Inyota yo kuba umudepite yariyongereye
Umubare w’abemerewe kuzahatanira kwinjira mu nteko ishinga amategeko uyu mwaka wiyongereyeho 27% ugereranije na manda ishize, mu gihe abagore bemerewe kuziyamamaza bazamutseho 10%.

Urutonde ntakuka rwashyizwe hanze na Komisiyo y’igihugu y’amatora (NEC) rugaragaza ko hemewere abantu 521 bemerewe kuziyamamaza. Muri bo harimo abagore 326 ugereranije na 221 bari bashyizwe ku rutonde rw’abantu 441 bari bemerewe kwiyamamaza muri manda ya 2013.
Ibyo bituma ababikurikiranira hafi bemeza ko muri rusange umubare w’abagore mu nteko ushobora kuzaruta kure igipimo cya 60% cy’abari batsindiye imyanya muri manda isoje.
Gusa nta mugore wagaragaye mu bakandida batanu bigenga bemerewe kuziyamamaza uyu mwaka.
Urutonde NEC yasohoye rw’abakandida bigenga rwiyongereyeho abandi babiri kuri babiri bari bemejwe mbere, ari bo Phillip Mpayimana na Elissam Salim Ntibanyendera, nk’uko Prof Kalisa Mbanda umuyobozi mukuru wa NEC yabitangaje.
Yagize ati “Kuri iyi nshuro urutonde rw’abakandida ntakuka ruriho bane nyuma y’uko abandi babiri bujuje ibisabwa.”
Abandi babiri biyongereyeho ni uwitwa Ally Husseine Sebagenzi na Janvier Nsengiyumva.
Ku rutonde rusange ntakuka kandi hiyongereyeho Mukabunani Christine umuyobozi w’ishyaka PS imberakuri utari washyizwe ku rutonde kubera ibyangombwa bye byaburagamo amafoto ya pasiporo.
Nk’uko bisanzwe ishyaka rya FPR-Inkotanyi n’ishyaka rya PL ni yo yihariye imyanya myinshi, kuko buri ryose rifite abakandida bazarihagararira 80.
Ishyaka rya Green Party rizaba rigaragaye bwa mbere kuri uru rutonde ni 32 bemejwe, naho PS-Imberakuri ikagira abakandida bemejwe 45.
Mu rubyiruko hemejwe abakandida 26 muri 32 bari bashyizwe ku rutonde rw’agateganyo, mu gihe abafite ubumuga 10 bose bemejwe kuzatangira ibikorwa byo kwiyamamaza bigomba gutangira tariki 13 Kanama 2018.
Prof. Mbanda yavuze ko amabwiriza yo kwiyamamaza atahindutse uretse uburyo bwo kuborohereza mu gukoresha ibyapa bibamamaza. Guhera ubu nta mukandida uzongera gusaba NEC icyemezo cyo kumanika ibyapa cyanywa amashusho byo kumwamamaza.
Abakandida kandi bazajya baganira n’ikigo cy’igihugu cy’Itangazakuru (RBA) kugira ngo ibamamaze, ariko NEC ikazakurikirana niba ibyo bavuga binyuze mu murongo biyemeje gusa.
Hagati aho umubare w’abiyandikishije kuzatora nawo wageze kuri 7.174.188 harimo abagore 3.868.910.
Inkuru zijyanye na: Amatora y’abadepite 2018
- Amatora y’abadepite yabaye ntamakemwa - Indorerezi
- Abagore batorewe guhagararira bagenzi babo mu nteko bamenyekanye
- Imyanya 4 kuri Green Party na PS Imberakuri mu nteko ishinga amategeko
- FPR irayoboye mu majwi y’agateganyo na 75%
- Yabyaye 3 avuye gutora, umwe ngo azamwita ’Mukadepite’
- Nyagatare: Yafashwe yigize indorerezi y’amatora
- Inyota yo gutora ku rubyiruko rwiganjemo n’urwayitabiriye rutaruzuza imyaka
- Muhanga: Abatoye bongeye kwibutsa abadepite kurwanya ihuzagurika mu nzego
- Intero ‘aya si amatora ni ubukwe’ yongeye kugaragara (AMAFOTO)
- Muri Kigali abarwayi n’abarwaza begerejwe ibiro by’itora ngo badacikanwa
- Nyabimata: Ab’inkwakuzi bahise bisubirira mu mirimo nyuma yo gutora
- Abafite ubumuga bamaze kubona umudepite uzabahagararira
- N’utaraboneje urubyaro yavuze imyato FPR ngo itaramutereranye
- Abakandida PL bashimiye Abanyarwanda ubufatanye babagaragarije mu kwiyamamaza
- Perezida Kagame uri mu Bushinwa yamaze gutora abadepite
- Uwari warahawe akato kubera uruhu ubu ni ikitegererezo
- Gasabo: FPR yijeje abaturage kubyaza umusaruro ikiyaga cya Mutukura
- Bweyeye: Abaturage barasaba abaganga b’inzobere bahoraho
- Ruhango: Ntibakeneye umudepite wicara mu nteko gusa
- Rwaza: Abaturage ngo bizeye kubona amashanyarazi nyuma y’amatora
Ohereza igitekerezo
|
Impamvu abantu bafite inyota yo kuba Depite,ni ugushaka ubukire n’ibyubahiro.Niyo mpamvu nyamukuru ijyana abantu muli Politike.Tekereza kuba wali Mwalimu uhembwa 40 000 Frw ku kwezi,hanyuma ugahembwa Miliyoni,ukabona imodoka nta misoro,ndetse ukitwa "Honorable" aho unyuze hose!!Ukabonana buri gihe na president w’igihugu.Ikibabaje nuko abantu bashaka ubukire n’ibyubahiro gusa,nyamara wababwira ibyerekeye imana,bakakubwira ko "nta mwanya bafite".Ntabwo bibuka ko ubukire n’ibyubahiro tubita bakatujyana I Rusororo!Bible isobanura neza ko iyo wibera mu byisi gusa ntushake imana ukiriho,urapfa ukabora bikarangira (Abagalatiya 6:8).Ariko iyo ushaka imana cyane,izakuzura ku munsi w’imperuka,iguhe ubuzima bw’iteka muli Paradizo (Yohana 6:40).Niyo mpamvu muli Matayo 6:33,Yesu yasize adusabye "gushaka mbere na mbere ubwami bw’imana".Rwose tujye dutekereza tukiriho,aho gutegereza umunsi abanyamadini bazatubeshya ngo ntabwo twapfuye ahubwo "twitabye imana".Ngo ni imana yaduhamagaye.Ntabwo ariko Bible ivuga.
Ndasubiza Kabare.Ibyo uvuze nibyo.Nta hantu na hamwe Bible yigisha ko umuntu upfuye aba yitabye imana.Dore uko Bible yigisha ku Rupfu.Upfuye ntabwo aba yumva (Umubwiriza 9:5).Muli 1 Abakorinto 15:6,havuga ko upfuye aba ameze nk’usinziriye.None se yakitaba imana gute kandi atumva?Urugero:Igihe Yakobo bamubwiraga ko umuhungu we witwaga YOZEFU yapfuye,ntabwo yavuze ko umwana we yitabye imana.Ahubwo yavuze ko azasanga umwana we mu gitaka (Itagiriro 37:35).ADAMU amaze gukora icyaha,imana yamubwiye ko azapfa,agasubira mu gitaka (Itangiriro 3:19).Ntabwo yamubwiye ko azitaba imana nkuko abenshi bigisha. Bible yigisha ko upfuye yakoraga ibyo imana idusaba,azazuka ku munsi w’imperuka,agahembwa ubuzima bw’iteka muli paradizo (Yohana 6:40).Ni Yesu ubwe wabivuze.Abantu bapfa biberaga mu byisi gusa,biba birangiye batazazuka kuko imana ibafata nk’abanzi bayo (Yakobo 4:4 ).Barabora bikarangira (Abagalatiya 6:8).