IPRC - South yahaye abapfakazi ba Jenoside amashanyarazi y’izuba
Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro mu Ntara y’Amajyepfo (IPRC - South) ryahaye abapfakazi ba Jenoside bo mu Murenge wa Gikonko mu Karere ka Gisagara, amashanyarazi akomoka ku zuba, radiyo hamwe na televiziyo, kugira ngo bave mu bwigunge.

Aba bapfakazi ba Jenoside yakorewe Abatutsi bo Mudugudu wa Kinyana mu Kagari ka Cyiri, baravuga ko ibi bikoresho bahawe bizabavana mu bwigunge kandi bikabafasha kwiteza imbere binyuze mu kumva no kureba ibyo ab’ahandi bakora.
Mukandekwe Florida, umwe muri bo, ati “Mbere nabaga mu mwijima, nkamurika n’ikibiriti nkareba aho ndyama none ubu ndacanye, nanjye ndanareba televiziyo. Ni ibyishimo bisa kandi bizamfasha gutera imbere.”
Mukagatare Beatrice, na we twamusanze areba televiziyo yahawe, atubwira ko ari ubwa mbere atunze iki gikoresho, bityo ko ibyishimo byamusabye.

Umuyobozi wa IPRC-South, Dr. Twabagira Barnabé, avuga ko kuba abakozi b’iri shuri batanze iyo nkunga, ari uburyo nyabwo bwo kubageza ku iterambere rirambye aho bazajijuka binyuze mu kureba ibibera ahandi.
Ati “Icyo twifuza ni uko aba baturage batera imbere. Ibi bikoresho bahawe bizabafasha, bazabafasha kwirebera ibibera ahandi kuri televiziyo, na bo baharanire kubigeraho.”
Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza, Gasengayire Clemence, avuga ko igikorwa nk’iki kiba kiborohereje muri gahunda bafite yo kugeza amashanyarazi ku baturage.

Ati “Iki gikorwa kiradufashije kuko ubu tuzaha ubandi amashanyarazi aba tuzongere byibura kubareba nka nyuma y’imyaka 5 kuko amashanyarazi bahawe afite ‘garanti’.”
Iki gikorwa cyo kugeza amashanyarazi akomoka ku zuba mu ngo 20 ndetse n’ibikoresho byagendanye birimo tereviziyo na Radiyo, byose hamwe bifite agaciro ka miliyoni 12 z’amafaranga y’u Rwanda.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|