IPRC Kigali: Inkongi y’umuriro yibasiye inyubako abakobwa bararamo
Kuri uyu wa Mbere tariki ya 23 Mutarama 2023, inkongi y’umuriro yibasiye ibyumba bibiri by’inyubako za IPRC Kigali, yangiza ibikoresho bitandukanye, cyane cyane aho abakobwa barara.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Sylvestre Twajamahoro, yatangarije Kigali Today ko bataramenya icyateye iyi nkongi, ariko bakeka ko yaba yatewe n’insinga z’amashanyarazi (Electric Circuit).
CIP Twajamahoro Ati “Iyi nkongi yafashe icyumba kibikwamo ibintu muri IPRC Kigali, ikongeza n’ibyumba bibiri by’amacumbi abakobwa biga muri iki kigo bararamo, yangiza ibiryamirwa, mudasobwa, telefoni 3 z’ikigo, imyenda, utubati, ameza n’ibindi bikoresho byari muri iyi nyubako.

Abanyeshuri bari hafi babashije kurokora ibikoresho bike, ariko kubera ko umuriro wari ufite ubukana biba ngombwa ko bitabaza ishami rya Polisi rishinzwe kuzimya inkongi, riratabara umuriro urazima.


Ohereza igitekerezo
|