Iposita yayobotse iy’ubwikorezi aho guhomba abakiriya

Nyuma yo kuganzwa n’iterambere ry’itumanaho, Ofisi y’amaposita iravuga ko yahinduye imikorere, ikazajya igeza ku bantu ibicuruzwa baguze bakoresheje ikoranabuhanga.

 Umuyobozi mukuru wa Ofisi y'amaposita mu Rwanda, Kayitare Celestin avuga ko bavumbuye uburyo urubyiruko ruzitabira serivisi y'amaposita
Umuyobozi mukuru wa Ofisi y’amaposita mu Rwanda, Kayitare Celestin avuga ko bavumbuye uburyo urubyiruko ruzitabira serivisi y’amaposita

Ofisi y’amaposita yamaze kugura ibikoresho bishya birimo imodoka na moto bihwanye n’amafaranga miliyoni 90, mu rwego rwo kongera uburyo bwegereza abantu ibicuruzwa byabo aho bifuza ko bigera hose mu gihugu.

Ubuyobozi bw’iyi Ofisi bwabitangaje kuri uyu wa cyenda Ukwakira, mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe amaposita.

Iposita y’u Rwanda (kimwe nk’ahandi ku isi), isanga abakiriya bari baramenyereye kohererezanya amabaruwa, amafaranga n’ibindi bintu, bagenda bagabanuka ku rugero rukabije.

Ivuga ko iterambere rya murandasi, iry’amabanki na tefelone ngo ryatumye gukoresha udusanduku tw’iposita bigabanuka ku rugero rwa 40% mu myaka itanu ishize.

Umuyobozi Mukuru wa Ofisi y’amaposita mu Rwanda, Kayitare Celestin agira ati "Turimo gukorana n’izindi nzego nka Ministeri y’ubucuruzi n’Inganda, Ikigo RDB n’ibindi mu rwego rwo gutangiza ku mugaragaro iyo serivisi mu minsi ya vuba".

Avuga ko bamaze kugerageza ubu buryo bwo kwikorerera abantu ibyo batumije mu gihugu imbere cyangwa hanze yacyo, bagasanga ari bwo bufasha ab’iki gihe kwitabira imikorere y’amaposita.

Ati "Ubu abatoya baza gufata ibintu byabo batumije hanze bakoresheje ikoranabuhanga. Ni yo serivisi twashyizemo ingufu, turi hafi kuyitangiza.

"Ni uburyo bufasha abacuruzi bato kuko ubusanzwe ntabwo tuzakura hanze cyangwa ngo tujyaneyo ibintu birengeje ibiro 30, ariko hano mu gihugu ushobora kugura nka frigo n’ibindi tukabikujyanira aho wifuza ku giciro gito".

Ofisi y'amaposita yaguze imodoka eshatu na moto 15 ziyongera ku bindi binyabiziga yari isanganywe, mu kujyanira abantu ubutumwa n'ibintu byabo
Ofisi y’amaposita yaguze imodoka eshatu na moto 15 ziyongera ku bindi binyabiziga yari isanganywe, mu kujyanira abantu ubutumwa n’ibintu byabo

Ofisi y’amaposita ivuga ko itegereje umuherwe Jack Ma, nyiri ikigo mpuzamahanga gikora ubucuruzi bwifashishije ikoranabuhanga, uzaza mu Rwanda mu cyumweru gitaha gufatanya n’urubyiruko kureba uko ubu bucuruzi bwatezwa imbere hagati y’u Rwanda n’ibindi bihugu.

Ofisi y’amaposita ivuga ko iri mu bigo bya Leta bitatu bya mbere mu gihugu biyinjiriza amafaranga nta ngengo y’imari bihawe ya buri mwaka.

Mu mwaka ushize wa 2017 ngo yari igeze ku mari nshingiro ingana na miliyari 3.2Frw n’inyungu ya miliyoni 198Frw, kandi ikishyurira abakozi bayo imisoro ihwanye na miliyoni 18Frw buri kwezi.

Ofisi y’amaposita mu Rwanda iravuga ko yohereza cyangwa ikakira ibintu n’amabaruwa ikoresheje andi maposita ibihumbi 660 ari hose ku isi.

Amaposita ku isi yatangiye gukora mu mwaka wa 1874, mbere yaho aba kera bakoreshaga inyoni zabitojwe zikajyana ubutumwa, haza kubaho amafarashi yiruka cyane, imodoka, telegramu na telefax.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka