Inzu zikorerwamo siporo rusange ‘gym’ zongeye gukomorerwa

Inama y’Abaminisitiri yateranye ejo tariki 5 Gicurasi 2021, yafashe imyanzuro itandukanye, harimo n’uwo gukomerera bimwe mu bikorwa byari bimaze igihe bifunze nka za ‘Gyms’. Gusa kuri uwo mwanzuro bongeyeho ko Minisitiri ibifite mu nshingano, izatanga amabwiriza arambuye ajyanye n’ibyo izo ‘Gyms’ zisabwa kugira ngo zitangire gukora.

Bamwe mu bafite inzu zikorerwamo siporo rusange mu Mujyi wa Kigali no mu Ntara bavuze uko bakiriye icyo cyemezo cyo kongera gukomorerwa.

Uwitwa Niyigena Cyprien ni Umuyobozi wa Gym yitwa ‘The Fitness Factory Gym’ ikorera mu Mujyi wa Kigali, avuga ko bategereje ko Minisiteri ya siporo itanga amabwiriza arambuye ajyanye no kongera gutangira ibikorwa bya siporo muri za ‘Gyms’ kandi ngo biteguye no kuyakurikiza, ariko ngo nta cyizere afite ko bizakomeza gufungura, akurikije uko byagenze, ubushize ngo barafunguye na bwo, nyuma bahita bongera barabifunga.

Yagize ati “Nta gishya, n’ubundi byigeze kubaho barafungura, ariko n’amabwiriza twari twahawe ntitwabonye umwanya wo kuyubahiriza, bahise bongera barafunga. N’ubu nta cyizere cyuzuye mfite ko bizakomeza gufungura, ni ugutegereza tukareba”.

Nsengimana Lemon, we afite Gym yitwa ‘Heroes Gym’ ikorera mu Mujyi wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu, avuga ko bishimiye uwo mwanzuro wo kongera gukomorerwa, kuko gym yabo ifunze guhera muri Werurwe 2020 mu gihe cya ‘guma mu rugo’ ya mbere.

N’igihe kigeze kubaho gyms zigakomorerwa, Heroes Gym ntiyafunguye kuko yari itaragerwaho n’itsinda ry’abashinzwe kugenzura ko imyiteguro yo kubahiriza ingamba zo kwirinda Covid-19 yuzuye. Umunsi Heroes gym yari gusurwa wahuriranye n’uko Inama y’Abaminisitiri yateranye, yanzura ko gyms zitemerewe gukomeza gukora.

Nsangimana ati “Kuba gyms zongeye gukomorerwa twabyakiriye neza, kuko iyacu yari nshya, twari tumaze amezi atatu gusa dutangiye, twaraguze ibyuma, ibikoresho bihenze kandi dukodesha n’inzu yo gukoreramo, biba birahagaze guhera muri Werurwe 2020, kugeza ubu. Ni igihombo kuko muri icyo gihe twari tumaze dutangiye, twashoboraga kubona inyungu ya 300.000 Frw ku kwezi, kuko mu mibyizi twakiraga abantu nka 75 ku munsi baje gukora siporo, naho muri ‘weekend’ hakaza abantu 100 no kuzamura”.

Nsengimana yongeyeho ko ubu bategereje ko Minisiteri ya Siporo ifite za gyms mu nshingano zayo ishyiraho amabwiriza arambuye, ajyanye no kongera gutangiza ibikorwa byazo, nyuma abakongera bagasaba gahunda yo gusurwa kugira ngo batangire.

Havugimana Jean Damascène bakunda kwita ‘Damuru’ ni umuyobozi wa gym yitwa ‘Shalom Fitness Club’ ikorera mu Mujyi wa Nyamata mu Karere ka Bugesera, yavuze ko yishimiye icyemezo cyo kongera gukomorera za gyms n’ubwo iyabo yo n’ubundi yakoraga kuko yari yemerewe gukorera kuri Sitade y’Akarere ka Bugesera kuko hagutse kandi abantu bashobora kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo uko bikwiriye.

Shalom Fitness Club ngo isanzwe ifite inzu ikoreramo irimo ibyuma byagenewe gukorerwaho siporo, amagare banyonga atava aho ari, za ‘ballons’ n’ibindi, ibyo byose ngo byagumye muri iyo nzu, kuko abantu babisimburanagaho, bikaba byashyira abantu mu kaga.

Ubu ngo biteguye kubahiriza amabwiriza atangwa na Minisiteri ibishinzwe ajyanye no kwirinda kugira ngo basubire gukorera mu nzu bakoreragamo, kuko aho muri sitade bakorera, bahura n’ingorane cyane cyane mu gihe cy’imvura kuko ntibakora imvura igwa, kandi n’abitibira siporo baraganuka cyane kubera gutinya kunyagirwa n’ibindi.

Ubusanzwe Shalom Fitness Club ngo yinjizaga amafaranga agera kuri 200.000 Frw ku kwezi, akoreshwa mu guhemba abatoza batandukanye bafasha aho muri ‘gym’, kuko ngo intego y’iyo si ukunguka cyane ahubwo ni ugufasha abantu kubona aho bakorera siporo kandi ku giciro gito.

Gusa ayo mafaranga binjizaga yaragabanutse kuva Covid-19 yagera mu Rwanda kuko hari abazaga bakurikiye ibyo byuma batakiza, kuko nta byuma baba bafite aho bakorera kuri Sitade.

Bamwe mu bakorera siporo muri ‘Shalom Fitness Club’ na bo bavuga ko bishimiye kuba gyms zongeye gukomorerwa kuko ngo imvura yajyaga ibabangamira muri Sitade.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka