Inzego zitandukanye zivuga iki ku kibazo cy’abana b’abakobwa basambanywa?

Ikibazo cy’abana b’abakobwa basambanywa kimaze igihe cyumvikana hirya no hino mu gihugu, ababikoze bafatwa bakaburanishwa bahamwa n’icyaha bagafungwa, ariko hakaba n’abatoroka ubutabera.

Abo bana basambanywa, bahuriramo n’ingorane zitandukanye harimo no gutwara inda z’imburagihe. Imibare itangwa na Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko imibare y’abangavu baterwa inda z’imburagihe igenda izamuka uko imyaka ishira.

Mu mwaka wa 2016, abangavu basambanyijwe bagaterwa inda z’imburagihe mu gihugu hose bari 17,849, muri 2017 abangavu batewe inda z’imburagihe bari 17,337, muri 2018, umubare w’abangavu basambanyijwe bagaterwa inda wariyongereye ugera ku 19,832, mu gihe imibare y’abasambanyijwe bagaterwa inda hagati y’ukwezi kwa Mutarama na Kanama 2019 bari 15,656.

Imibare y’abangavu basambanyijwe bagaterwa inda z’imburagihe muri uyu mwaka wa 2020 nturatangazwa, ariko birashoboka ko imibare ishobora kuzamuka, kuko ubu abana benshi ntibari ku mashuri, kubera icyorezo cya Coronavirus, ibyo bikaba bishobora guha urwaho abantu babi basambanya abana, mu gihe ababyeyi n’abandi bashinzwe kureberera abana batabaye maso.

Kuko ikibazo gihari kandi kikaba kizwi, inzego zitandukanye zavuze icyo zikora mu rwego rwo gukumira ubwiyongere bw’ibyaha byo gusambanya abana, rimwe na rimwe bikavamo gutwara inda z’imburagihe ku bangavu.

Gukumira icyaha cyo gusambanya abana ntibireba urwego rumwe, bisaba ubufatanye bw’inzego zitandukanye nk’uko bisobanurwa n’Umuvugizi w’Ubushinjacyaha Bukuru bwa Repubulika y’u Rwanda, Nkusi Faustin.

Gusa nk’urwego rw’ubushinjacyaha hari icyo bakora mu rwego rwo gukumira ubwiyongere bw’abakora icyo cyaha. Nkusi yavuze ko nk’ubushinjacyaha, babimenya icyaha cyamaze gukorwa, icyo bakora ari ugukurikirana ababikoze mu nkiko.

Ikindi kandi ubushanjacyaha bukuru bukora, binyuze mu ishami ry’ushinjacyaha bukuru rishinzwe kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina (gender based violence), ni ukwigisha abantu, cyane cyane urubyiruko mu mashuri, bagasobanurirwa imiterere y’icyo cyaha cyo gusambanya abana, uko gikorwa, amategeko agihana n’ibihano biteganyijwe ku bakora icyo cyaha ndetse bakabwirwa n’ingaruka zacyo kugira ngo bakirinde.

Mukankiriho Immaculee, ushinzwe uburenganzira bw’umwana muri Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abana, avuga ko ikibazo cy’abana basambanywa bahura na cyo kenshi, nko guhera mu kwezi kwa Werurwe kugeza muri uku kwezi kwa Kanama 2020, 37% by’ibibazo bakiriye ni iby’abana basambanyijwe, bamwe bikabaviramo gutwara inda z’imburagihe.

Mukankiriho avuga ko icyo bakora nka Komisiyo ku bufatanye n’izindi nzego nka RIB, MIGEPROF, MNIJUST, Ubushinjacyaha bukuru, n’izindi mu rwego rwo gukumira icyaha cyo gusambanya abana, ari ubukangurambaga bwo kumenyekanisha ububi bw’icyo cyaha.

Ikindi ni ukwigisha ababyeyi ko bakwiye kumenya abantu bari kumwe mu rugo, bakamenya abana babo bakabagira inshuti, kandi bakabaganiriza ku mpinduka zigenda zibabaho uko bakura.

Hari kandi no gukangurira abantu ko ari ngombwa kwihutira kujyana umwana cyangwa umwangavu wasambanyijwe ku ivuriro (Isange one stop center), kuko iyo agejejwe kwa muganga byihuse hari imiti ahabwa ikaba yamurinda kwandura indwara zishobora kwandurira muri uko gusambanywa, agahabwa n’imiti imurinda kuba yatwara inda.

Ikindi ni uguhabwa ubutabera byihuse, kuko iyo uwasambanyijwe agajejwe kwa muganga vuba bishoboka bifasha no mu kwegeranya ibimenyetso bikenerwa mu nkiko.

Muri iki gihe amashuri afunze, ubukangurambaga burakorwa hifashishijwe itangazamakuru ndetse n’imbuga nkoranyambaga, ariko mu gihe amashuri azaba afunguye buzajya bukorerwa no mu bigo by’amashuri, abanyeshuri basobanurirwe ububi bw’icyo cyaha n’uko bakwiriye kukirinda.

Mu nkuru Kigali Today yakoze tariki 27 Kamena 2020, Ubushinjacyaha bwavuze ko muri rusange mu Rwanda, kuva muri Nyakanga 2017 kugera mu Kuboza k’umwaka ushize wa 2019, amadosiye y’abasambanyije abana yashyikirijwe ubushinjacyaha yari 8,212, ayoherejwe mu nkiko yari 5,305, naho imanza zasomwe kugeza icyo gihe zari 4,026, muri zo ubushinjacyaha bwatsinze izigera ku 3,043.

Ibiro by’Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda, byatangaje iyo mibare bwanavuze ko mu bana basambanyijwe, hari abo byagiye bigaragara ko babeshye ku babahohoteye hapimwe ADN ku bana bavutse, no ku bo bivugwa ko ari ba se.

Mu bindi Komisiyo y’Igihugu y’Abana ikora, harimo gutegura ikitwa ‘GVB Clinic’, ikaba ari gahunda igamije guhura n’abangavu basambanyijwe bagaterwa inda z’imburagihe, bakabyara ubu bakaba barera abana bonyine (baba bazanye n’abana babo). Bahura kandi n’ababyeyi babo. Iyo bahuye na bo ngo barabaganiriza bakumva ibibazo bitandukanye bafite, bakabafasha no kubona uko byakemuka.

Nk’uko Mukankiriho abisobanura, abo bangavu babaye ababyeyi imburagihe baba bafite ibibazo bitandukanye, bamwe bafite abana bafite imirire mibi bagafashwa kujya muri gahunda y’imbonezamikurire, abifuza gusubira kwiga bagahuzwa n’abashinzwe uburezi bakabafasha gusubira mu ishuri.

Ku bafite kwiheba kubera ikibazo bahuye na cyo, baganirizwa n’abahanga mu by’imitekerereze, bikabafasha ku buryo bumva ko ubuzima butarangiye ahubwo bakaba batangira kugira inama abangavu ku bijyanye no kwirinda kugira ngo batazahura n’ingorane nk’izo bahuye na zo.

Ikindi bategura ngo ni ubukangurambaga bugamije ahanini kwigisha abana ndetse n’abagabo cyane cyane ko ari bo basambanya abo bangavu bikabaviramo gutwara inda imburagihe, bakamenya ububi bw’icyo cyaha, uko gihanwa, bakamenya no kukirwanya.

Bitenyijwe ko ubwo bukangurambaga bwibanda ahanini ku bagabo, buzatangira muri Nzeri uyu mwaka wa 2020.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka