Inzu zabasaziyeho, ubuyobozi ngo bubashinja kutazitaho
Imiryango icyenda y’abahejejwe inyuma n’amateka ituye mu Kagari ka Mubuga, Umurenge wa Kibeho muri Nyaruguru irasaba gusanirwa inzu kuko zigiye kubagwaho.
Bavuga ko bubakiwe amazu ariko ngo akubakwa nabi, ku buryo ngo agiye kubagwaho kandi nta bushobozi bafite bwo kuyisanira.

Amwe muri aya mazu yacitse inzugi n’amadirishya, andi amabati ayasakaye yarashaje bikabije. Andi na yo yarahomotse ku buryo bigaragara ko haguye imvura nyinshi yasenyuka.
Uwiragiye Donatha, umwe mu batuye muri ayo mazu, avuga ko imibereho yabo ya buri munsi isanzwe ibagora, ku buryo batabasha kwisanira aya mazu.
Agira ati “N’ubusanzwe turya ari uko twaciye inshuro. Urumva rero ko nta bundi bushobozi twabona ngo tubashe kwisanira.”
Abatuye muri ayo mazu kandi bavuga ko nta gihe batamenyesheje ubuyobozi bubegereye iki kibazo, ariko ngo ntibagire icyo bagikoraho, nk’uko bitangazwa n’uwitwa Nyandwi Venant.

Ati “Abayobozi b’ino aha ntibatwitayeho, nta muntu n’umwe ugera aha ngo arebe uko tubayeho nyamara duhora tubibabwira ariko bakabyirengagiza.”
Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Nyaruguru , Egide Kayitasire, avuga ko izo nzu zidashaje cyane byo gusenyuka, ko ahubwo ngo aba baturage bazifashe nabi bakayacanamo bigatuma atangira gusaza hakiri kare.
Avuga ko hazasuzumwa amazu ashaje kurusha andi akaba ari yo asanwa, ariko na none ngo bakigishwa gufata neza ibikorwa baba bagejejweho.
Ati “Ziriya nzu ntizirasaza kuko nta n’imyaka 10 ziramara, ahubwo bazifashe nabi bazicanamo, ndetse bakanazokerezamo inkono.
Gusa tuzahagera turebe izishaje kurusha izindi tuzisane, ariko tunabigisha kujya bafata neza ibikorwa Leta iba yabagejejeho.”
Ohereza igitekerezo
|