Irebere uko Umujyi wa Kigali warimbishijwe hitegurwa Noheli n’Ubunani
Mu mpera z’umwaka usanga imijyi yo hirya no hino mu gihugu yarimbishijwe mu buryo butandukanye, hashyizwe imitako ku nyubako, igaragaza uko biteguye kwizihiza iminsi mikuru isoza umwaka.
Mu mafoto ndetse na Videwo Kigali Today yafashe mu Mujyi wa Kigali, birerekana uburyo inyubako zinyuranye zitatse ndetse n’ahandinko kuri za rond-points.
Ibi bikorwa byakozwe n’Umujyi wa Kigali ku bufatanye n’ababikorera ndetse n’abafite inyubako muri uyu mujyi, mu rwego rwo gukomeza kuwurimbisha.
Emma Claudine Ntirenganya, Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Itumanaho n’Uburezi mu Mujyi wa Kigali, avuga ko mu kurimbisha inyubako hagenda hongerwamo n’ibikorwa bikorerwa muri ako gace, ariko bakanatanga ubutumwa ku bagenda mu mujyi bwo kugira isuku.
Ati “Ni abafatanyabikorwa batandukanye, kandi kurimbisha umujyi bitanga n’akazi ku bantu batandukanye yaba ababikora mu gushyiraho iriya mitako, yaba abayicuruza”.
Ntirenganya avuga ko binakorwa mu rwego rwo gukurura ba mukerarugendo, kandi n’abanyakigali bakanezerwa, bakagira ibyishimo kuko baba baruhukiye mu mujyi usukuye kandi utekanye.
Abagenda muri Kigali baturutse mu zindi ntara, bavuga ko ari umujyi urangwamo isuku yo ku rwego rushimishije, ugereranyije n’indi mijyi.
Reba ibindi muri iyi video:
Ohereza igitekerezo
|
Ku isi yose bizihiza Noheli cyane.Ndetse no muli China n’ibihugu by’abaslamu barayihiza cyane kandi batemera ko Yezu ari umwana w’imana.Noheli yabaye umunsi wo kwishimisha no gucuruza cyane.Gusa ntabwo abigishwa ba Yezu bizihizaga Noheli,ndetse nta muntu n’umwe uzi itariki Yezu yavukiyeho.Mu byukuli,Noheli ibabaza imana cyane.Niwo munsi abantu basinda cyane,bashaka amafaranga cyane,aho gushaka imana.Niyo mpamvu abakristu nyakuli batajya bizihiza Noheli.
kigali today mukor nez cyae gusa natwe hano kayonz ruramir mukagar ka bugambira dukeney ubuvugiz bwanyu kugirang tubone umuriro numuhand murakoz