Irimbi rya Rusororo mu mezi 10 ntaho gushyingura rizaba rigifite

Ukurikije imibare y’abashyingurwa mu irimbi rya Rusororo buri kwezi n’uko iryo rimbi ringana, rizaba ryuzuye mu mezi icumi, ntaho gushyingura rigifite.

Mu mezi icumi irimbi rya Rusororo rizaba ryuzuye
Mu mezi icumi irimbi rya Rusororo rizaba ryuzuye

Nkusi Anselme ukuriye ikigo cy’ubucuruzi CONS TECH ltd cyahawe gucunga iryo rimbi n’akarere ka Gasabo riherereyemo, yabwiye Kigali Today ko buri minsi ibiri muri iryo rimbi hashyingurwamo byibura abantu batatu.

Aha bakaba abantu 45 baba bahashyingurwa buri kwezi, bashyingurwa ku butaka burenga hegitari imwe n’igice.

Akarere ka Gasabo ko kavuga ko mu kwezi kwa Nyakanga kazatangira kwimura abatuye mu mbibi z’iryo rimbi, ubundi butaka bungana na hegitari eshanu bukazongerwa ku irimbi rya Rusororo.

Umuyobozi w’akarere ka Gasabo wunirije ushinzwe imari n’ubukungu, bwana Mberabahizi Raymond Chrétien yemereye Kigali Today ko koko irimbi rya Rusororo riri kuzura, ariko ngo akarere kafashe ingamba zo kuryagura.

Yagize ati “Ni koko buri munsi hari abavandimwe bacu bakomeza kuhashyingurwa hakagenda huzura ariko kuva muri Nyakanga twateguye miliyoni 350 z’amafaranga y’u Rwanda azakoreshwa mu kwimura abari batuye hafi y’irimbi, ubutaka bazimukaho tukazabwongera ku buso bw’irimbi.”

Uyu muyobozi mu karere ka Gasabo yavuze ariko ko muri ako karere hari n’andi marimbi mato mato hirya no hino mu mirenge, kuko n’ubusanzwe ngo abantu bapfa mu mbibi z’umujyi wa Kigali bose badashobora gukwirwa mu irimbi rya Rusororo.

Abashyingurwa muri iryo rimbi rya Rusororo bashyirwa mu byiciro bitatu, bijyanye n’ubushobozi bwa buri wese. Hari imva zifite ikiguzi cy’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi Magana atandatu, izindi ibihumbi Magana abiri, hakaba n’icyiciro gishyingurwamo abishyuriwe ibihumbi 15.

Mu kwezi kwa Nyakanga 2015 u Rwanda rwemeje itegeko ryemerera ababishaka kujya bashyingura abantu babo batwitswe, ivu rivuye mu mirambo yabo rikaba ryabikwa ahabugenewe.

Uko iryo tegeko No 001/MINISPOC/2015 ribiteganya, umurambo utwitswe uvamo ivu rishobora kujya mu gikoresho gito, kitasaba umwanya munini wo gushyingurwamo.

Nkusi Anselme ukuriye ikigo CONS TECH ltd gishinzwe irimbi rya Rusororo ariko yabwiye Kigali Today ko kuva bahabwa gucunga iryo rimbi ngo nta muturage n’umwe urasaba ko umurambo w’abe bashyingurwa watwikwa.

Yavuze ariko ko bo biteguye, uwashaka guhabwa iyo serivisi wese bamufasha umurambo ugatwikwa agahabwa ivu akarishyingura mu buryo yifuza.

Ingingo ya 2 y’itegeko No 001/MINISPOC/2015 rigena ibyo gutwika imirambo ivuga ko gusaba “…ko umurambo utwikwa bikorwa n’umuntu ku giti cye cyangwa undi yabihereye uburenganzira mbere y’urupfu.

Ubusabe bukorwa mu nyandiko cyangwa mu mvugo hari abatangabuhamya nibura babiri bafite imyaka y’ubukure. Cyakora, umuyobozi w’Akarere k’aho umurambo uherereye ashobora kwemeza ko umurambo utwikwa igihe nta muntu uwusaba.

Umunyamategeko Laurent Nkongoli ukorera Komisiyo ishinzwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu y’u Rwanda yabwiye Kigali Today ko n’ubwo u Rwanda rwemeje iryo tegeko ngo byakozwe n’abashingamategeko ariko batabajije abaturage icyo babivugaho.

Aha akemeza ko biri no mu bituma kugeza ubu nta muturage urasaba ko umurambo we bwite uzatwikwa, ndetse n’abandi bantu ngo bakaba batarasaba ko uwabo bagiye gushyingura yashyingurwa atwitswe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Rwose Icyo Gitekerezo Abanyarwanda Nti Twagishyigikira Ntabwo Iyo Ari Vision Ahubwo Numuco Nyarwanda Turigiuta Dukomeze Umuco Wacu Ibyo Kirebera Kubandi Tubireke Murakoze

Eric yanditse ku itariki ya: 3-06-2017  →  Musubize

Wapi nagutwikwa!

Freedom yanditse ku itariki ya: 31-05-2017  →  Musubize

Erega u Rwanda turi igihugu gito kd turi benshi kuruta ubutaka rero reta niba ibonako ubutaka dushyinguraho budahagije hari hakwiye kumvisha abaturarwanda ibyo gutwikwika imirambo ko biri mubyadufasha nkuko twumvise akamaro ka mituelle nibindi byakumvikana rwose.

GATERA yanditse ku itariki ya: 30-05-2017  →  Musubize

Ese abantu bazapfa kugeza ryari?Abahanga bavuga ko abantu babaye ku isi kugeza uyu munsi,barenga Miliyari 30.Pastors na Padiri bavuga ko iyo dupfuye,hali ikintu kitwa Roho kijya mu ijuru.Ese niko Bible ivuga?Nta hantu na hamwe Bible ivuga Roho idapfa.Ivuga ko umuntu upfuye aba atumva (Umubwiriza 9:5),kandi ko abantu bapfa birindaga ibyaha,bazazuka ku munsi w’imperuka,bahembwe kubaho iteka ryose mu isi izahinduka Paradizo (Yohana 6:40).Muli iyo si,nta muntu uzongera kurwara cyangwa gupfa (Ibyahishuwe 21:4).Niyo mpamvu Bible idusaba gushaka imana cyane,aho kwibera mu byisi gusa,niba dushaka kuzaba muli Paradizo.Ikibabaje nuko abantu hafi ya bose batajya bita ku byo imana idusaba,binyuze kuli Bible.
Abantu bameze batyo,iyo bapfuye biba birangiye,nubwo Padiri na Pastor bababwira ko baba bitabye imana.Dushake ubuzima bw’iteka no kuzazuka ku munsi w’imperuka,aho gutwarwa n’ibyisi gusa.Ubuzima bwacu ni bugufi cyane.Izi nama tubagira,mujye muzitaho.

NYOMBAYIRE Michel yanditse ku itariki ya: 29-05-2017  →  Musubize

Mureke kujya mu kina mu bikomeye mu Rwanda ngo bemeje kuba nka india cg nigeria gutwika umurambo bibi!.nta muco urimo

Alllas yanditse ku itariki ya: 28-05-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka