Inzego za Leta zagiranye amasezerano n’undi mushoramari wasimbuye DN International

Inzego za Leta zinyuranye zirimo Ministeri y’ubutabera, zasinyanye amasezerano n’undi rwiyemezamirimo (sosiyete yitwa B&B) wasimbuye sosiyete yitwa DN International, yafashe imyenda muri banki yo kubaka amazu, ariko ikagenda itayishyure.

Ba nyiri DN International bamaze kubaka amazu ari mu mudugudu wa kijyambere witwa “Hill View Estates” uri i Masaka mu karere ka Kicukiro, barayagurisha, banga kwishyura banki ahubwo bahita bisubirira iwabo mu gihugu cya Kenya.

Banki yitwa Fina Bank yari yaheraniwe na DN International amafaranga agera kuri miriyoni 500, yahisemo gufatira amazu abaturage 20 bari bamaze kugura kuri iyo sosiyete, ndetse ikaba yari igiye kuyagurisha iyo inzego za Leta zitahagoboka.

Iki cyemezo cya Fina Bank cyayiteje amakimbirane n’abo baturage mu gihe kirenga imyaka itatu, ku buryo bahise batanga ikirego ku nzego za Leta kugira ngo zibarenganure.

Ministeri y’ubutabera yagombaga kumvikanisha impande zihanganye, ndetse ikanaharanira ko imirimo yo kubaka amazu yakorwaga n’iyo sosiyete yakomeza; kuri uyu wa gatatu tariki 22/8/2012 yagiranye amasezerano mashya na sosiyete yitwa B&B.

Iyi sosiyete nshya yemeye kwishyura uwo mwenda wa DN International, ariko nayo ikazafatira imitungo yayo, y’amazu ari i Kagugu mu karere ka Gasabo.

Ministiri w’ubutabera Tharcisse Karugarama yavuze ati: “Nta ruhande na rumwe rutishimiye aya masezerano, ariko nanone igishimishije kurushaho ni uko abo baturage bafite uburenganzira ku mazu yabo bari baraguze.”

Inzego zari zifite aho zihuriye n’iki kibazo cyatewe na DN International ni RDB yari yarayihaye ibyangombwa byo gukorera mu gihugu, Ikigo gishinzwe kwinjiza imisoro n’amahoro, banki ya Fina Bank yatanze inguzanyo, Bank y’iterambere BRD izakorana na sosiyete nshya B&B, ndetse n’abaturage baguze amazu kuri DN International.

Izi nzego zose hari ibyo zemeye kwigomwa kugira ngo zishyure ibibanza by’abaturage by’i Kagugu bifite agaciro ka miliyoni 100, bitigeze nabyo byishyurwa na sosiyete DN International.

Nta cyizere kigera ku 100% Ministiri Karugarama atanga, cy’uko ba nyiri sosiyete DN Interational bazahanwa mu gihe bamaze kwitahira iwabo, cyangwa se niba umushoramari mushya nawe w’umunya-Kenya, atazamera nk’uwo asimbuye.

Minisitiri w’ubutabera ariko arizeza Abanyarwanda ko Leta igiye kuba maso ku kijyanye n’imicungire inoze y’abashoramari.

Simon Kamuzinzi

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka