Iritaravuzwe kuri Dusabe Therese nyina wa Victoire Ingabire woretse imbaga i Butamwa

Mu gitondo, ahagana mu ma saa moya n’igice i Kankuba mu Kagari ka Kankuba, Umurenge wa Mageragere mu Karere ka Nyarugenge, ku birometero 15 gusa usohotse mu Mujyi wa Kigali, n’ubwo ari mu mvura, urujya n’uruza ni rwose mu isoko rya Mageragere.

Muri ako gace, umanukiye ku gasozi gateganye na Rebero ya Kigali, mu minota itagera ku icumi n’amaguru mu manga yako uhingukira kwa Dusabe Therese, nyina wa Victoire Ingabire Umuhoza.

Dusabe Therese Nyina wa Victoire Ingabire wahamijwe icyaha cyo koreka imbaga mu cyahoze ari Komine Butamwa agakatirwa adahari
Dusabe Therese Nyina wa Victoire Ingabire wahamijwe icyaha cyo koreka imbaga mu cyahoze ari Komine Butamwa agakatirwa adahari

Hafi y’ako gasantire k’ubucuruzi hatuye umukecuru wo mu kigero cy’imyaka nka 60 uzwi nka Patricia, utashatse kwivuga andi mazina, agira ati “Munyite Patirisiya, nta rindi zina nkeneye. Sinkunda kubwira amazina yanjye yombi abantu ntazi. Nzi ko ndi umuntu wanzwe cyane muri aka gace.”

Ubwo abanyamakuru ba Kigali Today bari bakigera iwe mu nzu, abuzukuru b’uyu mukecuru bashatse kwinjira ariko arabakangara bahita birukanka. Mu kwibaza impamvu, uyu mukecuru (amwenyura) ahita agira ati “Baranzi! Nta mikino ngira, cyane cyane ku bana batagira ikinyabupfura.”

Yakomeje avuga ko imyaka yamaze atotezwa yatumye aba umuntu urangwa n’ibyemezo bikakaye (strict) kuko byatumye atakariza icyizere sosiyete.

Iyo Patricia atari mu murima aba yibereye iwe yifungiranye mu nzu. Agira ati “Abantu hano baranyanga mu buryo bunagaragarira amaso. Aho ndi hose mba nikanga.”

Urugero atanga ni uko nk’iyo yinjiye muri resitora cyangwa mu kabari abantu bose ngo ujya kumva ukumva baracecetse.

Ati “Bamwe muri bo ndetse baranantuka mu ruhame banyita Nyamwigendaho ngo ntacyo njya nsangira n’abandi. Ibi bituma numva nanzwe cyane, ariko Imana ihorana nanjye. Narokotse ibirenze ibi.”

Muri icyo kiganiro kihariye n’abanyamakuru ba Kigali Today, yanyujijemo araceceka, hanyuma atangira kwibaza igituma tumusubirashamo iby’agahinda ahoramo.

Ntawe ukoma, yahise agira ati “Muri Butamwa yose, ni njye rukumbi warokotse ngo nzabare inkuru y’amateka y’icuraburindi ryatubuditseho.”

Victoire Ingabire Umuhoza washinze FDU Inkingi ni uw’i Butamwa

Patricia avuga ko yageze mu cyahoze ari Komini Butamwa (Ubu ni mu Murenge wa Mageragere mu Karere ka Nyarugenge) mu 1977 afite imyaka 20 y’amavuko, ndetse anatwite inda y’amezi arindwi.

Igihe cyo kubyara kigeze, Patricia n’umugabo we ngo bafashe icyemezo cyo kujya kubyarira mu Bitaro bya Kaminuza bya Kigali kuko ari byo bari bizeyeho serivisi nziza.

Agira ati “Ntabwo nizeraga abaforomo bo ku Kigo Nderabuzima cya Butamwa. Twakoze urugendo rw’ibilometero 15 kugira ngo tubyarire ahari serivisi zizewe.”

Cyakora, ku nda ye ya kabiri, Patricia avuga ko yari yaramaze kugirira icyizere Ikigo Nderabuzima cya Butamwa.

Ati “Kuko twari tumaze kumenyerana n’abantu b’i Butamwa, inshuti zanjye zambwiye ko hari umuforomokazi w’umubyaza w’umuhanga witwa Therese Dusabe, kandi ko ari na we uyobora ikigo nderabuzima. Ndibuka ko ari we wambyaje umwana wanjye wa kabiri.”

Mu 1970 ni bwo Guverinoma y’u Rwanda yari yarohereje Therese Dusabe gukorera ku Kigo Nderabuzima cya Butamwa avuye mu cyari Perefegitura ya Gisenyi (mu Karere ka Rubavu ubu). Dusabe yahise aba umuforomokazi w’ikimenyabose hose muri Butamwa.

Byongeye, kubera umwuga yakoraga, yahise anamenyana n’abategetsi bakomeye barimo na Laurent Twagirayezu wari Burugumesitiri wa Komini Butamwa.

Abaturage b’i Butamwa, baganiriye na Kigali Today, bavuga ko Dusabe yahageranye n’abana be n’umugabo ariko utari uw’isezerano. Mu bana yazanye harimo abakobwa babiri bahuje se, ari bo Victoire Ingabire Umuhoza na murumuna we Regine Uwineza. Hakaba na Gaby na Abdul na bo bavuka ku wundi mugabo.

Mu myaka isaga makumyabiri yamaze ku Kigo Nderabuzima cya Butamwa, Therese Dusabe ngo yari yarabaye inshuti y’inkoramutima ya bose muri Butamwa. Kuri ubu ariko aba mu Mujyi wa Zevenhuizen mu Buholandi.

Naho umukobwa we, Victoire Ingabire Umuhoza, ari muri gereza nyuma yo gukatirwa gufungwa imyaka 15 amaze guhamwa n’ibyaha birimo icyo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, n’icyo guha intwaro umutwe witwaje intwaro ugamije gutera u Rwanda.

N’ubwo yahamwe n’ibyo byaha ariko Ingabire ntiyari mu Rwanda mu 1994 ubwo Jenoside yakorerwaga Abatutsi. Gusa, ahagana muri 2010, yashinze umutwe wa politiki ugizwe n’impunzi z’Abanyarwanda, ndetse bamwe muri bo batahukana na we mu 2010.

Nyamara, abenshi mu bashinganye ishyaka "FDU Inkingi" na Victoire Ingabire Umuhoza bakatiwe n’inkiko z’u Rwanda badahari, kubera ibyaha bya Jenoside basize bakoze mu Rwanda.

Nka Joseph Ntawangabandi, umwe muri bo, yari yarakatiwe ashinjwa ubwicanyi bakorewe abanyeshuri mu kigo yari abereye umuyobozi mu cyahoze ari Komini Rukira muri Perefegitura ya Kibungo.

Ku wa 16 Mutarama 2010, agera mu Rwanda aje kwiyamamariza kuba Perezida, yahise yerekeza ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ahashyinguye imibiri y’abatutsi barenga ibihumbi 250 bazize Jenoside.

Icyo gihe, yabwiye abanyamakuru ko umugambi we w’ibanze ari ugukura Abanyarwanda mu bwoba, ubukene n’Inkiko Gacaca kuko ngo ntacyo zari zimaze.

Yagize ati “Witegereje muri uru rwibutso, ubona ko rugaragaza igice kimwe gusa cya Jenoside yakorewe Abatutsi. Hari ikindi gice cya Jenoside yakorewe Abahutu kandi barababaye, bibaza igihe bo bazabonera umwanya wo kunamira ababo.”

Ayo magambo yavugiye ku rwibutso rwa Jenoside yafashwe nko gushinyagurira imiryango y’abatutsi bafite ababo bashyinguye muri urwo rwibutso, ndetse abenshi bayafata nk’ishusho ya gahunda ye y’urwango afitiye Abatutsi no gupfobya Jenoside yabakorewe.

Ingabire yahise ashyikirizwa ubutabera akatirwa gufungwa imyaka umunani mu rukiko rwisumbuye, ariko ajurira mu Rukiko rw’Ikirenga.

Urukiko rw’Ikirenga rwamuhamije ibyaha byo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi no gukwirakwiza ibihuha bigamije kwangisha abaturage ubuyobozi no guhungabanya umutekano w’igihugu, maze rumukatira igifungo rukigira imyaka 15.

Therese Dusabe wari indakemwa muri Butamwa yaje guhinduka ruharwa

Dusabe Therese yagize uruhare mu iyicwa ry'abatutsikazi n'impinja zabo baganaga Ikigo Nderabuzima cya Butamwa
Dusabe Therese yagize uruhare mu iyicwa ry’abatutsikazi n’impinja zabo baganaga Ikigo Nderabuzima cya Butamwa

N’ubwo mu byaha ubushinjacyaha bwari bufitiye ibimenyetso harimo ko Victoire Ingabire Umuhoza yakoranaga bya hafi na FDLR, igizwe ahanini n’abasize bakoze Jenoside mu Rwanda, hari n’ibimenyetso bigaragaza ko yafashije nyina Dusabe Therese kuva mu Rwanda aho yasize akoze amarorerwa akamujyana mu Buholandi.

Muri Butamwa aho Dusabe yageze mu mwaka wa 1970 akahaba inkoramutima ya benshi, mu 1994 yahasize inkuru mbi nyuma yo koreka imbaga muri Jenoside.

Kubera uburyo yari azwi cyane muri Butamwa, ngo abagabo benshi babaga bamwifuza ndetse biza gutuma uwitwa Florent amutahira.

Patricia, avuga uko abibuka, agira ati “Tubibukira ku gusomana mu ruhame. wabonaga batangaje kuko gusomana n’ibintu tutari tumenyereye.”

Ubwo inkotanyi zatangizaga urugamba rwo kubohora igihugu mu 1990, Dusabe ngo yahise atandukana na Florent amuhora ko ari umututsi ndetse anatangira kumushinja ko yari ashyigikiye Inkotanyi.

Icyo gihe, Komini Butamwa yahise ihabwa Burugumesitiri mushya ari we Stanislas Ruberangondo.

Dusabe ariko ngo ntiyiburiraga kuko yahoraga agaragiwe. Mu rubanza rwe muri Gacaca, hamwe n’izindi nterahamwe 16, amakuru yagaragaje ko hari inama nyinshi bakoreraga mu rugo kwa burugumesitiri Ruberangondo, bategura kurimbura Abatutsi, imyaka itanu mbere y’uko Jenoside iba ku mugaragaro.

Umwe mu batangabuhamya yagize ati “Therese yahoraga atoteza Abatutsikazi babyariraga ku Kigo Nderabuza cya Butamwa ababwira ko abo bana bazajya mu nkotanyi bakongerera inyenzi ingufu.”

Ahagana mu 1993, Guverinoma yariho icyo gihe, yatangiye kugenda yikiza abatavuga rumwe nayo, ndetse n’abakundaga Inkotanyi bose.

Muri Butamwa, abantu baburirwaga irengero buri munsi. Patricia, mu buhamya bwe, avuga urupfu rwa Gerald Gateneri wari Umuyobozi w’Ikigo cy’Amashuri Abanza cya Butamwa.

Abatuye i Butamwa bavuga ko nyina wa Ingabire yitabiraga inama zose zateguraga kugaba ibitero ku batutsi, ndetse muri 2009 Inkiko Gacaca zamukatiye igifungo cya burundu nyuma yo kumuhamya iyicarubozo yakoreraga Abatutsikazi bajyaga kwivuriza ku Kigo Nderabuzima cya Butamwa.

Muri Jenoside, ngo Abatutsikazi benshi bajyaga kuri icyo kigo nderabuzima baburirwaga irengero hamwe n’impinja zabo, ndetse ngo kugeza n’ubu aho babarigisirizaga ntiharamenyekana.

Kugeza ubu, imibare igaragaza ko muri Komini Butamwa honyine hishwe abatutsi basaga ibihumbi umunani.

Uretse Patricia n’umuryango we, hari undi muryango umwe rukumbi washoboye kurokera aho i Butamwa. Cyakora, uwo muryango ntiwashoboye kwihanganira gukomeza gutura i Butamwa, wahise wimukira mu Majyepfo. Kuri ubu, abatuye mu Murenge wa Mageragere hafi ya bose ni abimukira.

Umukwe wa Dusabe wari ufite ipeti rya Kapiteni mu ngabo zatsinzwe n'iza RPF Inkotanyi yazaga kumusura atwaye Kajugujugu
Umukwe wa Dusabe wari ufite ipeti rya Kapiteni mu ngabo zatsinzwe n’iza RPF Inkotanyi yazaga kumusura atwaye Kajugujugu

Umukwe wa Dusabe iyo yajyaga kumusura yagendaga muri kajuhujugu

Dusabe wibereye mu mudendezo mu Buholandi yasize izina ritazibagirana i Butamwa. Mu 1985, abaturage bavuga ko yaguze isambu ya hegitari eshatu, iri kuri metero 500 uvuye ku muhanda mugari.

Muri iyo sambu yubatsemo inzu nini ugereranyije n’izo abaturanyi be babagamo, kandi ayubaka mu buryo bwari bugezweho dore ko nk’uko bigaragara ku bisigazwa byayo, yari yubakishije rukarakara mu gihe abandi bubakishaga ibiti. Mu gutaha iyo nzu, ngo byari ibirori bikomeye cyane.

Abaturage bo muri ako gace, barimo Patricia na Ladislas w’imyaka 51, bavuga ko bamaze ibyumweru bibiri kwa Dusabe barya bananywa, ibyari byateguriwe umuhango wo gutaha inzu.

Mu bindi byahaga imbaraga Therese Dusabe, harimo kuba yari afite umukwe wari ufite ipeti rya kapiteni mu ngabo za Habyarimana.

Uyu mukwe we, uko yajyaga kumusura ngo yagendaga mu ndenge ya kajugujugu. Kugeza ubu, abaturage bari bahatuye bavuga ko bibuka ukuntu bahimbazwaga no kubona iyo kajuhujugu ya gisirikare ihaguye.

Mu kwezi gushize ubwo twasuraga ako gace, iyo nzu ya Dusabe twasanze yarasenyutse cyakora hakigaragara bimwe mu bisigazwa byayo. Bitwara nk’iminota umunani kuva kuri iryo tongo ugera ku rundi rugo. Bigaragara ko ahari kwa Dusabe abantu bahitaje ku buryo ntawifuza kuhatura.

N’ubwo yibera i Zevenhuizen mu Buholandi, Dusabe yahaye akazi abantu batazwi muri ako gace yari atuyemo, ubu ni bo bamukorera mu isambu. Ndetse bamwe mu bahegereye bavuga ko babona hakoze gusa batazi umuntu uhakora n’igihe ahakorera.

Ikigaragara ni uko Dusabe adashaka kuvirira Butamwa. Mu minsi ishize, Dusabe ngo yatunguye Patricia aramuhamagara kuri terefone amusaba kumushakira umuntu uba amucungira isambu.

Patricie agira ati “Mperuka Therese amaso ku maso ku wa 12 Mata 1994 Interahamwe zihiga bukware abatutsi.”

Patricie akomeza avuga ko abaturage b’i Butamwa bafata Therese nk’imbarutso ya Jenoside muri ako gace. Cyakora, Patricie ni we wenyine warokotse Jenoside uri aho i Butamwa.

Inkiko Gacaca zitangira gucira imanza abakoze Jenoside mu cyari Komini Butamwa, zabanje kubura abatangabuhamya. Abaturage bararuciye bararumira.

Mu kiganiro na Kigali Today, Patricie agira ati “Inkiko Gacaca zitangira, ni njye ngenyine wahagurutse mvuga ukuri, Kubera ko abatutsi bose bari barabishe, nta mpuhwe na nkeya abaturage bari bafite zatuma bahaguruka ngo bashinje abakoze Jenoside.”

Akomeza agira ati “Undi muryango rukumbi warokotse ni uwa Murangwa na murumuna we Ildephone…ariko bari bakiri abana bato ku buryo byabagora kumenya abo bicanyi.”

Uyu mukecuru yatanze ubuhamya ku bantu 17 bafatwa nk’abateguye bakanashyira mu bikorwa Jenoside muri Butamwa.

Abadepite bo muri Espagne bigize abavugizi ba Dusabe Therese na Victoire Ingabire

Mu gihe hashize imyaka umunani Dusabe Therese, nyina wa Victoire Ingabire Umuhoza akatiwe n’inkiko Gacaca gufungwa burundu adahari, kugeza ubu uyu mugore arakidegembya.

Kuva Ingabire yakatirwa igifungo cy’imyaka 15, itsinda ry’abadepite bo mu Muryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU) bagenda bagerageza gushaka impamvu zose zibahanaguraho ibyaha baregwa, we na nyina bakagirwa abere.

Amakuru agera kuri Kigali Today agaragaza ko umwe muri abo badepite witwa Rosa Ferragut ukomoka i Majorque muri Espagne, yaba ahura bihoraho na bamwe mu bo mu muryango wa Ingabire baturanye kuri icyo kirwa kiri mu Nyanja ya Mediterane.

Muri Nzeri 2016, uyu mudepite yari mu itsinda ry’abadepite ba EU bagize Komisiyo y’Uburenganzira bw’Umugore n’Uburinganire hagati y’abagabo n’abagore, baje gusura u Rwanda.

Ubwo mu Rwanda, we na bamwe mu bandi bari bagize iryo tsinda bikurunze cyane kuri Gereza Nkuru ya Kigali izwi nka 1930 basaba kubonana na Ingabire, ariko abacungagereza barabahakanira kuko nta ruhushya bari babifitiye.

Bamaze kuva i Kigali basubiye iwabo, bahise basohora inyandiko bagaragaza ko batavuga rumwe n’ifungwa rya Victoire Ingabire.

I Butamwa, abo nyina wa Victoire Ingabire yateye ibikomere bitazasibangana, ntibigeze banamenya ko abo badepite bakandagiye mu Rwanda.

Rosa Ferragut ukomoka i Majorque muri Espagne (Wambaye agakoti k'umweru) ni umwe mu badepite bo mu Nteko y'Ubumwe bw'Uburayi wakunze kugaragaza mu nyandiko ko atavuga rumwe n'ifungwa rya Victoire Ingabire
Rosa Ferragut ukomoka i Majorque muri Espagne (Wambaye agakoti k’umweru) ni umwe mu badepite bo mu Nteko y’Ubumwe bw’Uburayi wakunze kugaragaza mu nyandiko ko atavuga rumwe n’ifungwa rya Victoire Ingabire

Mu kiganiro Patricie yagiranye na Therese Dusabe kuri terefone, Patricie avuga ko yamwibukijwe neza n’igitwenge cye kiri hejuru”.

Agira ati “Namubajije impamvu adataha ansubiza ko hari igihe azataha.”

Urutonde rw’abantu 17 bashinjwa ibyaha bya Jenoside bakatiwe n’Urukiko rwa Gacaca rwa Butamwa barimo na Therese Dusabe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Ngo isambu ingana na hegitari 3 mubona ihinze mutazi uwayihinze ???!!! Ubwose bayihinga ijoro rimwe usinziriye ugakanvuka yarangiye ? bagasarura usinziriye imyaka igashira indi igataha ?!! Urarwaye uzajye kwivuza ibitotsi birenze urugero. Ibyawe ndabona ari amatiku gusa.

Narumiwe yanditse ku itariki ya: 21-03-2019  →  Musubize

Ildephonse ni we mukuru kuri Murangwa. Harimo andi makosa kuri iyi nkuru nko kuvuga ko bateguye genocide imyaka itanu mbere y’uko iba. Ubwo byaba ari muri 1989. Ruberangondo ntiyagiyeho inkotanyi ziteye. Ni uwa kera ahubwo wenda ni bwo yavuyeho asimburwa na Laurent waje kwicwa muri genocide kubera ko yanze kwica

yves rugunga yanditse ku itariki ya: 21-04-2017  →  Musubize

umva wa muntu we amakorwa bakoze ni mabi gusa ,ibyo umuntu yashaka byose yabibita. baramaze niba bamubeshyeye, ari mumahanga akorayo iki se? ijambo ryimana ritubwira neza ko iyo ntamutima ugucira urubanza uratinyuka. niba ntacyo yishinza asaziye mumahanga akora iki?

alias yanditse ku itariki ya: 24-02-2017  →  Musubize

Inkuru ikoze neza... Murakoze

Mpuhwe yanditse ku itariki ya: 24-02-2017  →  Musubize

Ariko ibyo muvuga ni ukuri cg namwe murabihimba?
Biramutse ari ukuri byaba aribyiza ,arko bitarukuri namwe byazabagaruka kuko ikinyoma ntanarimwe kizicyara kuntebe ngo kirambe

Verite yanditse ku itariki ya: 23-02-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka