Inzego zitandukanye zahagurukiye gukemura ibibazo by’abamotari

Inzego zifite aho zihuriye n’abamotari zasabwe gukora ibishoboka byose zigakemura ibibazo byabo, by’umwihariko abo mu Mujyi wa Kigali.

Abamotari bifuza ko ibibazo byabo byitabwaho
Abamotari bifuza ko ibibazo byabo byitabwaho

Ni nyuma y’uko mu gitondo cyo ku wa Kane tariki 13 Mutarama 2022, abamotari babyukiye mu gisa n’imyigarangambyo yabereye mu bice bitandukanye, ishingiye kuri za mubazi bavuga ko zibateza igihombo, bagasaba ko imikorere yazo yavugururwa.

Bamwe mu bamotari bavuze ko bafashe umwanzuro wo guhurira mu gisa n’imyigaragambyo kubera ko abagakwiye kubavugira basa nk’ababagurishije, ari na ko basabaga inzego bireba kugira icyo zikora ku bibazo bibugarije.

Inzego zirimo Urwego ngenzuramikorere (RURA), Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere amakoperative (RCA) hamwe na Polisi y’u Rwanda zahise zihurira hamwe mu biganiro, maze hafatwa umwanzuro w’uko buri rwego rukwiye gukurikirana ibibazo birureba biri mu bamotari rukabishakira ibisubizo.

Umuyobozi wa RCA, Prof Jean Bosco Harerimana, avuga ko byagaragaye ko hari abadafite amakuru ahagije ku ikoreshwa rya mubazi bityo bagiye kwegerwa bakarushaho kubisobanurirwa.

Ati “N’ubwo bajya mu nteko rusange ariko hari benshi bazisiba bityo ibizifatiwe ugasanga hari abatabifite, rero zimwe mu ngamba ni uko ubu tugiye kubasanga ku maseta yabo aho bakorera ibyo tukabisobanura kurushaho, ariko hakaba n’ibindi bagaragaje bifite aho bihuriye n’ubundi n’ibyo batanga nk’ubwishingizi bwazamutse. Ibi ngibi n’ugukomeza gukora ubuvugizi”.

Umuyobozi mukuru wa RURA, Dr. Ernest Nsabimana, avuga ko bagiye gukora ibishoboka kugira ngo abamotari bakomeze akazi kabo bishimye.

Ati “Bakomeze gusobanurirwa iyi gahunda ya mubazi, ndetse hafashwemo n’umwanzuro y’uko na bo ubwabo babizi neza y’uko bifitemo abantu benshi bakora nta byangombwa bafite. Twumvikanye ko kuva ejo mu gitondo inzego zitandukanye ubwo hari RURA, Polisi, RCA, Umujyi wa Kigali ndetse na Ferwacotamo, ari uguhuza imbaraga abo bantu bose badafite ibyangombwa buzuze ibisabwa”.

RURA igaragaza ko mu Mujyi wa Kigali abatwara abagenzi kuri moto mu basaga ibihumbi 26, abafite ibyangombwa bibemerera gukora bakaba ari 19.300 abandi bakora ntabyo bafite.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, avuga ko kubireba Polisi biteguye kubahiriza inshingano zabo.

Ati “Niba umumotari bamwandikiye yumva yarenganye hari uburyo bwagiyeho bwo kujurira, wegera ubuyobozi ukavuga uti jyewe ikibazo mfite ni iki, Polisi igashyiraho itsinda ribibisuzuma. Numva rero imikoranire ikwiye kugira ngo inoge, ariko n’abo bamotari bumve y’uko bafite uruhare rwo kubikemura”.

Mu Rwanda habarirwa amakoperative y’abatwara abagenzi kuri moto mu buryo bwa rusange asaga 180 akaba agizwe n’abamotari bagera ku bihumbi 47.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka