“Inzira inoze yo kubonera Kongo amahoro ni ukwishakamo ibisubizo nka Gacaca”- Ambasaderi w’Ubuholandi
Ambasaderi w’Ubuholandi mu Rwanda, Frans Makken, asaba abazigisha porogaramu zo gukemura amakimbirane mu karere k’ibiyaga bigari kuzajya bibanda ku ngero zijyanye n’imitere bwite y’igihugu cyangwa agace runaka, kurusha gutegereza ibisubizo biva mu mahanga ya kure.
Ambasaderi Makken yabitanga tariki 23/7/2012 mu nama yahuriije hamwe abigisha mu mashuri makuru na za kaminuza zo mu karere k’ibiyaga bigari, amasomo ajyanye no gukemura amakimbirane.
Yababwiye ati: “Ikibazo cy’intambara itezwa na M23 mu burasirazuba bwa Kongo kirakomeye cyane, kandi si icyo gushakirwa umuti n’ibihugu by’ibihangange, kuruta uko mwebwe ubwanyu mwakikemurira.”
Ambasaderi Frans Makken avuga ko amahirwe Kongo ifite ari ibisubizo by’abaturanyi bayo nk’u Rwanda, rwagejeje abaturage bose ku bumwe n’ubwiyunge rubikesha kwishyiriraho inkiko Gacaca, n’izindi gahunda za Leta.
Ati: “Ni byiza rero ko u Rwanda na Kongo bashobora guhura nk’uko bahuriye aha, bagashaka ibisubizo birambye ku ntambara irimo kubera mu burasirazuba bwa Kongo.”
Hari igitabo cyanditswe n’abarimu ibijyanye n’amahoro muri zimwe muri za Kaminuza zo mu karere k’ibiyaga bigari kivuga ku bibazo by’amahoro make biri muri Kongo n’ahandi mu karere, kikanatanga ibisubizo bishoboka.

Iki gitabo giteganijwe gushyirwa ahagaragara mu kwezi gutaha kwa Kanama uyu mwaka; nk’uko umuyobozi wa UPEACE muri Afrika, Dr Jean Bosco Butera yabitangaje. Avuga ko kugira ngo intambara igere ku kigero nk’icyo muri Kongo, ikibazo kiba kitakumiriwe kikiri mu mizi.
Yagize ati: “Intambara ihera mu bitekerezo, ikajya mu magambo, iyo hatabayeho kwicara hamwe no gusesengura ikibazo, birangira hateguwe abantu n’ibikoresho byo gutangiza urugamba. Nta muntu utsinda kuko impande zombi zigira ibyo zitakaza.”
Abarimu 60 bazatanga amasomo y’amahoro muri za Kaminuza 10 zo mu bihugu bigize akarere k’ibiyaga bigari, barangije kwiga muri Kaminuza yigisha amahoro (UPEACE) iri mu gihugu cya Costa Rica; bakaba bafashwa n’igihugu y’Ubuholandi.
Mu Rwanda aba barimu bigisha gukemura amakimbirane muri Kaminuza y’u Rwanda, hamwe no mu Ishuri ryigisha abasirikare bakuru riri i Nyakinama mu karere ka Musanze.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|