Iposita yinjiriza Leta asaga miliyari 1.3RWf

Ubuyobozi bw’iposita y’u Rwanda butangaza ko nubwo haje ikoranabuhanga hari abantu batandukanye bagikoresha iposita cyane cyane abohereza ubutumwa bupfunyitse.

Iposita y'u Rwanda iracyakoreshwa n'abohereza ubutumwa bupfunyitse
Iposita y’u Rwanda iracyakoreshwa n’abohereza ubutumwa bupfunyitse

Byatangajwe n’Umuyobozi mukuru wayo, Célestin Kayitare, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku itariki ya 09 Ukwakira 2017.

Kayitare avuga ko ubu iposita yinjiriza Leta asaga miliyari 1.3RWf ku mwaka, ikabikesha ubutumwa bunyuranye yohereza hirya no hino mu gihugu yifashishije ibindi bigo bikora ubwikorezi.

Ubuyobozi buvuga ko uyu musaruro uziyongera mu gihe kiri imbere kuko ngo hari imishinga bagiye gufatanya n’ibindi bigo byazobereye mu bucuruzi bwifashisha ikoranabuhanga.

Kayitare avuga ko ariko kuba inzu nyinshi zo muri Kigali zidafite ibiziranga bibangamira imikorere yayo kuko hari aho itageza ubutumwa.

Agira ati “Ni ikibazo kubera imihanda myinshi n’inzu zinyuranye zitarahabwa nimero, bigatuma tutageza ubutumwa kuri ba nyirabwo ku gihe. Umukozi wacu ashobora gukurikira nimero iri ku muhanda mukuru yagera ku muto bikamuyobera akirirwa ashakisha inzu bikica akazi.”

Ikindi kibazo ngo ni uko ibijyanye n’ubutumwa bwanditse byagabanutse cyane kubera ikoranabuhanga, ariko ngo ibipfunyika (colis) byariyongereye.

Abagana iposita nabo bemeza ko bakiyikomeyeho kuko ngo ibyo bakenera koherezanya,ibyinshi ari ho babinyuza, nk’uko Abudoni Sibomana abivuga.

Agira ati “Nkanjye nkora mu bintu by’amasoko, abo dukorana twohererezanya ibitabo by’amapiganwa, nta handi binyura atari mu iposita kandi mbona ibitugezaho neza”.

Mugenzi we Habumuremyi wari uje gufata ubutumwa mu gasanduku ke, avuga ko iposita imufitiye akamaro kanini n’ubwo ikoranabuhanga ryaje.

Agira ati “Iposita ifite akamaro n’ubwo haje amajyambere mu itumanaho kuko hari ibintu byinshi bitanyuzwa kuri Facebook, whatsApp n’ibindi. Navuga nk’imitwaro cyangwa impapuro n’ibitabo bikenera gusinywa no guterwaho kashe, ibyo ni ngombwa ko bica mu iposita.”

Iposita yatangiye mu mwaka wa 1874, kwizihiza umunsi wayo ku rwego rw’isi bitangira mu 1969 naho mu Rwanda bitangira mu 1978.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mwiriwe?
ibi nibyo koko IPOSITA nubwo ikoranabuhanga ryaje ariko,ariko nabonye ntacyo ryahinduye mu Iposita
cyane ko jyewe nyikora hashize imyaka irindwi ariko mba mbona service yayo ari indacyemwa kbs
najye narinziko harikizahinduka ariko nubu ndacyayikoresha kwakira no kohereza ibintu mumahanga,nabonye harajemo nizindi service da nko gucuruza umuriro,airtime,Mobile money Mobi cash Airtime umuntu yacyenera zose.
courage IPOSITA

Alias yanditse ku itariki ya: 10-10-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka