Ipfobya rya Jenoside yabaye mu Rwanda ngo ryica abayirikotse kabiri

Ubwo yatangaga ikiganiro mu biganiro ku ipfobya rya Jenoside mu karere u Rwanda ruherereyemo byabereye , umwarimu muri kaminuza y’u Rwanda, Bernard Noël Rutikanga, yasobanuye ko ipfobya rya Jenoside yabaye mu Rwanda ryica abayirikotse kabiri.

Ibi biganiro byabereye mu ishami rya Huye rya Kaminuza y’u Rwanda tariki 01-02/08/2014 byari bishingiye ku kureba aho u Rwanda rugeze nyuma y’imyaka 20 Jenoside ibaye, byari byateguwe na bamwe mu bashakashatsi bo mu Rwanda bari mu muryango OSSREA (Organisation for Social Science Research in Eastern and southern Africa.)

Mu kiganiro cye cyari kigamije kwerekana uko ipfobya rya Jenoside ryifashe mu karere u Rwanda ruherereyemo, uyu mwarimu yagaragaje ko gupfobya cyangwa guhakana Jenoside bigaragarira mu bimenyetso byinshi harimo kuba hari abavuga ko nta yabaye, ko yagombaga kuba, n’ibindi.

Mwarimu Bernard Rutikanga asobanura ipfobya rya Jenoside.
Mwarimu Bernard Rutikanga asobanura ipfobya rya Jenoside.

Ngo hari n’abayipfobya bagabanya umubare w’abo yahitanye, abandi bakavuga ko abayihagaritse na bo bakoze indi. Ngo hari ndetse n’abagaragaza ko abahigwaga muri Jenoside ari bo bayikoze.

Mwarimu Rutikanga rero ati “Ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ryica abayirikotse kabiri: bishwe mbere, bababaye mbere. N’ipfobya rirongera rigakora mu nguma bafite.”

Yunzemo ati “Gupfobya Jenoside ni ukwerekana ko ababikoze n’abakibitekereza nta kosa bafite. Tutagiye tubirwanya yakongera kuba kuko ababikoze babonye ko nta we ubyitayeho, nta we ubarwanya, bityo bakaba bacura indi migambi, kubera ko abantu batabizi bakaba babakurikira.”

Ibihugu duturanye bipfobya Jenoside gute?

Mwarimu Rutikanga ati « nka Tanzaniya, bazi ko FDLR yagize uruhare muri Jenoside ariko baraganira na bo, barabakunda, kandi baravuga ngo u Rwanda twicarane na bo, tuganire na bo».

Ibiganiro byari byitabiriwe n'abarimu ndetse n'abanyeshuri ba UR.
Ibiganiro byari byitabiriwe n’abarimu ndetse n’abanyeshuri ba UR.

Na none ati “Ese wabwira Amerika ngo iganire na Al-Qaeda ? Ese wabwira Kenya ngo bicarane na Al-Shabab baganire na bo? Aho kuganira na bo, urabafata, bakaryozwa ibyo bakoze.”

Kurwanya ipfobya rya Jenoside ni ibya buri wese

Mwarimu Rutikanga anavuga ko urugamba rwo kurwanya ipfobya rya Jenoside ari urw’Abanyarwanda bose. Yagize ati “kurwanya ipfobya rya Jenoside ni ukwigisha abantu bose batazi uko rikorwa ndetse n’ingaruka zaryo.”

Anavuga ko abashakashatsi, abarimu n’abaturage bose bumva uko rikorwa ari bo bagomba kugira uruhare mu kurirwanya.

Marie Claire Joyeuse

Ibitekerezo   ( 3 )

ni ukubica kabiri nyine, ariko uzi kuba umuntu yariciwe abe yirebera bakicwa nabiyitaga abahutu bakaba barimo bavuga ko icyo bagamije ari ukurimbura uwitwa umututsi wese, ibyo bigakorwa nintagondwa z’abahutu, umuntu yarangiza ngo si genocide yakorewe abatutsi? umuntu yarahizwe akinkware ngo nuko ari umututsi, warangiza, yamara kubarokoka ukamubwira ko itari genocide yakorewe abatutsi? kumwica kabiri birenze ibyo nibihe koko?

kalisa yanditse ku itariki ya: 5-08-2014  →  Musubize

jenoside ni icyha cyiahriye ku buryo uwayikoze kimwe nuyipfobya bagaomba guhanwa bihanukiriye

suzana yanditse ku itariki ya: 4-08-2014  →  Musubize

BARUSHAHO GUPFA KABIRI IYO IRYO PFOBYA RIKOZWE NA LETA, NKO GUPFOBYA IBIBAZO BYABO BABYITA IBYA RUSANGE CG LETA NTIYUMVE BURYO KI ITABITAHO NK’INTERAHAMWE NGO N’UKO ARI NYNSHI AHA NDAVUGA KU KURENGANURWA NGO UMUNTU UMWE NTIYARENGANURWA KUKO BYABAZWA BENSHI KANDI LETA IKABA ARIYO YABIKOZE AHA NDAVUGA KU MITUNGO BABUZE CYANE CYANE AMASAMBU.

muteteri yanditse ku itariki ya: 4-08-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka