Iperereza rya Polisi nta bimenyetso rigaragaza ku butinganyi mu kigo cy’amashuri cy’i Kansi
Kigali Today, mu gushakisha ukuri nyako, yakomeje iperereza ryimbitse ku nkuru yari yanditswe ku wa 31 Kamena yavugaga ko Théophile Ndagijimana – Animateur w’ikigo cy’amashuri cy’i Kansi (Groupe Scolaire Saint François d’Assise) yaba akorana imibonano mpuzabitsina na bamwe mu banyeshuri b’abahungu.

Kigali Today yavuganye n’Umuvugizi wa Polisi y’igihugu mu ntara y’Amajyepfo, IP Emmanuel Kayigi, ayitangariza ko mu iperereza ryakozwe nyuma y’inkuru ya Kigali Today, nta bimenyetso byagaragaye byemeza ko icyo kibazo gihari cyangwa cyaba cyarabaye.
Muri icyo kiganiro, umuvugizi wa Police yahamirije Kigali Today ko mu iperereza bakoze nyuma yo kubona iyo nkuru mu itangazamakuru, basanze nta bimenyetso bifatika bigaragaza ukuri kw’ibyatangajwe.
IP Kayigi yagize ati: “Mu iperereza ryakozwe na Polisi nta bimenyetso byagaragaye ko icyo kibazo gihari hagati y’abana b’abahungu n’uwo muyobozi,ndetse yewe n’abana babajijwe basobanuye ko nta kibazo bafitanye n’uwo muyobozi wabo usibye ko ngo abikundira gusa akabafata neza.”
Twabibutsaga ko muri iyo nkuru ya Kigali Today yari yanditswe hashingiwe cyane cyane ku buhamya yari yahawe na bamwe mu banyeshuri ndetse n’umwe mu babyeyi baharerera, aho bavugaga ko bwana Théophile Ndagijimana yaba aryamana na bamwe muri abo banyeshuri b’abahungu.
Gusa nyuma y’isohoka ry’iyo nkuru, Théophile Ndagijimana yagaragarije Urwego rw’Abanyamakuru bigenzura (RMC) ko ibyamwanditsweho atemeranywa na byo ndetse agana ubuyobozi bwa Kigali Today abugaragariza ko atemera na gato ibyamuvuzweho. Kigali Today yamwemereye ko igiye gukomeza icukumbura ngo imenye ukuri nyako kuri iyo nkuru.
Muri iyo nkuru, Théophile nawe yari yabajijwe ariko arahakana aratsemba ko atigeze abikora. Gusa hari bamwe mu bana ndetse n’umubyeyi bari baganiriye n’umunyamakuru bemeza ayo makuru bituma yizera inkomoko y’ayo makuru (source).
Nyuma y’icukumbura rindi ryagaragaje ukuri nyako, Kigali Today iboneyeho kwisegura kuri Theophile Ndagijimana, ku kibazo cyose yaba yaratewe n’ibyamwanditsweho n’undi wese waba yarakomerekejwe n’iyo nkuru.
Ibitekerezo ( 13 )
Ohereza igitekerezo
|
uburezi, ni akazi gakomeye cyane cyane bariya bakora muri discipline, bo ni ibindi bindi. iyo uhannye umwana rimwe,kabiri... ubwo uba utangiye kuba umwanzi we rimwe ukumva ngo bakubiswe, bageretsweho ibyaha runaka...... itangazamakuru rero niridashishoza naryo rizabashyira mu rwobo. Ina niyo yo kubarengera.
ese itegeko riteganya iki ku muntu watangaje inkuru nkiriya idafitiwe gihamya knd iharabika umuntu?,ndabasabye mumbwire kuko ari njye twagerana no kwa Pereziza akaba ariwe udukiza.
Yebabawee nonese ibyo byarabaye koko
Nonese ibyo nukuri byabay?
Nonese ibyo nukuri byabay?
Umwanzi agucukurira akobo Imana ikagucira akanzu koko!Umuntu utangaza inkuru nk’iriya isebya umuntu ndetse n’aho akorera atabanje gukora ubucukumbuzi bwimbitse,yari akwiye kujya abihanirwa n’inzego zibifitiye ububasha.
kbs KT turabemeye nanjye ndi umurezi ariko iriya nkuru yari yampungabanyije.Ubundi mwarimu kugirango yigishe abana bumve isomo rye neza agomba kubabera mbere ya byose inshuti.Burya bituma abana bakwiyumvamo gusa nta byera ngo dee ntibagukunda bose ari naho mpera mbonako uriya Ndagijimana Theophile ari agatsiko kabanyeshuri katamwiyumvagamo kashakaga kumusebya,Murakoze
ntibyoroshye niba mubigo byamashuri hagiye kujya haduka iyo ngeso yubutinganyi nibikumirwe hakiri kare kuko bigiye kwanduza urubyiruko rwishi hafatwe ningamba abafatiwe mucyuho bahanwe bigaragarire buriwese.
jyewe nubundi sinari nabyemeye,gusa jyewe umbeshyeye kuriya twagerana kure mba ndamacinya
Congs to u KT. Muramurenganuye kabisa. Uwo munyamakuru yarakosheje kudacukumbura neza mbere hose.
Kare kose se. Cyakora muri aba mbere. Ubugabo butisubiyeho n’bundi babwita.....
Kigali Today muri professional kuba mwemeye kongera gucukumbura ukuri kabisa. KT Radio yanyu ni iya mbere turabemera