Inzu zirenga 85 zirimo n’isoko mu Gakiriro ka Gisozi zarasenywe

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) hamwe n’Umujyi wa Kigali, basaba abafite ibikorwa byubatswe nta byangombwa, harimo n’abakorera mu Gakiriro ka Gisozi, kubyivaniraho (kubisenya), batabikora inzego zibishinzwe zikabivanaho ba nyirabyo batanze ikiguzi.

Abari barubatse ku ruhande rw'amagorofa ya COPCOM na ADARWA bakuriweho izo nzu zitemewe
Abari barubatse ku ruhande rw’amagorofa ya COPCOM na ADARWA bakuriweho izo nzu zitemewe

Amakoperative ya COPCOM na ADARWA akorera mu Gakiriro ka Gisozi, yasabwe kuvanaho inzu nto zagiye zomekwa ku nyubako nini zabo, kuko ngo izo nyubako zubatswe zidasabiwe ibyangombwa.

Umunyamabanga wa Leta muri MINALOC, Marie Solange Kayisire, ubwo yari mu Nteko Ishinga Amategeko ku wa Kane tariki 15 Gashyantare 2024, yavuze ko inzu ziyongereye ku magorofa ya COPCOM na ADARWA zari ziteje impungenge ku mutekano waho, kuko ngo hagize ikiba imodoka zitari kubona aho zinyura.

Kayisire agira ati "Ni za kiyosike n’utundi tuzu twiyongereyeho tugera nko kuri 85, ni ibintu byakozwe mu buryo butubahirije amategeko, kuko bitari mu gishushanyo cy’iriya nyubako ya COPCOM. Ikigo cy’Amakoperative, Polisi n’Umujyi wa Kigali babagiriye inama yo kubikuraho babyumvikanye."

Uwitwa Abayisenga Bonaventure wari warubakiye Abazunguzayi isoko avuga ko atazi icyo yazize
Uwitwa Abayisenga Bonaventure wari warubakiye Abazunguzayi isoko avuga ko atazi icyo yazize

Mu nyubako zakuweho mu Gakiriro ka Gisozi, harimo n’isoko ry’abari abazunguzayi, ryubatswe n’uwitwa Abayisenga Bonaventure, uvuga ko atumva impamvu yo kurivanaho, mu gihe we ngo yari yarabisabiye uburenganzira mu Karere ka Gasabo.

Abayisenga avuga ko amasezerano yari yaragiranye n’Akarere ka Gasabo yateganyaga ko iryo soko rimara imyaka itatu arisoresha, ariko ngo rivanyweho ritararenza umwaka umwe.

Abayisenga agira ati "Usanga hazamo kuvuguruzanya kw’inzego, kuko niba wubatse undi akavuga ati ’senya’, ntabwo wamenya aho biherereye."

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Samuel Dusengiyumva, avuga ko inyubako zose muri Kigali zidafite icyangombwa cyo kubakwa cyemewe gitangwa n’uyu Mujyi, zigomba kuvanwaho.

Amagorofa ya COPCOM mu Gakiriro ka Gisozi
Amagorofa ya COPCOM mu Gakiriro ka Gisozi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka