira saa moya (7:00AM).
Reba ibyemezo byafatiwe muri iyi Nama y’Abaminisitiri




Ohereza igitekerezo
|
Nonese nabafite ibigo byigenga nabo bagomba kunjya batangir ariya masaha mwatangaje munsobanurire muraba mukoze
Twishimiye imyanzuro yaba ministers ariko kubijyanye namasaha yokwiga mugitondo ubundi umurezi niho aba yiteze umusaruro mwinshi isaha yogutangira iyo iguma ukobyari bisanzwe hanyuma gutaha bikaba saa 15:30 cg 16:00 kugirango nawamwana aze kubona uko asubiramo amasomo yumugoroba ageze murugo Anaryame kare. Murakoze!
mbanje gushimira umukazana kumakuru meza atugejejeho
gusa abaganga kontakintu babavuzeho kandi bakora amasaha menshi none ubu bagiye kuzajya bakora amasaha 45h cg arenga mugihe abandi bakozi bareta bakora amasaha 40h ese hari icyo bateganyirijwe kuko ubwo nubwitange kuko nabo bafiye aba bafite umuryango ariko bazaba bigomwe kuba babab barikumwe nimiryango yabo
MURI COVID ABAKOZI BO KWA MUGANGA BAKOZE UBUTARUHUKA ABANDI BARI MU RUGO ,BAKORA BATINUBA KANDI MUBIHE BIGOYE BIRUHIJE,KANDI KOKO BARITANZE TWESE TURABIBONA,ABABANTU BAKORA AMASAHA MENSHI,NONE MURUMVA BAZATANGA SERVICE NZIZA GUTE BANANIWE BATISHIMYE KUKO IMISHAHARA YABO NI MITO PE.RWOSE NABO MUBIGEHO KUKO BADUFATIYE RUNINI
RWOSE MWAKOZE MUGUHINDURA INGENGABIHE KUBAKOZI BA LETA,ARIKO INAMA Y,ABAMINISITIRI NI KUKI ITATEKEREJE KU BAKOZI BO KWA MUGANGA?KWA MUGANGA BAKORA AMASAHA MENSHI N,UBUSANZWE NONE NTANO KUBATEKEREZAHO KOKO?MU RWEGO RW,UBUZIMA BARABABAYE CYANE ,IMISHAHARA NTIHINDUKA HORIZONTAL PROMOTION NTIBAZIBONA BIMEZE NKAHO BO BITANABAREBA .RWOSE MU RWEGO RW,UBUZIMA HARIMO IBIBAZO BYINSHI KANDI BYIRENGAGIZWA BIKENEYE KWIGANWA UBUSHISHOZI.BYARI BIKWIYE KO ABAKORA KWA MUGANGA BASI AMASAHA Y,IKIRENGA BAYAHEMBERWA.
Mudukoreyumut cyakoz
OYE PRESIDENT P .K. NIHITABWEHO UBUREZI KUKO MBONA ABANA BASA NABATIGA CYANE CYANE MURI PRIMER +GRUPE
Mbanje gushimira @Umukazana Jermaine ku makuru meza aduhaye.
Mu by’ukuri nishimiye ihinduka ry’ingengabihe y’akazi by’umwihariko ku barezi iriya saha yari isanzwe (7:15) akenshi wasangaga n’umunyeshuri ataragera ku kigo ugasanga Hari amasomo amucitse. Muri make izi mpinduka zizagira effect nziza ku mpande zose.
Murakoze.
Mbanje gushimira @Umukazana Jermaine ku makuru meza aduhaye.
Mu by’ukuri nishimiye ihinduka ry’ingengabihe y’akazi by’umwihariko ku barezi iriya saha yari isanzwe (7:15) akenshi wasangaga n’umunyeshuri ataragera ku kigo ugasanga Hari amasomo amucitse. Muri make izi mpinduka zizagira effect nziza ku mpande zose.
Murakoze.