Inyungu ku mugore, ni inyungu kuri buri wese - Perezida Kagame

Perezida Kagame avuga ko abagore hari intambwe igaragara mu iterambere bagezeho, ariko ko hakiri byinshi byo gukora.

Perezida Kagame avuga ko iyo umugore yungutse, na buri wese aba yungutse
Perezida Kagame avuga ko iyo umugore yungutse, na buri wese aba yungutse

Yabivuze kuri uyu wa 25 Ugushyingo 2019, ubwo yari yitabiriye umuhango wo gutangiza ku mugaragaro inama mpuzamahanga yiswe ‘Global Gender Summit 2019’ ibera i Kigali, yiga ku iterambere ry’umugore, uburinganire n’ubwuzuzanye.

Perezida Kagame yemeza ko abagore hari byinshi bagenda bageraho mu bice binyuranye kimwe na basaza babo ariko ko hakiri urugendo.

Yagize ati “Hari byinshi byiza abagore bagezeho mu iterambere, haba mu buzima, mu burezi, mu bucuruzi no guhanga imirimo. Gusa haracyari byinshi byo gukora kuko tutaragera aho twifuza kuba turi”.

Arongera ati “Turabizi ko kuva mu ntangiriro dufite akazi kenshi ko gukora kugira ngo tugabanye ubusumbane buri hagati y’ibitsina byombi. Hashize igihe tubishyizemo ingufu kugira ngo twizere ko umugore aza imbere mu bandi baturage mu bijyanye n’iterambere ry’igihugu cyacu”.

Perezida Kagame avuga ko Umugore hari intambwe ikomeye amaze gutera mu iterambere , ariko hakiri byinshi byo gukora
Perezida Kagame avuga ko Umugore hari intambwe ikomeye amaze gutera mu iterambere , ariko hakiri byinshi byo gukora

Yavuze kandi ko icyo umugore akoze kimubyarira inyungu kandi kinanungura abandi.

Ati “Abagore ni ababyeyi bacu, ni bashiki bacu, ni abagore bacu ndetse ni n’abana bacu nk’uko n’abandi babivuze. Aho ari ho hose umugore akuye inyungu, n’undi wese arahungukira, nta n’umwe uhomba”.

Yakomeje avuga ko iyo nama ijyanye n’uburinganire bityo ko ireba buri wese, ko itareba igice cy’abantu ngo abandi basigare.

Iyo nama ibereye i Kigali mu Rwanda, ni bwo bwa mbere ibereye ku mugabane wa Afurika, ikaba yitabiriwe n’abayobozi batandukanye bo mu rwego rwo hejuru barimo Perezida Sahle-Work Zewde w’igihugu cya Ethiopia, Moussa Faki Mahamat umuyobozi wa Komisiyo ya Afurika yunze Ubumwe (AUC) n’abandi banyacyubahiro banyuranye.

Iyi nama yitabiriwe n'abayobozi bakuru mu bihugu bya Afurika
Iyi nama yitabiriwe n’abayobozi bakuru mu bihugu bya Afurika

Moussa Faki Mahmat yavuze ko imyaka 10 hagati ya 2021 na 2031 izaba imyaka umugore w’Umunyafurika agomba kuzagera ku mari, akaba yiyemeje gukora ubuvugizi afatanyije n’abakuru b’ibihugu kugira ngo ibyo bizagerweho.

Iyo nama yatangiye kuri uyu wa 25 Ugushyingo ikazasoza imirimo yayo ku ya 27 Ugushyingo 2019, bikaba byari biteganyijwe ko izitabirwa n’abantu bagera ku 2000.

Kureba andi mafoto yo muri iyi nama, kanda hano

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nibyo koko,tugomba kubaha Abagore kubera ko nabo bashoboye.Urugero,Abagore benshi bayobora neza,ndetse hari abarusha abagabo benshi kuyobora neza.Twavuga abahoze ari Prime Ministers: Margaret Thacher of England,Golda Meir of Israel,Indira Gandhi of India,Agatha Uwiringiyimana of Rwanda.Nubwo bimeze gutyo,hari ahantu habiri Imana ibuza abagore kuyobora.Aha mbere ni mu rugo.Muli Abakorinto ba mbere,igice cya 11,umurongo wa 3,havuga ko Umugabo ari Chef w’umugore.Aha kabiri ni mu nsengero.Imana ibuza Abagore kuyobora amadini n’insengero.Byisomere muli 1 Timote,igice cya 2,umurongo wa 12 na 1 Abakorinto,igice cya 14,imirongo ya 34 na 35.Kuba muli iki gihe abagore baba pastors ,bishops na Apotres,biba ari ugusuzugura Imana kuko ibibabuza. Ni icyaha nk’ibindi byose kizababuza kubona ubuzima bw’iteka muli Paradizo.

kirenga yanditse ku itariki ya: 25-11-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka