Iperereza rya RIB ryagaragaje ko umusizi Bahati Innocent yinjiye muri Uganda

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko ibimenyetso byakusanyijwe bigaragaza ko umusizi Bahati Innocent umaze igihe kibarirwa mu mwaka aburiwe irengero, yambutse umupaka anyuze mu nzira zitemewe akajya muri Uganda.

Bahati Innocent yasohotse mu Rwanda yinjira muri Uganda anyuze mu nzira zitemewe, nk'uko iperereza ribigaragaza
Bahati Innocent yasohotse mu Rwanda yinjira muri Uganda anyuze mu nzira zitemewe, nk’uko iperereza ribigaragaza

Inzego za RIB ndetse na Polisi y’u Rwanda zari ziherutse gutangaza ko zizashyira ahagaragara ibyavuye mu iperereza ku ibura rya Bahati Innocent, n’ubwo ritararangira. Icyakora ngo hari ibyamaze kumenyekana, ndetse byamenyeshejwe abo mu muryango we.

RIB ivuga ko uwitwa Hakizimana Joseph uzwi ku izina rya Rumaga Junior ari we watanze ikirego kuri RIB tariki 9 Gashyantare 2021, i Nyanza kuri Polisi ya Busasamana, avuga ko inshuti ye Bahati Innocent yari amaze iminsi ibiri abuze kuva tariki ya 7 Gashyantare 2021 ubwo yari agiye gusura inshuti ze no gufata amajwi y’ibihangano bye.

RIB ikimara kubimenyeshwa ngo iperereza ryahise ritangira, rihera ku kubaza abo mu muryango we n’abo bari bahoze basangira inzoga i Nyanza kuri Heritage Hotel. Icyakora ababajijwe ngo bamenyesheje RIB ko batazi aho Bahati aherereye. RIB yanagenzuye niba ataba ari mu bitaro cyangwa niba ataba afunzwe, ariko basanga aho hose ntawe uhari.

RIB igaragaza ko mu iperereza ryayo yasanze Bahati yarajyaga asohoka mu Rwanda anyuze mu nzira zitemewe akajya muri Uganda, agahura n’abakora mu nzego z’umutekano za Uganda ndetse n’abo mu mitwe irwanya u Rwanda.
Iperereza ryagaragaje ko Bahati ngo yakoranaga n’abarwanya u Rwanda baba mu Bubiligi no muri Amerika ndetse kabamwoherereza amafaranga.

Iperereza rigaragaza ko Bahati Innocent yambutse akajya muri Uganda aciye mu nzira zitemewe n’amategeko, nk’uko n’abandi Banyarwanda bakoreshaga ubwo buryo bakinjira mu mitwe irwanya u Rwanda nyuma bikavugwa ko baburiwe irengero.

Urugero ni nk’uwitwa Shyaka Gilbert byavuzwe n’abarwanya Leta y’u Rwanda tariki ya 22 Kanama 2021, ko yashimuswe, ariko nyuma tariki ya 13 Mutarama 2022 akaza kwigaragaza avuga ko yari muri Uganda mu maboko y’Urwego rwa gisirikari rushinzwe ubutasi (CMI) rwashakaga kumwifashisha mu guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Urundi rugero ni urw’uwitwa Uwihoreye Eric (uvukana na Shyaka Gilbert) na we byavuzwe mu Kwakira 2021, ko yaburiwe irengero, ariko nyuma mu ntangiriro za 2022 akigaragaza ari muri Uganda aho yinjiye mu mitwe y’iterabwoba irwanya Leta y’u Rwanda ndetse akaba akunda kumvikana akoresha umuyoboro wa YouTube witwa TWIBOHORE TV.

Hari n’abandi nka Ngendahimana David byavugwaga ko yaburiwe irengero mu 2021, Mutarambirwa Theobald byavuzwe ko yabuze mu 2010 akaza gufatwa yarinjiye mu mutwe w’iterabwoba wa MRCD-FLN, Nsengimana Herman n’abandi.

RIB ivuga ko muri iki gihe itaramenya neza niba Bahati akiri muri Uganda cyangwa yarakomeje akajya ahandi, gusa ngo iperereza rirakomeje kugira ngo aho aherereye hamenyekane.

Iti “Turasaba abantu bose baba bafite amakuru y’aho Bahati yaba aherereye kuyaduha kugira ngo bifashe mu iperereza turimo gukora. Iperereza ku bantu bivugwa ko baburiwe irengero nta gihe runaka wavuga ko rimara. Hari igihe ryamara umunsi umwe, uwo bavugaga ko yaburiwe irengero yabonetse, hari irishobora kumara umwaka ndetse ukanarenga, biterwa n’imiterere ya buri kibazo.”

Mbere y’uko Bahati abura, RIB ivuga ko nta cyaha yari akurikiranyweho, ahubwo ibyaha yakoze ngo byagaragaye ubwo hakorwaga iperereza ku ibura rye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

RIB nayo yakina comedy ikazajya ikoresha ibitaramo byo gusetsa abantu nabo bakayishyura.

Mugabo Alphonse yanditse ku itariki ya: 17-02-2022  →  Musubize

birababaje kubona abana bakiri bato nka bahati ngo baburiwe irengero ubuse ibi twabyita iki koko imana itagira aho ihishwa niyo ibizi

umutesi yanditse ku itariki ya: 17-02-2022  →  Musubize

Kuba umuryango we umaze umwaka waramubuze,nta kabuza yarapfuye.Niyo yajya muli Uganda,yahamagara bene wabo.Birababaje kubona umusore nk’uyu apfa gutya.Amakuru avuga ko yakoranaga n’imitwe irwanya Leta.

rangira yanditse ku itariki ya: 18-02-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka