“Inyungu z’abantu ku giti cyabo mu mitwe ya politiki ni kimwe mu bikurura amakimbirane” Dr Alvera Mukabaramba
Umuvugizi w’Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki (FPP) Dr Mukabaramba Alvera atangaza ko igikunze gukurura amakimbirane mu mitwe ya politiki ari abantu bashaka gushyira imbere inyungu zabo kurusha inyungu rusange.
Dr Mukabaramba yabivuze ubwo yafunguraga ku mugaragaro amahugurwa y’iminsi ibiri yagenewe abagize komisiyo zishinzwe imyitwarire no gukemura amakimbirane mu mitwe ya Politiki muri FPP ku matariki 16-17/06/2012 mu mujyi wa Gisenyi, mu karere ka Rubavu intara y’Iburengerazuba.
Mu biganiro bagejejweho harimo ikijyanye n’inkomoko y’amakimbirane ya politiki mu mitwe ya politiki n’ubuhanga bwo kuyakumira no kuyakemura cyatanzwe na Senateri Gasamagera Wellars.

Iyi mpuguke muri politiki yagaragarije abitabiriye aya mahugurwa inkomoko y’amakimbirane, ingeri z’amakimbirane, ihuriro ry’amakimbirane ya politiki n’andi makimbirane, uburyo bwo gukemura amakimbirane yavuka ndetse n’amategeko n’inzego byakwifashishwa mu kuyakemura.
Senateri Tito Rutaremara, Umuyobozi wa Komisiyo Mbonezabupfura, gukumira no gukemura amakimbirane mu ihuriro ry’imitwe ya politiki na we avuga ko kwikunda no gushaka kwikubira ariyo soko nyamukuru y’amakimbirane mu mitwe ya politiki.

Abitabiriye aya mahugurwa kandi basobanuriwe amategeko shingiro agenga imitwe ya Politiki, imiterere n’imikorere yayo cyane cyane inshingano zayo n’amategeko ayigenga, imyitwarire ikwiye kuranga imitwe ya politiki, abayobozi n’abayoboke bayo, imyitwarire mu gihe cy’amatora n’ibindi.
FPP ni ihuriro ry’imitwe ya politiki yose iri mu Rwanda yashyiriweho kungurana ibitekerezo ku bibazo byugarije igihugu na gahunda za Leta muri rusange hagamijwe guteza imbere imitwe no kuzuza inshingano zayo.
Pascaline Umulisa
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|