Inyigisho zikangurira abantu kwigira zarimo imigani yakoreshwaga kera bashaka kwibeshaho
Inyigisho zijyanye n’intego yo guharanira kwigira mu gihe cyo kunamira abazize Jenoside mu karere ka Nyarugenge zatanzwemo n’imigani Abanyarwanda bakoreshaga mu kwirwanaho, nk’igira iti “urya ibitamuvunnye mu maboko avuga ibitamuvuye mu mutwe” na “umwana uzi ubwenge umusiga yinogereza”.
Bishop Nzeyimana Innocent uhagarariye amadini mu karere ka Nyarugenge wari mu bitabiriye umuhango wo kwibuka kuri uyu wa kabiri tariki 09/04/2013, niwe wavuze umugani wa mbere akawukurikizaho undi avuga ngo “umupira urengurirwa aho warengeye”, ashaka kugaruka ku ruhare rw’amadini mu gusana ibyangijwe muri Jenoside.
Bishop Nzeyimana yagize ati: “Amadini ari mu bagize uruhare muri Jenoside yangije umubiri, ihungabanya imitima, n’ubukungu burazahara. Niyo mpamvu no kubisubiranya tugomba kwibanda kuri ibyo byiciro byose uko ari bitatu, kandi ndizera ko turimo kubyubahiriza.”

Senateri Gakuba Jeanne d’Arc, akaba na visi Perezidante wa Sena yabwiye abarokotse Jenoside mu karere ka Nyarugenge ko bagomba gufashwa, ariko nabo bagashyiraho akabo mu mugani ugira uti “umwana ufite ubwenge umusiga (amavuta) yinogereza”.
Umuyobozi wa IBUKA mu karere ka Nyarugenge, Masengo Gilbert, yari yafashe ijambo ashima ubuyobozi bw’akarere bumaze kubakira bamwe mu barokotse Jenoside batishoboye amazu 300, ngo hakaba hasigaye abatayafite batarenga 70, ariko hakaba n’ikibazo cy’abarangirijwe imanza ntibishyurwe ngo bagera kuri 80%.
Perezida wa IBUKA muri Nyarugenge yanasabye ubuyobozi kurenganura abarokotse Jenoside barimo kuregwa mu nkiko zisanzwe n’abantu baciriwe imanza n’inkiko Gacaca, aho avuga ko ibi “ari ugusuzugura izo nkiko”, zamaze kurangiza imanza mu mwaka ushize wa 2012.
Abayobozi b’inzego z’ibanze cyane abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge n’utugari ngo bagomba guhesha imitungo ba nyirayo, nk’uko Senateri Gakuba Jeanne d’Arc yasabye, ndetse mu bitabiriye kwibuka bari buzuye stade ya Nyamirambo, hari abemeye kuzatwerera umusanzu wo kubakira abarokotse amazu 70 yari asigaye.
Muri iki cyumweru cyabimburiye kunamira ku nshuro ya 19 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, hateganijwe amasomo 13 arimo kwigishwa muri buri mudugudu uri mu Rwanda, akaba yibanda ku gukangurira abaturage guharanira kwibeshaho cyangwa kwigira.
Muri yo, hari iryatanzwe na Egide Rugamba, umuyobozi mukuru muri Ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu (MINNALOC) rivuga ngo “kwibuka dufata ingamba zo kwigira mu rwego rw’imiyoborere myiza”, rikaba risobanurwamo gahunda zinyuranye Leta yashyizeho ngo zorohereze abaturage kwiteza imbere.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
kwibuka jenocide yakorewe abatutsi mu rwanda ni amarorerwa adashobora kuzasibangana habe na gato, yewe no mu myaka igihumbi abanyarwanda bazaba bacyibuka genocide kandi bunamira abo yahitanye, kwibuka rero abantu bigira ni ngombwa kuko ntago abantu bagomba guheranwa n’agahinda, ahubwo bagomba gutera intambwe bakiteza imbere ndetse bakiyubakira n’igihugu cyabo; nta wushidikanya ko rero ibi bizagerwaho kuko u rwanda ruratanga icyizere