Inyungu Sgt Sikubwabo yakuye muri FDLR ni ukuraswa

Sikubwabo Anastase watangiye igisirikare mu ngabo z’u Rwanda zatsinzwe (FAR) muri 1993 avuga ko intambara y’abacengezi na FDLR-Foca yazirwanye ariko nta nyungu yakuyemo uretse kuraswa no guta igihe mu mashyamba.

Mu myaka 21 amaze mu gisirikare, Sikubwabo ari ku ipeti rya Sergent mu gihe bamwe mubatangiye igisirikare nyuma ye bagiye bazamurwa mu mapeti, akavuga ko yicuza igihe yamaze mu mashyamba ya Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo (RDC) no mu mirwano aho kuza kwiyubakira igihugu.

Sikubwabo yagarutse mu Rwanda tariki 5/12/2014 nyuma y’imyaka 16 avuye mu Rwanda kuko yarwanye intambara nyinshi z’abacengezi haba mu Karere ka Rubavu na Nyabihu ahitwa muri Giciye, akavuga ko yigeze no kuharasirwa ayobowe na Sous-Lieutenant Murokore kugeza asubiranye muri RDC n’abandi bacengezi bakajya ahitwa Gatembe muri Masisi.

Sikubwabo (ubanza iburyo) avuga ko nta nyungu yakuye mu ntambara yarwanye uretse kuraswa.
Sikubwabo (ubanza iburyo) avuga ko nta nyungu yakuye mu ntambara yarwanye uretse kuraswa.

Mu buzima bukomeye Sikubwabo avuga ko yatayemo igihe akorera FDLR n’abacengezi ngo bwibanze mu mirwano no gushaka amakuru, naho benshi mubo batangiranye igisirikare cya FAR yarazi muri FDLR-Foca bagiye bagwa mu mirwano itandukanye.

Ahera aho avuga ko FDLR ikunda abarwanyi bayo yagashyize intwaro hasi igataha mu Rwanda aho gukora barwana intambara badatsinda ahubwo bagwamo.

Sikubwabo avuga ko nko muri batayo yarimo muri Appolo abahoze mu gisirikare cya FAR ubu bari kumwe yabonye ari batanu abandi bagiye bagwa ku rugamba, naho abamenye ubwenge baratashye harimo n’uwitwaga Mbui wigeze kumuyobora ubu wibereye mu Rwanda.

Avuga ko abasirikare bakuru badafite icyo bicyeka bataha, ariko abazi ibyo basize bakoze mu Rwanda akaba aribo babangamira abashaka gutaha babashyiraho iterabwoba n’uburinzi.

Sikubwabo wari usanzwe uba Masisi ariko ashaka inzira yanyuramo yigarukira mu Rwanda, avuga ko FDLR-Foca yari isanzwe Walikale nyinshi ubu ibarirwa muri Rutshuru na Masisi ahari abaturage kugira ngo bizagorane kuyihiga no kuyirasaho.

Sikubwabo avuga ko abarwanyi benshi ba FDLR-Foca bari muri Masisi na Rutshuru ngo basabwe kutagendana imbuna n’imyenda ya gisirikare ahubwo bagiye bivanga n’abaturage bikorera ibikorwa by’ubucuruzi, ubuhinzi n’ubworozi kugira ngo nibabahiga bazababure, mu gihe intwaro zifite aho zabitswe n’abayobozi babo bazi aho abarwanyi babo bari igihe cyose babashaka bababonera.

Sylidio Sebuharara

Ibitekerezo   ( 4 )

nubundi ntacyo abanyarwanda bari muri FDLR nubundi ntacyo bakungukamo.... ahubwo nibaze twiyubakire igihugu aho kwirirwa basenya kongo

jean yanditse ku itariki ya: 10-12-2014  →  Musubize

Gerageza ubwire abasigaye nabo bagerageze gutaha hakiri kare kuko iminsi ibarirwa ku ntoki. Kubarasa nta kugisha inama keretse ingabo za UN nizibajenjekera. Uwakoherezayo RDF ngo murebe icyumweru kimwe muba mutatashye. Muhumure ni muze turabategereje, mureke kuguma kwangiriza ubuzima bwanyu mu mashyamba kuko igihugu cyanyu kizabukenera mufatanya n’abandi kucyubaka.

NGENDA yanditse ku itariki ya: 10-12-2014  →  Musubize

have sha ibyo uvuga wowe ntubizi buriya uzi ama dollars azanye ese ugirango akubwire byose icecekere wowe ntabyo uzi buriya aje yarujuje ama etage bene wabo baramwubakiye yohereza amafranga none ngo yataye umwanya

ntagondwa yanditse ku itariki ya: 10-12-2014  →  Musubize

iri ni isomo kandi kikaba igihombo atazagaruza mu hihe iyo aza kare aba ameze neza. atange amakuru yose azi kuri fdlr kandi anakangurire bagenzi be kuza isaha yo kubarsa yatanzwe na un itaragera

bwanakweli yanditse ku itariki ya: 10-12-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka