Inzozi zibaye impamo - Inamuco Kagabo wahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda
Inamuco Kagabo Lyse-Pascale, wubatse akaba umubyeyi w’umwana umwe, wagize ibyishimo bidasanzwe nyuma yo guhabwa ubwenegihugu bw’inkomoko mu Rwanda, afite akanyamuneza kenshi ko kuba yamaze no kubona indangamuntu y’u Rwanda, akaba yemeza ko inzozi zabaye impamo.

Uwo mubyeyi wavukiye i Burundi akaba afite ubwenegihugu muri Canada, utuye ubu mu Karere ka Bugesera, yemeza ko ubuyobozi bwiza ari kimwe mubyamushimishije ahitamo gushaka ubwenegihugu bw’u Rwanda. Ati, “Mu Rwanda ni iwacu. Igihe cyari iki ngiki”.
Inamuco Kagabo ufite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza (A0) yakuye muri Kaminuza ya Ottawa muri Canada, avuga ko yageze mu Rwanda ku itariki 11 Kanama 2023, atangira inzira zo gushaka ubwenegihugu bw’inkomoko bw’u Rwanda, abwemererwa ku itariki 05 Werurwe 2024 ahabwa indangamuntu ku itariki 05 Nyakanga 2024.
Ngo akimara kubona ibyangombwa by’u Rwanda, yarishimye cyane aho yabonaga ko inzozi ze zibaye impamo, ati “A dream come true (Inzozi zibaye impamo), nkimara kubona indangamuntu narishimye, numva ntewe ishema no kwemererwa kumugaragaro kandi ku buryo bwemewe n’amategeko kuba uwo ndi we: Umunyarwandakazi”.
Arongera ati “Nishimiye guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda kandi niteguye gufatanya n’abandi Banyarwanda kubaka u Rwanda rwacu, no kuruteza imbere.”
Yavuze icyamuteye kuva muri Canada akaza kubyarira mu Rwanda
Inamuco Kagabo, ngo yafashe icyemezo cyo kuba umunyarwanda mu rwego rwo gushaka agaciro, avuga ko ngo aho agereye mu Rwanda yaruhutse mu mutima yongera aba muzima, ubu akaba ari umunyarwanda wishimye.
Avuga ko hari igihe cyageze atabasha kuryama ngo asinzire abe yabasha gufungura, ariko akumva yifuza iwabo muri Afrika, mu Rwanda.
Avuga kandi ko ngo akimara gukoza ikirenge mu Rwanda, yishimye abasha gusinzira no gufungura nta wundi muti cyangwa amasengesho akenewe, kuko kuba mu Rwanda byari bimuhagije.
Ati “Umuntu uba muri biriya bihugu, nakubwira ati meze neza uzamenye ko ari ukwihagararaho, urumva abantu benshi biyahura muri biriya bihugu, ukibaza uti ko umuntu yari afite byose, muri firigo ibiryo bikaba byuzuye, byagenze bite kugira ngo yiyahure”.
Avuga ko muri ibyo bihugu abantu ari ba nyamwigendaho, aho nta muntu uba witaye ku buzima bw’undi, uwarwaye ntahabwe serivise z’ubuvuzi uko bikwiye.
Ati “Ubuzima bwo muri ibyo bihugu ntabwo bushingiye ku bumuntu, ubuzima bwaho bushimwa n’abatabuzi, kandi baradushuka bo berekana ibyiza byabo gusa bakanabikabya, bakatwereka ko Afurika ari ibibazo gusa.”
Arongera ati “Mu Rwanda nishimira kunyura ahantu ukabona abantu barandebye mu maso, turahoberanye dusuhuzanya, mbese ni iby’agaciro cyane, numva ko ndi kumwe n’abantu ko nanjye ndi umuntu ntari i numéro”.
Ubwo buzima bwo kutita ku muntu, ngo nibwo bwatumye Inamuco Kagabo afata icyemezo cyo kuza kubyarira mu Rwanda umwana we w’imfura, mu rwego rwo kuramira ubuzima bwe n’ubw’umwana, nyuma yo kugirira amakenga serivise z’ubuvuzi zitangirwa muri Canada, ashima uburyo ibitaro bya Gisirikare bya Kanombe byamwakiriye agiye kubyara.
Ati “Nza mu Rwanda barambwiraga bati kuki utabanza ukabyarira muri Canada ahari abaganga bashoboye, nkabasubiza nti no mu Rwanda barashoboye”.
Arongera ati “Kandi koko Ibitaro bya Gisirikare by’ i Kanombe, uburyo banyitayeho, aho batega amatwi umubyeyi bakamuganiriza, narahabyariye ndasurwa ndagemurirwa ntaha nishimye cyane”.
Uko yahisemo gutura mu Bugesera
Inamuco Kagabo, avuga ko yakunze uduce dutandukanye tw’u Rwanda, ariko yumva mu Bugesera ariho yari akeneye kubera ko hatuje, aho yashakaga kwiyitaho no kugira ngo umwana abashe kuvuka ari muzima, ni naho yifuza gushinga imizi, akaba ari naho akorera ubuhinzi n’ubucuruzi.
Kuri we ngo agize amahirwe yo guhura na Perezida Paul Kagame, ngo yamuhobera akamubwira ijambo rimwe ryo kumushimira, ati “ Mwarakoze ”.
Ni umubyeyi wagiye ahabwa amashimwe atandukanye mu cyiciro cy’abagore b’intwali bagiye bakora ibikorwa by’indashyikirwa muri Canada.
Yemeza ko yashyize imbaraga nyinshi mu kwiga ururimi rw’Ikinyarwanda yandika neza akanaruvuga adategwa, aho akomeje kurwiga mu buryo bwo kurushaho kurunoza. Ati “Ikinyarwanda natangiye kucyigira kuri Nyogokuru, n’ubu ndacyakomeje kunoza imivugire n’imyandikire”.
Inamuco Kagabo yagize ubutumwa agenera Abanyarwanda, ati “Murakagira Imana, Igihugu, n’abantu, ndetse mbashishikariza gukomeza gushyira hamwe, twese twiyubakire u Rwanda twifuza”.
A dream come true. #Indangamuntu🇷🇼 pic.twitter.com/vVIYyAIy3z
— Lyse-Pascale Inamuco Kagabo (Queen Muhumuza) (@LysePascale) July 5, 2024
Ohereza igitekerezo
|
Congratulations Lyse-Pacal, Amaboko yawe naze adufashe kabaka u Rwanda twifuza