Inzego zishinzwe uburezi zagaragaweho imikoreshereze mibi y’imari ya Leta (updated)
Komisiyo ishinzwe gukurikirana ikoreshwa ry’imari ya Leta mu nteko (PAC), yasanze Ministeri y’uburezi (MINEDUC) n’amwe mu mashuri makuru na Kaminuza bitarakoresheje mu buryo bunoze ingengo y’imari byagenewe mu mwaka wa 2010-2011.
PAC ivuga ko habayeho ubujura bw’ibikoresho cyane cyane isima yatanzwe mu kubaka ibyumba by’amashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka icyenda, kutagaragaza raporo y’ikoreshwa ry’amafaranga ya koperative “Umwarimu SACCO”, ndetse na gahunda yo gutanga mudasobwa ku bana ikaba itihutishwa.
Kugeza mu mwaka wa 2010-2011, Leta yari imaze gutanga amafaranga miriyari 1.5 yo kuzamura ubukungu bwa mwarimu ariko MINEDUC ntiyashoboye kugaragaza urutonde rw’abarimu bahawe inguzanyo ikomoka kuri ayo mafaranga yonyine, itavanze n’umusanzu abarimu nabo bashyize mu kigega.
Gahunda yo gutanga mudasobwa kuri buri mwana (One laptop per child), nayo ntiyihutishwa nk’uko PAC ibivuga, kuko buri mwaka hagombaga gutangwa mudasobwa ibihumbi 200, ariko kuva mu mwaka w’2009 ubwo icyo gikorwa cyatangiraga, hamaze gutagwangwa mudasobwa ibihumbi 217 gusa.
Asobanura imbogamizi yabayeho, Umunyamabanga uhoraho muri MINEDUC, Sharon Haba, yavuze ko uretse kudakunda kubahiriza amasezerano kwa ba rwiyemezamirimo bazana izo mudasobwa, ikibazo cy’ubwiyongere bw’abana (kijyana n’ubwiyongere bw’abaturage muri rusange), ari imbogamizi yo kugera ku ntego.
Ministeri y’uburezi yashyizeho gahunda yo kudaha buri mwana mudasobwa (kuko ngo zitaboneka), ahubwo ikazajya izishyira mu byumba by’amasomero (libraries); nk’uko Umunyamabanga uhoraho muri MINEDUC yabisobanuye.

PAC kandi yakiriye ibisobanuro bya Kaminuza y’u Rwanda (NUR) ivugwa muri raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta, ko ifite amakosa akomeye cyane agera kuri 40, ajyanye n’ibaruramari, imicungire ndetse n’imikoreshereze y’imari ya Leta.
Raporo igaragaza ko Kaminuza yahombye miliyari 2.2, ikaba ifitiye umwenda ikigo cy’imisoro n’amahoro (RRA), hafi miriyari 1.5 (nk’uko ushinzwe imari muri NUR yasobanuye), ndetse n’amakosa ajyanye n’itangwa ry’amasoko ritubahirije amategeko cyangwa ryihuse.
Abayobozi muri NUR bafite mu nshingano imicungire n’imikoreshereze y’imari, basobanuye ko impamvu y’ingenzi yateje Kaminuza ibi bibazo, ari uko imirimo yose yakorwaga n’intoki, ariko ubu bakaba barimo kuzamura ikironabuhanga ry’imashini zikoresha (automation), raporo za buri munsi zikajya ziboneka.
Uku guhamagazwa kw’ibigo bitandukanye biza kwisobanura mu Nteko, gushobora kuzatuma hari abayobozi bamwe na bamwe bakurikiranwa mu nkiko, nk’uko Perezida wa PAC, Depite Nkusi Juvenal yatangaje ko ubushinjacyaha burimo gusaba ibisobanuro kuri bamwe mu bamaze kubazwa.
Ubwo igikorwa cyo guhamagaza ibigo kwisobanura cyatangazwaga mu Nteko ishinga amategeko, urwego rw’umugenzuzi mukuru w’imari (OAG), rwavuze ko mu mwaka wa 2010-2011, inzego za Leta zanyereje cyangwa zasesaguye amafaranga y’ingengo y’imari arenga miliyari 10.
Kuri uyu wa kane, Komisiyo ya PAC yahamagaje MINEDUC, Kaminuza y’u Rwanda, Ishuri rikuru nderabarezi (KIE), hamwe n’ikigo cy’ubushakashatsi mu bumenyi n’ikoranabuhanga (IRST).
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
Uyu munyamabanga Uhoraho akwiye gukosora byinshi harimo no kudakomeza kurangwa n’agasuzuguro ku bamugana. Naho ubundi n’akataraza kazaza!
ntabwo Mineduc yigeze ikoresha nabi umutungo kuko ibi byose muvuga biri mu nkiko (sima yanyerejwe) ibindi biterwa n’imikoranire na ba rwiyemezamirimo, mugomba kumenya imikorere y’ibintu n’ibindi, inzego n’izindi. PAC buriya yo uyigenzuye ubwayo wasanga ihagaze ite????? ntimugakabye.
Ubuse iyinkuru mukurabona yuzuye mwatangiye muvuga mo n’amashuri makuru na Kaminuza ariko umuntu yasoma ntagire icyo abonamo, nonese ko muvuga ko Sharon yasobanuye yavuze kuri mudasobwa gusa! ko mugaragaza ibibazo ntimugaragaze ibyasubijwe bite byanyu, ubwo icyo mudufashije ni iki?
ibi mbibona nk’urwirreguzo nonese kuki abari mumashuri bo batazibonye,nonese izo libralies ziri hehe?