Inyota y’imitungo ngo ituma urubyiruko rukorera ihohoterwa abageze mu zabukuru

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC) iratangaza ko gushaka kwikubira imitungo bituma bamwe mu bakiri bato bahohotera ababyeyi babo bakabashyira ku ruhande, kugira ngo babone uko bigarurira ibyo bakoreye kuko baba batagishoboye kubyikurikiranira.

Muri iki gihe isi igezemo usanga abageze mu za bukuru boherezwa mu bigo by’abasheshe akanguhe bakaba ari ho basazira. N’ubwo akenshi nko mu bihugu byateye imbere baba babayeho neza, akenshi usanga bibaviramo indwara zitandukanye zirimo kwiheba.

Izo ndwara nizo ziza mu by’ibanze mu guhitana abo bageze mu za bukuru kubera kubona abana bibyariye nta n’umwe ubitayeho mu gihe baba babakeneye.

U Rwanda nk’igihugu cyateye imbere ubu buryo nabwo bugenda bwinjira muri sosiyete Nyarwanda, ariko Leta yo yabuhakaniye kure ivuga ko umuco w’u Rwanda utemera ko ugeze mu za bukuru yatandukanywa n’umuryango we ahubwo ari wo ukwiye kumwitaho.

MINALOC yo igera kure itangaza ko uwo muco ari uw’inda nini mu rubyiruko ruba rushaka kwikubira imitungo akenshi isizwe n’ababyeyi.

Kugira ngo bayigereho kare bagahitamo kwikiza ababyeyi babo babohereza muri ibyo bigo, nk’uko bitangazwa na Vedaste Hakizimana, ushinzwe isesengura ry’amajyambere rusange n’imishinga mu turere muri MINALOC.

Bamwe mu basheshe akanguhe bafashirizwa mu kigo Home de vieillard St Aloyz deTumba mu karere ka Huye.
Bamwe mu basheshe akanguhe bafashirizwa mu kigo Home de vieillard St Aloyz deTumba mu karere ka Huye.

Mu gihe u Rwanda rwifatanyije n’isi yose mu kwizihiza umuni wahariwe abafite uburwayi bwo mu mutwe wizihizwa kuri uyu wa Kane tariki 10/10/2013, Hakizimana yatangaje ko bafite ingero zigaragaza ko kuri iki gihe hari abana benshi bifuza ko ababyeyi babo bapfa kugira ngo bagabane imitungo.

Yagize ati: “Byaragaragaye ko kubera inyota y’ibintu n’mitungo niyo cyane cyane ituma abana bato bakorera ihohoterwa ababyeyi babo bakuze kuko dufite ingero nyinshi aho n’umusaza avuga ati koko mbure n’isabune yo kugira ngo nkarabe, mu gihe mfite umutungo yaba inka, yaba ihene yaba isambu mwagurishijemo mukanguriramo isabune!

Ariko uwo mwana akavuga ngo kuba warupfuye kugira ngo tubyigabanire. Ibyo ni ibintu twabonye, ni ibintu kandi biri hose.”

MINALOC ivuga ko hariho uburyo bwo gufasha abakuze bageze mu zabukuru badafite kivugira, ariko ikanasaba abafite imiryango yifite kubafasha kugira ngo basaze neza.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iby’Ubuzima (RBC) ari nacyo cyateguye iki gikorwa mu Rwanda, gihangayikishijwe n’ingaruka zigera kuri abo basheheshe akanguhe kuko kubera gutereranwa usanga bakurizamo indwara zitandukanye zishobora no kubahuhura.

Emmanuel N. Hitimana

Ibitekerezo   ( 1 )

ku kibazo cy’abasheshe akanguhe n’urubyiruko ni ukwitonda kuberako politiki mbi yaranze iki gihugu kera abantu babyaraga nta gutekereza ejo hazaza. none se ko umubyeyi ari kubura icyo aha abana yibyariye; ubu ugasanga hari abagore b’abasazi bari kubyarira ku muhanda, abo bana nibakura bazakora iki ko nta mubyeyi bazaba birukaho. ahubwo dukumire abantu bongera imbyaro cyane kandi ntacyo biteganyiriza.

munyaneza innocent yanditse ku itariki ya: 10-10-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka