Irangamimerere ryo kuva mu 1962 rigiye gushyirwa mu ikoranabuhanga

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ikoranabuhanga mu Itumanaho n’Isakazabumenyi (RISA), kigiye gutangiza uburyo bw’ikoranabuhanga bwo kubika amakuru ajyanye n’irangamimerere ryo kuva u Rwanda rwabona ubwigenge, ndetse n’andi yose yari akibitse mu nyandiko ziri mu mirenge yo hirya no hino mu Rwanda. Ni umushinga witezweho kuzorohereza ibarurishamibare no kugera ku makuru mu nyandiko yari asanzwe abitse ahatandukanye.

Nk’uko Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo yabitangaje, yahamagariye ba rwiyemezamirimo babishoboye gutangira ipiganwa rizarangira ku itariki ya 13 Nzeri 2023.

Uyu mushinga uzaterwa inkunga ya miliyoni ijana z’Amadorali kuri buri muterankunga zizatangwa n’ibigo bibiri bitandukanye nk’inguzanyo. Ibigo bihuriye ku kuzatanga izi nguzanyo ni Banki y’Isi ndetse na Banki ishinzwe Ishoramari ry’Ibikorwa Remezo muri Aziya (AIIB).

U Rwanda rwari rwaratangije gahunda yo kwandika abana bavuka mu irangamimerere, mu buryo bw’ikoranbuhanga mu 2020. Intego yari uko mu mpera za 2022 abana bavuka mu gihugu hose baba bandikwa muri ubwo buryo ku kigero cya 100%.

Ikigo RISA gisobanura ko uyu mushinga uzakusanya ukanabika neza amakuru yose y’irangamimerere, yo kuva mu 1962 u Rwanda rubona ubwigenge kugeza mu 2020, ubwo abana bavutse batangiraga kwandikwa mu ikoranabuhanga.

Bati “Amakuru azashyirwa mu ikoranabuhanga azajya agerwaho binyuze mu buryo bwa ‘Civil Registration and Vital Statistics’, ajye akoreshwa mu gushakisha amakuru yanditse mu irangamimierere mu buryo bworoshye. Uyu mushinga witezweho kandi kugabanya ibitabo byinshi biri mu mirenge ndetse rimwe rimwe usanga bihateza umwanda n’akavuyo”.

Habarurwa nibura ibitabo hagati y’ibihumbi 40 na 45 bibitswe ahantu 418, bikaba kibubiyemo inyandiko zibarirwa hagati ya miliyoni 10 na 12.

Umushinga wo gushyira amakuru mu ikoranabuhanga ugamije koroshya uburyo bwo kubona amakuru na serivisi zitangirwa mu ikoranabuhanga, ndetse no gushimangira umujyo wa inovasiyo mu ikoranabuhanga Igihugu cyashyizemo ingufu.

Ugizwe n’ibice bine ari byo kwegeranya amakuru mu ikoranabuhanga no kuyageraho, gutangira serivisi za Leta mu ikoranabuhanga, udushya mu ikoranabuhanga no guhanga imirimo ndetse n’igice cyo gucunga imishinga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka